AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo guha ‘masters’ abarangije muri UGHE – Butaro [AMAFOTO]

Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo guha ‘masters’ abarangije muri UGHE – Butaro [AMAFOTO]
12-08-2019 saa 08:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2132 | Ibitekerezo 2

Umugore wa Perezida w’ u Rwanda, Jeannette Kagame kuri iki Cyumweru yitabiriye umuhango gutanga impamyabumenyi ya masters ku banyeshuri 46 barangije masters muri Kaminuza y’ ubuvuzi budaheza University of Global Health Equity (UGHE).

Uyu muhango wabereye mu karere ka Burera, I Butaro ahubatse iri shami rya Kaminuza ya Havard riherutse gufungurwa ku mugaragaro na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame.

Muri uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi y’ ikiciro cya kabiri cya kaminuza ku banyeshuri barangiye amasomo y’ ubuvuzi muri UGHE Jeannette Kagame yari kumwe n’ abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’ Ubuzima Dr Diane Gashumba, Umuyobozi mukuru wungirije wa UGHE Dr Agnes Binagwaho.

Paul Farmer na Jim Yong Kim bashinze umuryango Inshuti mu buzima (PIH) wafatanyije na Guverinoma y’ u Rwanda kubaka iyi kaminuza nabo bari mubitabiriye uyu muhango.

Jeannette Kagame yakurikiranye itangwa ry’ iyi mpamyabumenyi anahemba abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi.

Abanyeshuri barangije muri iki kiciro cya masters ni 46 baturutse mu bihugu 11. Bahawe impamyabumenyi ya ‘masters’ muri master’ s of Science in Global Health Delivery.

Kimwe na barumuna babo aba banyeshuri batangiye kwiga masters muri UGHE muri 2015 bagendera kuri gahunda ya kaminuza ikomeye muri Amerika ‘Harvard University’.

Sandra Isaro, umwe mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi yavuze ko bahakuye ubumenyi bwo guhangana n’ indwara z’ ibyorezo byugarije Isi birimo ebola, cancer na Malaria kuko bigishijwe n’ abarimu b’ inzobere baturutse mu bihugu bitandukanye.

Dr. Jim Yong Kim umwe mu bashinze umuryango witwa ku buzima Partner’s In Health yasabye aba banyeshuri barangije masters kudashyira imbere inyungu zabo kuko ibibazo bagiye guhangana nabyo ari binini kubarusha.INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Ntawukirasongwa Eric Kuya 24-08-2019

Abana bacu barakataje mubumenyi buhanitse bige kdi banasenge Imana ibahe akazi

Ntawukirasongwa Eric Kuya 24-08-2019

Abana bacu barakataje mubumenyi buhanitse bige kdi banasenge Imana ibahe akazi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...