AMAKURU

UKWEZI
pax

Kigali : Imwe mu midugudu yakuwe muri guma mu rugo

Kigali : Imwe mu midugudu yakuwe muri guma mu rugo
30-07-2020 saa 22:59' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 713 | Ibitekerezo

Minisitiri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Rwanda, yatangaje ko nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’inzego zibishinzwe hari imwe mu Midugudu yo mu Mujyi ea Kigali yari amaze igihe muri gahunda ya ’Guma mu Rugo’ yakuwemo hakaba n’indi yahise ishyirwa muri guma mu rugo.

Itangazo ry’iyi minisiteri rivuga ko guhera ejo tariki 31 Nyakanga 2020, imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu kagari ka Nyarurama, n’uwa Nyenyeri [igice cyo hepfo y’umuhanda cy’Amasibo 13] mu kagari ka Bwerankori, yose yo mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro yakuwe muri Guma mu rugo.

Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda mu Kagari ka Tetero, Umurenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, irakomeza gahunda ya Guma mu rugo kugeza igihe isesengura ry’inzego z’ubuzima rizagaragariza ko nta Coronavirus ikihagaragara.

Mu mudugudu wa Kabutare, Akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro, amasibo y’Ubutwari, iy’Icyerekezo n’iyo Gukunda igihugu yo yashyizwe muri guma mu rugo.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu rivuga ko imidugudu yagumye muri guma mu rugo isabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

Kuwa 25 Kamena 2020, imidugudu ya Kamabuye, Zuba na Nyenyeri mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro, yashyizwe muri Guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15, kubera icyorezo cya Coronavirus cyatugaragayemo. Iki gihe cyakomeje kongerwa kuko icyorezo cyari kikiyigaragaramo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA