AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Itel imaze gukoresha Miliyoni 20 ifasha abana b’abakene, ibikorwa byo gufasha birakomeje

Itel imaze gukoresha Miliyoni 20 ifasha abana b’abakene, ibikorwa byo gufasha birakomeje
12-08-2018 saa 17:06' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 900 | Ibitekerezo

Sosiyete y’ubucuruzi bw’amatelefoni izwi nka Itel yahaye ubufasha abana baturuka mu miryango itishoboye,ibaha ibikoresho by’ishuri binyuranye n’inkweto zo kwambara.

Iki gikorwa cyo gufasha abana bo mu miryango itishoboye, Sosiyete ya Itel iri kugikorera muri Expo aho ifite ikibanza iri gukoreramo ubucuruzi bw’amatelefoni.

Ubuyobozi bw’iyi Sosiyete buvuga ko iki gikorwa cy’urukundo kimaze kuba ku nshuro ya kabiri kuva Expo 2018 yatangira, bakaba bamaze gufasha abana basaga 120 ndetse hakaba hasigaye ikindi cyiciro cy’abazafashwa mbere y’uko Expo isozwa.

Bizimana Samuel ushinzwe ubucuruzi muri Itel avuga ko bateguye ibi bikorwa bagamije gufasha abana batishoboye kwinjira muri Expo,bakabafasha kwinjizwamo nabo bakareba ibyiza biberamo ndetse bakanahabwa ubufasha bw’ibikoresho by’ishuri bizabafasha mu masomo yabo.

Bizimana avuga ko amafaranga yo kugura ibi bikoresho bihabwa abana b’abakene ava muri poromosiyo batanze ku bakiriya bose kuva Expo 2018 yatangira, aho umuntu uri kugura telefoni imwe aba atanze ubufasha bwa kimwe mu bikoresho biri guhabwa abana.

Yagize ati "Iki gikorwa turimo ni igikorwa twateguye muri Expo, by’umwihariko duha amahirwe abana batishoboye batabasha kubona ubushobozi bwo kwinjiramo kugira ngo nabo babashe kureba ibyiza bibera muri Expo."

Yakomeje agira ati “ Twabiteguye twifashishije poromosiyo, aho umuntu waguraga telefoni yacu yo mu bwoko bwa Itel A32f n’iyitwa P 32 yabaga ahaye umwana amahirwe. Uguze telefoni ya P 32 aba ahaye umwana amahirwe yo kubona igikapu n’amakaye. Uguze A32f yabaga ahaye umwana amahirwe yo kubona igikapu.”

Iyi gahunda ya poromosiyo y’iyi Sosiyete ya Itel yateguwe muri iyi Expo y’uyu mwaka, kikaba ari igikorwa kizaba inshuro eshatu muri ibi bihe bya Expo kuva itangiye kugeza irangiye.

Abagenerwa guhabwa ibi bikoresho ni abana bavuka mu miryango ikennye kurusha abandi, aho bajya mu bigo by’amashuri atandukanye bakabahitamo hakurikijwe ibyiciro by’ubudehe imiryango bakomokamo irimo.

Bizimana yanavuze ko iki gikorwa bateguriye abana bato bakomoka mu miryango itishoboye, kigamije gufasha abo bana kwigirira icyizere no kubaremamo umutima w’urukundo.

Ati “Aba bana nabo bizabaha morale yo kubwira abandi ko bageze muri Expo bajyanwe na Itel. Bizanatuma muri bo bagira umutima w’urukundo kuko yari abizi ko nta bushobozi bwo kujya muri Expo yabona ariko akaba yaragezeyo ku bufasha yahawe. Ibi twanabikoze kugira ngo n’abana ubwabo bigirire icyizere.”

Yakomeje avuga ko muri iyi Expo 2018, Itel yakoresheje amafaranga agera kuri Miliyoni 20, mu bikorwa by’ubufasha, aho bamaze gufasha abana 124 mu byiciro bibiri, hakaba hasigaye icyiciro kimwe aho bateganya gufasha abandi bari hejuru ya 60.

Ubuyobozi bwa Itel buvuga ko mu ntego bafite harimo no gukora ibikorwa by’urukundo bafasha imiryango itishoboye, aho inyungu babona mu bucuruzi bwabo bagerageza gukuraho ayo bafashisha kuremera abatishoboye.

Telefone ya Itel ikunzwe cyane muri Expo 2018 ni iyo mu bwoko bwa Itel A32f ifite uburyo bugezweho bwo kuyifunga ukoresheje urutoki [Finger Print] , ikaba inafite umwihariko wo kuba wafunga ukoresheje ikiganza. Iyi telefoni ya A32f abari kuyisanga muri Expo aho Itel iri gukorera ari kuyigura ibihumbi 57 by’amafaranga y’u Rwanda.

Anita Pendo yaje gufatikanya na Itel guha abana ibikoresho
Hamaze gufashwa abana 124


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA