konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Kigali: Uruganda rw’ inkweto rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurakongoka

Kigali: Uruganda rw’ inkweto rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurakongoka
7-06-2018 saa 09:11' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 5766 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 06 Kamena 2018, mu murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo, mu mujyi wa Kigali, uruganda rukora inkweto rwafashwe n’inkongi y’umuriro rurakongoka.

Amakuru agera ku Kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko hakekwa umwe mu banyerondo barara izamu mu gace uru ruganda ruherereyemo kukuba ari inyuma y’iyi nkongi yibasiye uru ruganda.

Abaturage baganiriye naUkwezi.com bashyira mu majwi umwe mu bashinzwe kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo bavuga ko ariwe wagize uruhari mu gushya k’uru ruganda.

Umuturage umwe utatangaje amazina ye yagize ati, “Uruganda rwatwitswe n’umwe mu banyerondo bakora muri aka gace ubwo ngo yashakaga ubuki.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatsata, Faustin Ntaryamira yemeje iby’iyi nkongi gusa yirinda kwemeza ibyo abaturage bavugaga ko ari abanyerondo barutwitse kuko ngo yari akiri gushakisha amakuru y’’impamo kuri iyi nkongi.

Faustin ati, “Nibyo koko uruganda rwahiye, nibwo nkihagera turayashakisha amakuru ngo tumenye icyateye iyi nkongi.Ibyo kuba ari abanyerondo barutwitse bari guhakura ubuki byo ntiturabimenya neza turaza kubabwira nihagira andi makuru tumenya.”

Twagerageze kuvugana n’ubuyobozi bw’uru ruganda kugira ngo tumenye icyo bubivugaho ndetse n’ingano y’ibyangirikiye muri iyi nkongi ariko ntibyadukundira.Turakomeza kubibakurikiranira.

Abantu benshi bazindukiye kuri uru ruganda rwafashwe n’inkongi

Uru ruganda rwahiye kuva mu ijoro kugeza mu rukerera


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...