AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ishuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II rifite gihamya ko ryariganyijwe rikurwa mu bigo 10 bya mbere mu Rwanda

Ishuri Petit Seminaire Saint Jean Paul II rifite gihamya ko ryariganyijwe rikurwa mu bigo 10 bya mbere mu Rwanda
13-02-2020 saa 17:10' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 12750 | Ibitekerezo 7

Abarezi n’ abanyeshuri bo mu ishuri rya Seminari nto yitiriwe mutagatifu Yohani Pawulo wa 2 ryo muri diyosezi gatolika ya Gikongoro mu karere ka Nyamagabe barasaba Minisiteri y’ Uburezi kubarenganura no kubasubiza ishema bambuwe.

Tariki 30 Ukuboza 2019 nibwo Minisiteri y’ Uburezi yatangaje amanota y’ abanyeshuri bakoze ibizami bya Leta byasoje umwaka w’ amashuri wa 2019 mu kiciro cy’amashuri abanza n’ikiciro cya rusange Tronc Commun.

Amakuru y’uko habayeho uburiganya mu gutondeka ibigo 10 bya mbere byatsinze neza ikizami cya Leta cya 2019 mu kiciro rusange yamenyekanye cyane ubwo uwari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Uburezi ashinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi yeguraga kuri uyu mwanya.

Amakuru avuga ko Dr Munyakazi yaba yarakiriye ruswa kugira ngo afate kimwe mu bigo byari mu myanya yo hejuru y’100 agishyire mu bigo 10 bya mbere mu Rwanda.

Ikinyamakuru UKWEZI ntabwo kiramenya ikigo cyakuwe hejuru y’100 kigashyirwa mu 10 bya mbere, gusa ishuri rya Petit Seminaire Saint Paul II de Gikongoro rimaze imyaka ine gusa ritangiye ryadutangarije ko ariryo ryakuwe mu bigo 10 bya mbere.


Abanyeshuri bose ba P.S. St Jean Paul II Gikongoro bagize amanota yo mu kiciro I , batatu bagira 8

Abanyeshuri bagize inota rya mbere (8), kuri iri shuri bavuga ko bababajwe n’uko ikigo cyabo kitashyizwe ku rutonde rw’ibigo 10 bya mbere kandi cyarabikoreye.

Cyubahiro Emile ati “Twumvise bitadushimishije. Nk’uko twari twatsinze twumvaga bibaye byiza natwe twamenyekana mu Rwanda hose kuko twari ikigo gikoze bwa mbere twagira ngo twerekane ko dushoboye”.

Nzirorera Niyiturengera Patrick nawe wagize 8 avuga ko byabababaje kuba ikigo cyabo Mineduc itaragitangaje mu urutonde rw’ibigo 10 bya mbere mu Rwanda nyamara average (impuzandengo) cyagize igaragaraza ko hari ibigo biri mu 10 bya mbere cyarushije.

Yagize ati “Twarebye dusanga twebwe dufite average nziza kuko icya 10 cyari yagize 17,86 tubona (ikigo cyacu) cyakagombye kubamo ariko ntikirimo”.

Impuzandengo y’amanota Petit Seminaire Saint Paul II yagize ni 14,74 bivuze ko yakabaye yarashyizwe ku mwanya wa kane mu gihugu ariko ntabwo yagaragaye ku rutonde rw’ibigo 10 bya mbere mu gihugu.

Akomeza agira ati “Twari twakoze cyane kugira ngo ikigo cyacu kize mu bigo bya mbere dukoze bwa mbere ariko biratubabaza kuba umwanya wa kane twagize bataratwanditse mu rutonde rw’ibindi bigo ngo bimenyekane ko semirari ya Gikongoro(Nyamagabe) yabaye iya 4 mu gihugu”.

Nzirorera avuga ko bishoboka ko ashobora kuba ari mu bagombaga guhembwa ku rwego rw’igihugu akaba atarahembwe kubera iki kibazo, agasaba ko MINEDUC yajya ikora urutonde rw’abanyeshuri bose bagize amanota 8 buri wese akamenya umwanya ariho mu gihugu.

Padiri Francosi Nshimiyimana, umucungamutungo w’iri shuri yatangarije UKWEZI ko icyo bakeneye ari uko Minisiteri y’uburezi yakosora uru rutonde igatangaza urushya. Iri shuri kandi ritangaza ko rikibona iki kibazo ryandikiye REB ariko ngo kugeza n’ubu ntacyo irabasubiza.

Yagize ati "Twabonaga amanota tukabona twakabaye ku mwanya wa 4 ariko twareba tugasanga mu 10 bya mbere ntiturimo. Icyo twakoze twagerageje kubaza muri REB ababishinzwe ariko nta bisubizo bifatika twabonye, twagerageje no kubandikira ku itariki 9 z’ukwezi kwa mbere nanubu turacyategereje igisubizo ntiturakibona. iyo umuntu atakugaragaje uko uri hari ikiba gipfuye. Niyo mpamvu rero byagombye gukosoka niba ari indi mpamvu nayo tukayimenya".

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cyIgihugu cy’Uburezi REB Dr Irenee Ndayambaje yavuze ko amanota y’ikiciro rusange ahari bityo ngo iki kibazo cyazasuzumwa. Yagize ati "Ibya Petit Seminaire ni ibizasuzumwa kuko amanota y’abanyeshuri barangije tronc commun arahari".

Dr Ndayamabaje yavuze ko iki kibazo batari bakizi ati "Ubwo tukimenye tugiye kugikurikirana, icyo mwagira inama ubuyobozi bw’ikigo niba baratwandikiye cyangwa bataranatwandikiye, contact zacu nk’uko iyanjye uyibonye baduhamagara ariko ubwo natwe turakurikirana hanyuma tuzamuha feedback"


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
jules Kuya 16-02-2020

Oya sha wivuga uko ibyibinyoma byo nagihe bitabaho ariko nakubikora kubinu nibyo ahubwo nibikosoke nibyo byiza

Karinda Kuya 15-02-2020

Nonese ra nibyo nabyo nimwarimu wabikoze yica ireme ry’uburezi?

ubonabaseka jules Kuya 14-02-2020

Birababaje rwose kuba petit seminaire Saint j.Paul ll nibayirenganure rwose kuko birababaje nanjye nimuri diocesse yanjye nibyiza kuko bari bakoze bwambere. Bakaba bari bapafominze binganuko nibintu byo kwishimirwa pe! bityo rero nkabayobozi babishinzWe, nibabikurikirane .nicyo gitekerezo. nakwima ndetse, nabanyarwanda bose muri rusange.murakoze cyane

ubonabaseka jules Kuya 14-02-2020

Birababaje rwose kuba petit seminaire Saint j.Paul ll nibayirenganure rwose kuko birababaje nanjye nimuri diocesse yanjye nibyiza kuko bari bakoze bwambere. Bakaba bari bapafominze binganuko nibintu byo kwishimirwa pe! bityo rero nkabayobozi babishinzWe, nibabikurikirane .nicyo gitekerezo nakwishima nabanyarwanda bose muri r us ange.

X Kuya 14-02-2020

Ibya bene ziriya lists John Rutayisire yari yarabikuyeho akiyobora REB kuko yari yararebye kure abona ko biteza ibibazo. Sinzi uko zagarutse....

X Kuya 14-02-2020

Ibya bene ziriya lists John Rutayisire yari yarabikuyeho akiyobora REB kuko yari yararebye kure abona ko biteza ibibazo. Sinzi uko zagarutse....

Alfa Kuya 14-02-2020

Mundebere gutekinika kuri aha ! Kandi birirwa batuka mwalimu ngo ni we sooko y’ireme rigerwa ku mashyi ry’uburezi. Gusa ikinyoma kizajya gikubitirwa ahabona

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...