AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kagame yashyizeho Perezida mushya w’ urukiko rw’ ikirenga usimbura Prof Sam Rugege

Kagame yashyizeho Perezida mushya w’ urukiko rw’ ikirenga usimbura Prof Sam Rugege
4-12-2019 saa 13:12' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2511 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ashyingiye ku biteganwa n’ Itegeko Nshinga ry’ u Rwanda yashyizeho Perezida na Visi Perezida bashya b’ Urukiko rw’ Ikirenga.

Nk’ uko bigaragara mu itangazo ryo kuri uyu wa 04 Ukuboza 2019, Perezida mushya w’ urukiko rw’ Ikirenga ni Dr Nteziryayo Faustin naho visi Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga ni Mukamulisa Marie Therese.

Prof Sam Rugege wari Perezida w’ urukiko rw’ Ikirenga kuva muri 2011 yarangije manda yemererwa n’ amategeko niyo mpamvu yasimbujwe kuri uyu mwanya.

Perezida w’ urukiko rw’ ikirenga ayobora manda y’ imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Marie Therese Mukamulisa wagizwe visi perezida w’urukiko rw’ikirenga, yasimbuye kuri uwo mwanya Sylvie Zainab Kayitesi.

Dr. Nteziryayo ugizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yari asanzwe ari umucamanza mukuru mu Rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, naho Mukamulisa wagizwe Visi Perezida, we yari asanzwe ari Visi Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...