AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iyo habaye GumaMuRugo abantu urugo rubabana ruto, GumaMuKarere yaza Akarere kakababana gato- CP.Kabera

Iyo habaye GumaMuRugo abantu urugo rubabana ruto, GumaMuKarere yaza Akarere kakababana gato- CP.Kabera
26-07-2021 saa 16:00' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1641 | Ibitekerezo 1

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko iyo hashyizweho gahunda ya Guma mu Rugo cyangwa guma mu Karere, abantu bakoresha imbaraga zose zo gushaka kurenga kuri izi gahunda zigamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

CP John Bosco Kabera yabivuze agaragaza uko iyubahirizwa ry’amabwiriza amazeho iminsi yo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19 arimo gahunda ya Guma mu Rugo na Guma mu Karere.

Ubwo hashyirwaho amabwiriza mashya yashyize Umujyi wa Kigali n’Uturere umunani muri gahunda ya Guma Mu rugo, hanashyizweho uburyo abantu baskaha kujya mu bikorwa byihutirwa bajya basaba impushya zo kugira ngo bagende.

CP John Bosco Kabera avuga ko icyagaragaye muri iyi minsi 10 ishize abantu bashyize imbaraga mu byatuma barenga kuri ariya mabwiriza bakava mu ngo zabo cyangwa mu Turere.

Ati “Byagiye bigaragara ko iyo ari gahunda ya Guma mu rugo, urugo ruba ruto, yaba ari Guma mu Karere, Akarere kaba gato nyine urumva ko biba bikomeye.”

CP John Bosco Kabera avuga ko muri iyi minsi 10 gusa ishize, Polisi y’u Rwanda yakiriye ubusabe ibihumbi 99 bw’abifuza impushya zo kugenda.

Muri bariya bantu, harimo ibihumbi 75 basabye banyuze ku rubuga rwa internet ndetse n’ibihumbi 24 bw’abasabye bifashishije telephone.

Muri bo kandi, abantu ibihumbi 57 bahawe impushya basabaga mu gihe abandi bagera mu bihumbi 41 batazemerewe.

Ati “Ariko ndagira ngo twibande kuri aba bantu bahawe impushya bigaragara ko bari kuzikoresha nabi. Ubundi abari muri gahunda ya guma mu rugo iyo usabye uruhushya ntabwo urusabira mugenzi wawe mutabana mu rugo kuko n’iyo mubana mu rugo na we ararwisabira.”

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Polisi y’u Rwanda yerekanye umuturage wari warahawe uruhusa rwo kujya kubakisha iminara mu Turere twa Rulindo na Gakenke ariko abapolisi bakaza kumufatira mu Karere ka Kicukiro ajyanye abantu mu Karere ka Bugesera.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Christine Kuya 26-07-2021

Afande rwose turagukunda kdi turakwemera uri umusaza twubaha.
Ariko guma mu rugo iraduhangayikishije, ni ubwo covid ari icyorezo kica ariko ibigiye kuyikurikira ni bibi kurushaho :

Tuba mu mazu dukodesha, ducururiza mu mazu dukodesha, turya ariko twakoze.
Nyirinzu arakubwira ati niba iyinzu utarimo kuyikoreramo nyishyura uvemo abandi bafite ibyo gukora barayijyamo ?????
Ukibaza uti ninyimuha andi mafr yo kwishyurira rimwe amezi3 cg4 nzayakurahe ?

Uwubera munzu ati vamo ukibaza aho ujyana umuryango wawe bikagucanga.

Uretse abakozi ba leta abandi twese turya ariko twakoze. Nuko abanyarwanda twihagarararaho twese tugiye gutonda umurongo ku murenge n’agafuka ibiryo ntibyaboneka mwaduha.

Guma mu rugo mudufashe iveho ibintu bitararushaho kuba bibi.

Tuzakurikiza izindi ngamba zo kwirinda ariko inzara inibibazo bitandukanye bitadutsinze mu rugo

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA