AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Abantu 25 bafatiwe mu birori barimo abari batumiwe n’uwerekanaga umukunzi we

Kigali : Abantu 25 bafatiwe mu birori barimo abari batumiwe n’uwerekanaga umukunzi we
2-08-2021 saa 08:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1537 | Ibitekerezo

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 25 bari mu birori byo mu rugo barimo 19 bari mu birori bari batumiwemo n’uwashakaga kubereka umukunzi we bagiye kurushingana.

Aba bantu 25 beretswe itangazamakuru kuri iki Cyumweru tariki 01 Kanama 2021, barimo kandi abantu batandatu bafashwe ku wa Gatandatu barimo abanyarwenya bakorera Afrimax TV.

Aba bantu bose bafatiwe mu Karere ka Gasabo, aho 19 bafatiwe mu Murenge wa Kimironko, Akagari ka Kibagabaga naho 6 bafatirwa mu Murenge wa Kacyiru. Bafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga 2021.

19 bafatiwe mu nyubako ikodeshwa n’uwitwa Muzahura Charles w’imyaka 43. Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Nyakanga Muzahura yatumiye inshuti ze baza aho atuye mu Murenge wa Kimironko kugira ngo akore ibirori byo kubereka umukunzi we benda gushyingiranwa.

Mu ijoro rya tariki ya 31 Nyakanga ubwo Polisi yabafataga yasanze abantu 6 bari muri piscine barimo koga (Swimming Pool) abandi 13 bari mu rusaku bacuranga imiziki, banywa inzoga banarya.

Ubwo berekwaga itangazamuru Muzahura yemeye amakosa yakoze ndetse ayasabira imbabazi.

Ati “Ndemera amakosa twakoze yo kurenga ku ngamba zo kurwanya COVID-19. Ntabwo ari ibintu nishimiye niyo mpamvu nsaba imbabazi nazisabira aba bantu bose nari natumiye.”

Muzahura yari yatumiye inshuti ngo azereke uwo bagiye kurushingana

Kuri uwo munsi Polisi yari yafashe abantu 6 barimo abanyamakuru n’abanyarwenya bakorera igitangazamakuru cyo kuri murandasi kitwa Afrimax TV. Aba babwiye itangazamakuru ko hagati ya tariki ya 29 bakoze ibirori byo kwishimira ko bujuje umubare w’abantu Miliyoni bakurikira icyo gitangazamakuru mu rurimi rw’icyongereza.

Rwandarushya Aimable w’imyaka 27 bakunze kwita Nameless ari na we nyiri Afrimax TV yemeye amakosa bakoze ayasabira imbabazi.

Ati “Twabonye tugize umubare w’abantu Miliyoni badukurikira mu gihe kitarenze umwaka twumva biraturenze dukora ibirori. Ubwo twarimo gukata umutsima (Cake) sinzi uwafashe videwo ayishyira ahagaragara ejo nibwo twagiye kubona tubona Polisi iragenda ihamagara umwe umwe.”

Rwandarushya (Nameless) yavuze ko ubundi mu bihe bya guma mu rugo yari yarafashe abakozi b’ingenzi 11 abahuriza mu nzu imwe kugira ngo bakomeze akazi. Muri iyo minsi nibwo bakoze ibirori.

Rwandarushya Aimable na bagenzi be bemeye amakosa bakoze bayasabira imbabazi ndetse bakangurira n’abandi baturarwanda kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 kugira ngo iranduke burundu.

Rwandarushya AKA Nameless

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko imyitwarire nk’iya bariya bafashwe ariyo irimo gusubiza abantu inyuma mu ngamba zo kurwanya COVID-19. Yongeye kwibutsa abantu ko icyorezo kica, uwo kitishe kikamuzahaza cyane.

Yagize ati “Aba bantu barimo gusubiza inyuma abaturarwanda ku ngamba zo kurwanya iki cyorezo. Bamwe bafatiwe mu birori byo mu ngo kandi murabizi ko bitemewe muri iki gihe abandi bafatiwe muri Piscine barimo koga. Abantu nibakomeza iyi myitwarire bizagorana kurandura iki cyorezo.”

CSP Sendahangarwa yibukije abaturarwanda ko inzego z’ubuzima zidasiba gukangurira abantu ko ahantu hafunganye hahuriye abantu benshi nko mu mazi barimo koga (Piscines), muri za Gym, za Sauna n’ahindi hagira uruhare rukomeye mu gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19. Yavuze ko Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurinda abantu kandi ari bazima.

Ati “Polisi y’u Rwanda ishinzwe kurinda abantu n’ibyabo kandi abo bantu bagomba kuba ari bazima,abantu nka bariya barimo gushaka gutiza umurindi ikwirakwira rya COVID-19 ntabwo bazihanganirwa. Ntabwo ari ikibazo cy’ibihano bahabwa ahubwo abantu bumve ko iki cyorezo kica yaba umuto cyangwa umukuru, uwo kitishe kiramuzahaza.”

Yashimiye abaturage batanze abakuru yatumye bariya bantu bose bafatwa akangurira n’abandi gukomeza gutanga amakuru kandi bayatangire ku gihe. Abafashwe bashyizwe ahantu baganirizwa ku mabwiriza yo kwirnda COVID-19 nyuma baciwe amande hakurikijwe amabwiriza y’Umujyi wa Kigali yo kurwanya COVID-19.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA