AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Karongi: Umusore w’ imyaka 23 amaze guhanga umuhanda wa kilometero zirenga 7 wenyine

Karongi: Umusore w’ imyaka 23 amaze guhanga umuhanda wa kilometero zirenga 7 wenyine
17-07-2019 saa 20:59' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5480 | Ibitekerezo 8

Nizigiyimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Gisovu Akagari ka Nkoto Umurenge wa Murambi mu karere ka Karongi amaze guhanga umuhanda w’ ibirometero 7 na metero 279 ari wenyine. Uyu musore asaba Leta kumufasha gukora amateme kuko yo atashobora kuyakora.

Abaturage baturanye nawe bavuga ko atangira bagirango ni umurwayi wo mu mutwe ariko bakaza gusanga ibyo akora ari ibintu bizima.

Nizigiyimana yabwite TV1 ati “Igitekerezo cyo gukora umuhanda cyanjemo mu gihe nari naje guhinda mbona igihuru gitangira abahetsi kibabuza gutambuka bigatuma bahagwa, icyo gihuru ntangira kugitema umuhanda ntangira nywukora gutyo”.

Avuga ko uyu muhanda yatangiye kuwukora muri 2016, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi ntarahagarara icyumweru na kimwe. Atangira saa moya akageza saa tanu, akongera ahahera saa cyenda akageza saa kumi n’ ebyiri.

Ati “Nta muntu n’ umwe wigeze umfasha ibyo mvuga ni ukuri”.

Abaturage ba Nizigiyimana Emmanuel uyu muhanda yawukoze wenyine. Yatangiye bagira ngo ni umurwayi wo mu mutwe ariko baza gusanga ibyo akora ari bizima.

Umwe mu basaza baturanye na Nizigiyimana ati “Biteye ubwuzu biteye n’ ishema kandi biranatangaje cyane cyane nkamwe mubibonye abandi twarumiwe. Kubona turi abantu miliyoni ntitubone umuhanda, kubona iyo dufite mu kagari hari ahadaharuye. Umwana w’ imyaka 23 utaruta abandi mu gihagararo aritanga iki gikorwa akigeraho”.

Abaturage bashimira uyu musore bakavuga ko ari intwari ndetse ko nta gihembo babona bamuha.

Umwe mubaturage ati “Icyo navuga kuri uyu mwana, ibyo yakoze ni ibintu birenze urugero. Nta n’ ikintu rwose wabona wamuhemba ukurikije ibikorwa yakoze. Na Leta turakora n’ imiganda n’ iki ntabwo dukora ibikorwa bimeze gutya”.

Umubyeyi wavukiye mu gace uyu musore yahanzemo umuhanda agira ati “Ndi umwana nanyuraga aha hantu nkabona ziriya nyiragashihe. Nk’ umuntu utembera aha ngaha ngenda mbona uyu musore arimo arakora iki gikorwa. Abantu bamwe bakavuga ngo ni umusazi, ariko nge nareba nkurikije ibikorwa by’ iterambere ngasanga atari ubusazi ahubwo ari ukubona ko twari dukeneye kugira ngo tubone uko tugenda ahantu heza”.

Uyu mubyeyi akomeza agira ati “Nanjye ubwanjye ndahanyura nkiterera urwenya sindamuha n’ igiceri cya 10 ngo mubwire ngo warakoze”.

Ubusanzwe umuhanda ukorwa na Leta cyangwa abaturage batuye ahantu runaka bikozwe muri gahunda y’ umuganda. Ntibisanzwe kubona umuntu umwe ahanga umuhanda.

Minisiteri y’ ibikorwaremezo ibinyujije ku rubuga rwa twitter yatangaje ko ifatanyije n’ Ikigo cy’ igihugu gishinzwe imihanda bateganya gusura uyu musore bakareba icyo yamufasha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Gasigwa Kuya 19-07-2019

Ntangajwe cyane no gutekereza kuyu musore, yagombaga gucika intege igihe bamwitaga umusazi, benshi dugoze igikorwa tukabura suport ya leta twabireka,ariko we yarahatanye, uyu musore Ni ntwari pe akwiye ishimwe rikomeye.

Bikorimana VAlens Kuya 19-07-2019

I am proud of him!! Urubyiruko twese atubere urugero rwiza, ndumva leta itureberera yamwegera ikamufasha gusohoza inzozi ze ndetse nibyifuzo bye maze uwo muhanda bakamufasha no kuwashyiramo kaburimbo!

NTWALI Kuya 18-07-2019

This young is very genius kandi imitekererezeye irenze kure iy’abantu basanzwe. Kuvuga ngo Gitif, ubuyobozi ....ngo bamusura ubwabyo ntibihagije. Jye ndabona nk’umuntu ukiri muto urwego rwamuzamura ku bw’ubushishozi ruzwiho ni MINADEF ibinyujije mu ishuri kandi imufite muri gahunda zayo akiga maze akazakorera igihugu naho abandi bose bamupfushije ubusa.

KABU Kuya 18-07-2019

....Ntabwo akwiye kubakirwa inzu gusa, bagomba no kumuha moto yo kujya atwara muri uriya muhanda.......ni hatari pe. nubwo wavuga ko yasaze ariko abasara bose basaze nkuriya igihugu cyatera imbere

Gatesi Kuya 18-07-2019

Uyumusore nindashyikirwa bamuhe amaboko bamwubakire inzu bamuhe akazi ko kuyobora aba vup ndetse ashake nurubyirukora rudakora muri akogace bafatanye akwiye igikombe adutsindishije ibikorwa nukuri ibikorwa biruta amagambo

Majyambere philbert Kuya 18-07-2019

Rwose njye byumwihariko nubashye cyane uyu musore wintwari kandi badushakire contact ze tumufashe gukomeza ibikorwa nemeza ko aribyubutwari

Majyambere philbert Kuya 18-07-2019

Rwose njye byumwihariko nubashye cyane uyu musore wintwari kandi badushakire contact ze tumufashe gukomeza ibikorwa nemeza ko aribyubutwari

Vedaste ndayambaje Kuya 18-07-2019

uyumusore agomba gufashwa bamwubakirinzu nziza igezweho nawe ayibemo kuko ibyoyakoze aribikorwa byindashikirwa iminsiyamaze akorumuhanda wenyine yakagombye kubayarubatse none rero ndumva yafashwa numva akayabo kagenda muri vup nahandi ntibisabzwe umuntu kugirigitekerezo kingana gutsya ndamushimiye numugabo retayakagombye kumuha icyakeneye cyose

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...