AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ingo 135 nizo zimaze guhabwa amashanyarazi akomoka kuri miliyari 40 Rwf Banki y’ Isi yahaye u Rwanda

Ingo 135 nizo zimaze guhabwa amashanyarazi akomoka kuri miliyari 40 Rwf Banki y’ Isi yahaye u Rwanda
8-08-2019 saa 01:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1038 | Ibitekerezo

Banki y’ u Rwanda itsura amajyambere BRD ivuga ko ingo 135 mu gihugu hose arizo zimaze guhabwa amashanyarazi binyuze mu kigenga gitera inkunga ingufu zisubira, Renewable Enegery Fund (REF)

Amafaranga akoreshwa na REF ni ayo Banki y’ Isi yahaye u Rwanda. Abashinzwe kuyageza kubaturage bavuga ko abaturage batitabira kuyaguza bitewe n’ impamvu zirimo kuba basabwa ingwate.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Banki y’ Isi yahaye u Rwanda miliyoni 48,9 z’ amadorali y’ Amerika zihanye n’ arenga miliyari 40 mu mafaranga y’ u Rwanda. Aya mafaranga agamije gufasha u Rwanda kugeza amashanyarazi ku baturage by’ umwihariko abo mu byaro.

Leta y’ u Rwanda yahisemo kuyanyuza muri BRD kugira ngo BRB iyageze ku baturage mu buryo bw’ inguzanyo yishyurwa. BRB ayo mafaranga yayohereje muri Banki z’ Ubucuruzi no muri za SACCO kugira ngo abaturage bayaguze bagure ibikoresho bitanga ingufu z’ amashanyarazi akomoka ku mirasire y’ izuba.

Abaturage ntibitabira kuguza aya mafaranga agenewe kubafasha kubona amashanyarazi

Mukeshimana Marie Josee , Umucungamutungo wa SACCO Ganaheza ikorera mu karere ka Nyanza avuga ko ubukangurambaga budahagije no kuba abaturage basabwa ingwate mbere yo kugurizwa amafaranga ari bimwe mu bituma batitabira kwaka iyi nguzanyo igamije kubafasha kuva mu kizima.

Mu kwezi kwa 9 umwaka ushize nibwo BRD yahaye SACCO Ganaheza miliyoni 20 ngo ige iyaguriza abaturage. Mukeshimana avuga ko kugeza uyu munsi nta muturage n’ umwe urafata iyi nguzanyo kuri izi miliyoni 20. Nubwo bimeze gutya ariko izi miliyoni 20 SACCO Ganaheza itegetswe kuzazisubiza BRD bitarenze imyaka 3 kandi igashyiraho inyungu ya 3%.

Ku cyakorwa ngo abaturage batinyuke izi nguzanyo , Mukeshimana agira ati “Icyakorwa ni ukongera ubukangurambaga tubinyujije mu nzego z’ ibanze, nkanjye nka SACCO iyo ngiye kumureba umuturage aravuga ngo bariya bari mu bucuruzi. Hariho n’ abatarumva akamaro ko kuvuga ngo yacana akava ku itadowa…Hakabaho n’ uko umuturage yatangirwa iyo ngwate, umuturage kumubwira ngo uratanga ingwate bafite ukundi kuntu babyumva”.

Ingwate yakwa umuturage ugiye muri SACCO kwaka inguzanyo yo kugura ibikoresho bitanga ingufu z’ amashanyarazi ni icyangombwa cy’ ubutaka. Umuturage iyo nguzanyo aba agomba kuyishyura arengejeho inyungu iri hagati 9-11% bitewe na SACCO yagiyemo iyo ariyo.

Hanganimana Jean Paul, Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Gisagara ushinzwe iterambere ry’ ubukungu avuga ko iyi gahunda yo kuguriza abaturage amafaranga yo kugura ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka mu mirasire y’ izuba ari nziza kuko iri mu murongo wa Leta wo kugeza amashanyarazi ku baturage bose bitarenze 2024.

Liliane Igihozo, ushinzwe ibikorwa muri BRD avuga ko kugeza ubu SACCO 54 arizo BRD imaze kugezamo aya mafaranga agomba kugurizwa abaturage kugira ngo bagure ibikoresho bitanga amashanyarazi akomoka ku ngufu zisubira.

Igihozo avuga ko hafi 10% ariyo amaze kuguzwa mu gihugu hose akaba yaragujijwe n’ imiryango 135. Iyi banki ivuga ko igiye kongera ubukangurambaga kugira ngo ubwitabire bw’ abaturage buzamuke.

Igihozo ati “Abayobozi b’ inzego z’ ibanze ntabwo twakoranye cyane turibaza ko nidukorana tugafatanya cyane cyane ko nabo babifite mu mihigo tuzazamura icyo gikorwa”

Yongeyeho ati “Ingufu aho tugiye kuzishyira ni muri communication, kuvugana, gukorana, guhana amakuru kugira ngo dukurikirane project umunsi ku wundi. Inama nk’ izi harimo ubukangurambaga ariko natwe bitwungura ibitekerezo by’ ukuntu twakoroshya gahunda kugira ngo igere ku baturage”.

Intego ya Guverinoma y’ u Rwanda ni uko muri 2024 buri rugo ruzaba afite amashanyarazi. Kugeza muri Gashyantare uyu mwaka wa 2019 ibipimo byagaragazaga ko kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bigeze kuri 51% barimo 14% batayafatiye ku murongo mugari, na 37% bo ku muyoboro mugari.

Ikigo cy’ igihugu gishinzwe ingufu ,REG kivuga ko abasigaye guhabwa amashanyarazi ku murongo mugari ari 15% bivuze ko Leta ifite gahunda y’ uko umuriro ugomba guhabwa abaturage benshi (33%) muri iyi myaka iri imbere ari ukomoka ku ngufu zisubira(off-grid).

Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ ubukungu Hanganimana mu karere ka Gisagara

BRD ivuga ko umuriro w’ amashanyarazi ukomoka ku ngufu zisubira ariwo mwiza ku baturage kuko umuntu yishyura ibikoresho bikaba birarangiye akajya akoresha umuriro nta yandi mafaranga abazwa mu gihe ukoresha umuriro wo ku murongo mugari bimusaba guhora atanga amafaranga yo kugura umuriro wo gushyira muri cash power.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA