AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kizito Mihigo azashyingurwa tariki 22 Gashyantare 2020

Kizito Mihigo azashyingurwa tariki 22 Gashyantare 2020
19-02-2020 saa 07:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11117 | Ibitekerezo 7

Umuryango Kizito Mihigo avukamo watangaje ko uyu muhanzi wari ukunzwe mu Rwanda by’umwihariko muri kiliziya gatolika azashyingurwa ku wa Gatandatu saa kumi.

Ikiririyo kiri kubera mu rugo rw’umubyeyi w’uyu muhanzi mu Karere ka Kicukiro. Atuye mu Murenge wa Kanombe ahazwi nko mu Busanza, aho bakunda kwita Mu Kamenge.

Nk’uko Umuseke ubitangaza uharagariye umuryango Kizito Mihigo avukamo yavuze ko mu gitondo cyo ku wa gatandatu tariki 22 Gashyantare bazajya gufata umurambo, saa yine hakabaho umuhango wo kumusezera. Saa saba bazajyana umurambo kuri Paruwasi ya Ndera, saa kumi z’umugoroba nibwo Kizito azashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Ku wa Mbere w’ iki Cyumweru nibwo Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko uyu muhanzi wari ufite imyaka 39 yiyahuriye muri kasho.

Iyi nkuru yumvikanye nyuma y’iminsi 3 Kizito Mihigo afatiwe hafi y’umupaka w’ u Rwanda n’u Burundi, aho bikekwa ko yashakaga kwambuka ngo age gufatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kizito Mihigo yari umuhanga mu kuririmba indirimbo zanditse mu buryo bw’amanota, yaririmbye indirimbo nyinshi zijyanye no kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi anahimba kandi aririmba indirimbo nyinshi za kiliziya gatolika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Bimenyimana Jack Kuya 22-02-2020

Muduhe amafoto ya kizito bari kumushyingura

Twizeyimana lnnocent Kuya 20-02-2020

Nagukundaga ariko imana iguhe iruhuko rindashira kand tuzakomeza kwibuka Ibiza watweretse nka banyarwanda Kand ndihaganisha umuryango we

Humura Kuya 20-02-2020

Imana ireba aho tutareba niyo izi impamvu yabyo, naho twe ntitubizi ntituzi yewe n’ iminsi dusigaje

Jyewe Kuya 20-02-2020

Ni byiza kuvuga wabanje gutekereza kubyo uvuga. Ni byiza gukora wabanje kubyo ikora. Imana niyo ica urubanza rutabera

nahimana aphrodis Kuya 20-02-2020

vuga make sha agahinda kamenywa na nyirako

Niyibikora jacsom Kuya 19-02-2020

Kizito imana imuhe iruhuko ridashira.

Nduwimana Ildephonse Kuya 19-02-2020

Niba umuntu nka Kizito Mihigo yiyahuye Imana ntizamubabarire icyo cyaha kuko aramutse yisanze mucyaha yagombaga kongera agasaba imbabazi ariko atiyahuye.
Gushyira akadomo kubuzima!
Umuntu wize!
Icyakora umutima wishinja ikibi, ushobora gutesha nyirawo agaciro.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...