Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kamena yafatiwemo ibyemezo birebana n’ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya COVID-19 aho isaha yo kugera mu rugo yavuye kuri saa yine igashyirwa saa tatu ndetse n’imibare y’abagenzi mu modoka rusange iragabanywa.
Iyi nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame, yemeje ko ingendo zibujijwe kuva saa tatu z’ijoro (21:00) kugeza saa kumi za mu gitondo (04:00).
Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abatarenze 50% y’abo zagenewe gutwara mu gihe imibare yari 75%.
Izi ngamba kandi yahagaritse ubusabane n’ibindi birori byose bibera mu ngo.
SOMA IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI
UKWEZI.RW