AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umugore uba mu nzu yahoze ari umusarane aratakambira ubuyobozi

Kigali : Umugore uba mu nzu yahoze ari umusarane aratakambira ubuyobozi
20-06-2018 saa 12:32' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 8239 | Ibitekerezo

Mu mudugudu wa Shyeyere akagari ka Kamatamu mu murenge wa Jabana akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali hari umugore witwa Nyiranzabonimpa Sylvie utuye mu nzu yahoze ari umusarane gusa ngo ubuyobozi bwari bwaramusezeranyije kumwubakira ariko ntibyakozwe. Kuri uyu uyu mubyeyi aratakambira ubuyobozi ngo bumufashe kubona aho kuba ndetse ngo n’inka yari yaremerewe kuzahabwa muri girinka nayo ayihabwe

Uyu mugore wabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko afite imyaka 36 y’amavuko amaze igihe aba mu nzu yahoze ari umusarane, nyuma y’aho umugabo wamuteye inda amusize akigira muri Uganda nawe agahitamo kuvugurura uyu musarane akaba ariwo atangira kubamo.

Uyu mugore avuga ko inzego z’ibanze zari zaramwijeje kumwubakira mu myaka itandatu ishize ndetse ngo yari yijejwe kuzahabwa inka ariko ngo ubuyobozi bw’umurenge wamurengeje imboni ahubwo buhitamo kujya bumukamira amata ariko ngo nabyo byabayeho mu minsi ya mbere gusa.

Uyu mugore ufite ubana n’abana be bane barimo babiri b’impanga aherutse kubyara ndetse n’abandi babiri yari asanganywe yabwiye Ukwezi.com ko uwamuha aho arambika umusaya dore ko iyi nzu afite impungenge ko izamugira ndetse akabona n’iyo ikajya imufasha mu gukamira abana byamufasha cyane.Iyi nzu ngo yahoze ari umusarane, ubuzima bubaye bubi arayivugurura ahita ayituramo

Abaturanyi be bavuga ko uyu mugore aba muri iyi nzu wenyine nyuma y’aho umugabo wamuteye inda y’izi mpanga yahise amucika akigira muri Uganda. Ngo uwari Gitifu wa Jabana witwaga Shema yari yaramwijeje kumwubakira ariko ntibyakozwe

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jabana, Ndanga Patrice wemera ko azi iki kibazo cy’uyu muturage we , yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko muri uyu murenge bafite abaturage batishoboye ndetse bari no hanyuma ye ah obo baba no kugasozi badafite aho bataha.

Ati “Iyo winjiyemo se ubona iva ? Irahengamye se yenda kumugwaho ?, ahubwo dufite aba ba kugasozi batagira amacumbi, ahubwo uwo we arayifite afite aho aba uwo afite icumbi wenda ritameze neza wenda yafashwa kurivugurura rikagira isuku”

Yakomeje avuga ko muri ibi bihe bari muri gahunda yo kubarura abaturage bafite ibibazo aho babaruye abatagira amacumbi namba, abafite amacumbi ameze nabi, abarwaye amavunja, abafite ibibazo by’imirire n’abandi ariko ngo abadafite amacumbi bari kubakirwa naho abafite amacumbi ameze nabi bazafashwa kuyasana, ngo uyu mugore we afite imbaraga zo gutera icyondo ku nzu ye kandi ngo anafite umugabo.

Gitifu Patrice yakomeje abwira Ukwezi.com ko kimwe n’abandi bose bafite ibibazo, ubuyobozi buba bufite inshingano zo kubafasha ari nayo mpamvu ngo bazareba niba koko uriya mugore afite ikibazo ari nk’ibati ryangiritse rigasanwa naho ngo ikijyanye no guhabwa inka muri girinka byo bigira amabwiriza usibye ko iyo babonye hari umuturage wihutirwa bagira n’uburyo bwo kumuremera.Uyu mugore aba mu nzu yahoze ari umusarane, ayibanamo n’abana be bane harimo babiri b’impanga bakiri bato


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA