AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO-Kigali : Polisi yaguye ku rubyiruko ruri kuryoshya mu birori byo mu rugo

VIDEO-Kigali : Polisi yaguye ku rubyiruko ruri kuryoshya mu birori byo mu rugo
25-01-2021 saa 11:25' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 3849 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yerekanye abantu 15 biganjemo urubyiruko bafashwe bakoreye ibirori mu rugo.

Aba bantu 15 bafashwe bakora ibiro mu rugo, ni abo mu Mujyi wa Kigali mu gihe uyu murwa mukuru w’u Rwanda wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera izamuka ry’imibare y’abariho bandura COVID-19.

Kamaro Felicien umwe mu bafashwe avuga ko abo batanywe, ari abaturanyi bari baje gusangira agatama.

Uyu musore avuga ko nta kirori bari bakoze uretse ko bari barengeje umubare ndetse ko bariho banywa inzoga batashyizemo intera.

Mu kiganiro cyatambutse kuri RBA kuri iki cyumweru cyagarukaga ku ngamba nshya zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’umutekano muri polisi y’igihugu, CP George Rumanzi yavuze ko abantu bakwiye kumva ko urugamba rwo kurwanya COVID-19 rubareba.

Yavuze ko abantu bakwiye kwirinda kurenga ku mabwiriza yatanzwe by’umwihariko abakomeje kubeshya polisi y’u Rwanda, bakwiye kubireka kuko ari byo bivamo icyuho cyo gukwirakwiza iki cyorezo.

Mu byumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase yibukije abaturarwanda uko bakwiye kwitwara muri ibi bihe byo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Gutsinda COVID-19 birashoboka, ariko ntibyizana !
1.Muri Kigali, guma mu rugo
2.Urwariye mu rugo, guma mu rugo, wiyikwirakwiza, Rinda Abandi ;
3.Niba ufite ibimenyetso Baza Muganga, wipimishe
4.Nta Kwirara, Nta Kabari, Nta Runywero !
5.Hose twese, NtabeAriNjye”

Umujyi wa Kigali wujuje icyumweru usubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo. Minisitiri w’ubuzima, Dr Daniel Ngamije yaraye avuze ko muri ibi bihe uyu mujyi usubijwe muri guma mu rugo, imibare y’abandura iri kugabanuka.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA