AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Incamake y’ ubuzima bwa Kizito Mihigo witabye Imana ku myaka 39 afite ’ceinture noire’ muri Karate

Incamake y’ ubuzima bwa Kizito Mihigo witabye Imana ku myaka 39 afite ’ceinture noire’ muri Karate
18-02-2020 saa 12:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11316 | Ibitekerezo 5

Umusore w’ imyaka 39 witwa Kizito Mihigo, RIB na Polisi byatangaje ko ejo tariki 17 Gashyantare 2020, yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda, ku itariki ya 25 y’ukwezi kwa karindwi mu 1981.

Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ku myaka 9 y’amavuko, yatangiye guhanga indirimbo, se na we akaba yari asanzwe ahanga indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika aho iwabo i Kibeho.

Nyuma yo kugirwa imfubyi muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yahungiye i Burundi hahana imbibi n’akarere ka Nyaruguru avukamo aho yongeye guhura na bamwe mu bo mu muryango we bari barokotse.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa internet, nyuma ubwo yari agarutse mu Rwanda mu kwa karindwi mu 1994, yaje kugerageza kwinjira mu ngabo za RPF ariko ntibyamuhira ashaka kwihorera ku bishe abo mu muryango we. Ariko binyuze mu kwemera kwa gikristu no mu muziki, yaje kumenya kubabarira n’abishe se.

Yamamaye mu ndirimbo zo muri Kiliziya Gatolika nyuma yo gutangira amashuri yisumbuye kuri Seminari Nto ya Karubanda mu mujyi wa Huye, mu majyepfo y’u Rwanda.

Bivugwa ko icyo gihe yabaye icyatwa mu bahanzi b’indirimbo zo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Aho mu mashuri yisumbuye - yarangirije muri Collège St André i Kigali, ni naho yigiye umukino wa Karate, agera no ku mukandara wo hejuru cyane w’umukara (ceinture noire).

Mu 2001 yagize uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu izwi nka Rwanda Nziza, nyuma azakubona buruse (bourse/scholarship) ya Perezida Paul Kagame yo kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa. Umuziki we ku rwego mpuzamahanga yaje kuwutangirira mu Bubiligi, ahaba n’imiryango myinshi y’Abanyarwanda n’abandi bantu bakomoka mu karere k’ibiyaga bigari.

Mu 2011 nibwo Kizito yasubiye mu Rwanda, aba umuhanzi ukunzwe cyane. Yatumirwaga mu mihango yo kwibuka Jenoside, ndetse agatumirwa no mu mihango ya leta agafasha mu kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu, hari na Perezida Kagame.


Kizito Mihigo ahabwa igihembo na Jeannette Kagame

Muri iyo myaka kandi yagiye anengwa na bamwe b’ukwemera kwa gikirisitu, bavuga ko bisa nkaho impano ye iri kwigarurirwa n’ibikorwa bya politiki. Ariko mu 2011, yagerageje kongera indirimbo n’ibitaramo by’indirimbo zaririmbiwe Imana, ibitaramo byitabirwaga n’imbaga ibarirwa mu bihumbi.

Muri uwo mwaka mu kwezi kwa munani ni nabwo abinyujije mu muryango we Imbuto Foundation, Jeannette Kagame, Madamu wa Perezida Kagame, yahembye umuhanzi Kizito nk’umwe mu rubyiruko rwageze ku bikorwa bikomeye bifasha rubanda.

Mu 2013, ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Rwanda Governance Board, cyahembye umuryango we Kizito Mihigo Peace Foundation nk’umwe mu miryango 10 itegamiye kuri leta yateje imbere imiyoborere myiza mu gihugu. Uwo muryango we uhembwa amafaranga 8,000,000 nk’uko byatangaje na BBC dukesha iyi nkuru.

Impirimbanyi iharanira amahoro n’ubwiyunge

Mu mwaka wa 2010, yashinze umuryango utegamiye kuri leta, Kizito Mihigo Foundation, ugamije kubiba amahoro n’ubwiyunge.

Asubiye mu Rwanda mu mwaka wakurikiyeho, yatangiye kuzenguruka mu mashuri no mu magereza atanga ubwo butumwa, ku nkunga ya leta y’u Rwanda, umuryango World Vision International n’ambasade y’Amerika mu Rwanda.

Atabwa muri yombi bwa mbere

Nyuma gato y’uko asohoye indirimbo yise ’Igisobanuro cy’urupfu’ yasohoye mu 2014 habura gato ngo u Rwanda rwibuke Jenoside ku nshuro ya 20 nibwo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo no gushaka kugirira nabi umukuru w’igihugu.

Gufungurwa no kongera gufungwa

Ku itariki ya 7 y’ukwa kane mu 2014, byatangajwe ko Kizito wari umenyerewe mu mihango yo kwibuka Jenoside yaburiwe irengero. Nyuma byatangiye guhwihwiswa ko Kizito ari mu maboko ya polisi kubera iyo ndirimbo ye itavugwaho rumwe.

Ku itariki ya 15 y’ukwa kane, polisi y’u Rwanda yamweretse abanyamakuru, ivuga ko yatawe muri yombi akekwaho gutegura ibitero by’iterabwoba no gukorana n’imitwe ya FDLR na RNC bagamije guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu kwa kabiri mu 2015, yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bw’ u Rwanda.

Ku itariki 15 y’ukwa cyenda mu 2018, hamwe n’izindi mfungwa zirenga 2,000, Kizito Mihigo na Victoire Ingabire - umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda bafunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame.


Kizito Mihigo asohoka muri Gereza ya Mageragere

Ku itariki ya 13 y’uku kwezi kwa kabiri, urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko inzego z’umutekano zarushyikirije Kizito Mihigo wafatiwe mu karere ka Nyarurugu ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi agamije kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

RIB yavugaga ko iperereza ryatangiye kuri ibyo byaha no ku cyaha cya ruswa ngo ashyikirizwe ubucamanza.

Umuntu warekuwe ku mbabazi za perezida ategekwa kujya kwiyereka ubushinjacyaha buri kwezi no gusohoka mu gihugu abiherewe uruhushya n’urwego rushinzwe ubucamanza.

Ku munsi w’ejo ku wa mbere, polisi y’u Rwanda yatangaje ko Kizito, ku myaka 38 y’amavuko, yapfuye "yiyahuye" aho yari amaze iminsi afungiye i Remera.

Ariko impirimbanyi ziba mu mahanga ntizemera ibyo byavuzwe na polisi y’u Rwanda, zikavuga ko ahubwo yishwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
ISIRIKOREYE Kuya 20-02-2020

NTABWO KIZITO YATINYUKA KWIYAHURA HAVE HAVE RWOSE MUJYE MUVUGISHA UKURI SI IMPIRIMBANYI ZIBIVUGA GUSA NATWE MUGIHUGU NTITUBYEMERA GUSA NTAHO KUBIVUGIRA DUFITE

Uwamariya claire Kuya 20-02-2020

K wiyahura ntibibabarirwa n’imana

Koko Kuya 20-02-2020

Iyi nkuru yuzuye amakosa

Joe Kuya 18-02-2020

Kizito ni inzira politiki mbi. Umuntu umwe yica abantu ibihumbi kugira ngo abeho igihe kirekikire? Amaherezo ye nawe azapfa kandi abo yishe bose bari mu ijuru we ntazahakandagira. Ntiyiyahuye nkuko byahimbwe .,......

56 Kuya 18-02-2020

Urabeshye yari afite mam we

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...