AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kicukiro : Umukozi wo mu rugo yafatanywe uburozi yahaga abakoresha be

Kicukiro : Umukozi wo mu rugo yafatanywe uburozi yahaga abakoresha be
6-07-2019 saa 14:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2691 | Ibitekerezo

Kuri Sitasiyo y’ Urwego rw’ ubugenzacyaha RIB ya Gikondo hafungiye umukobwa w’ imyaka 27 wiyemerera ko yagaburiraga uburozi ba nyiri urugo ngo ngo bamukunde.

Uyu mukobwa yemereye polisi ko ubwo burozi yari yarabuhawe na nyina ubu utuye mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Mwendo.

N’ubwo babanaga n’abandi mu rugo ngo ukekwa kurogana yahaga uburozi sebuja na nyirabuja gusa kugira ngo bamukunde nk’umwana wabo.

Umuvugizi wa Police mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko koko uyu mukobwa yafatanywe buriya burozi kandi akaba yemeye ko yabushyiraga mu biribwa ariko agashyiramo duke duke.

Yasabye abakozi bo mu rugo n’abandi muri rusange kujya bakora akazi kabo n’umutimanama wabo kandi bakirinda ibikorwa bigayitse biganisha ku cyaha.

Ati “Urabona ko yashowe mu gikorwa kigayitse kijyanye n’imyumvire nakwita ubujiji none agiye kubiryozwa. abakozi bo mu rugo birinde ababashuka igihe bagiranye amakimbirane n’abakoresha babo begere inzego zibishinzwe bikemurwe. ”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA