AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kayonza : Uwishe umugore akamucamo ibice yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha asaba imbabazi

Kayonza : Uwishe umugore akamucamo ibice yaburanishirijwe mu ruhame yemera icyaha asaba imbabazi
28-07-2021 saa 09:20' | By Martin | Yasomwe n'abantu 2049 | Ibitekerezo 1

Umugabo witwa Harerimana Protogene ukurikiranyweho kwica umugore bakundanaga amuziza ibihumbi 15 Frw ubundi akamucamo ibice bibiri akajya kubihisha, yaburanishirijwe mu ruhame mu Kagari ka Musumba mu Murenge wa Nyamirama mu Karere ka Kayonza ahabereye kiriya cyaha.

Uyu mugabo akekwaho kuba yarishe Mukarukundo Espérance bari inshuti ku wa 26 Kamena 2021 amuziza ibihumbi 15 Frw yamufatanye avuga ko ari ayo yamwibye.

Bivugwa ko Harerimana yishe uriya mugore Mukarukundo Espérance kuri uwo munsi bari biriwe basangira inzoga.

Harerimana Protogene wiyemereye ko yishe uriya mugore, yavuze ko nyuma yo kwica uyu mugore bari inshuti yagize ubwoba bwo kugumana umurambo maze agahitamo kuwucamo ibice bibiri akajya kuwujugunya mu bisimu.

Uyu mugabo wari usanzwe akora akazi ko gucukura amabuye y’agaciro abazwi nk’Imparata, ubwo yahishaga umurambo wa nyakwigendera mu bisimu waje kubonwa na Polisi na RIB bafatanyije n’abaturage bo muri ako gace.

Muri uru rubanza, abacamanza b’Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaje kuburanishiriza uyu mugabo ahabereye icyaha, rwahaye umwanya usesuye uyu Harerimana maze yiregura asaba kugabanyirizwa ibihano ngo kuko ibyamubayeho byari nk’impanuka.

Ubushinjacya bwavuze ko icyaha Harerimana akurikiranyweho cyo kwica Mukarukundo Esperance kitabaye nk’impanuka ko yamwishe ku bushake kandi abigambiriye.

Bushingiye ku ngingo yi 107 y’amategeko mpanabyaha, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cyo gufungwa burundu.

Bamwe mu baturage bari bitabiriye uru rubanza rwabereye mu ruhame bavuga ko rwabasigiye isomo ko kandi n’undi utekereza gukora icyaha yagakwiye gutekereza kabiri.

Bahuriza ku cyifuzo cy’uko uyu mugabo yahanwa by’intangarugero ku buryo n’undi ufite umutima w’ubwicanyi yajya yibuka igihano cyahawe Harerimana agasubiza umutima ubuntu.

Biteganyijwe ko urubanza ruzasomwa mu ruhame ku ya 12 Kanama 2021 saa tanu z’amanywa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Ibrahim lukas magela Kuya 29-07-2021

ese kweri ubwo bwicanyi ntibwohagarara murwanda ko tubona mweho muri munzira yamahoro

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA