AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Imitungo itatu ya Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe iri gutezwa Cyamunara

Imitungo itatu ya Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe iri gutezwa Cyamunara
20-09-2021 saa 12:30' | By Martin | Yasomwe n'abantu 3940 | Ibitekerezo

Imitungo itatu ya Dr Pierre Damien Habumuremyi uherutse guhamywa icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe, yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda wa Miliyoni 24,7 Frw abereyemo umuntu.

Dr Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, akanagira indi myanya ikomeye mu buyobozi bw’u Rwanda, mu mpera za 2020 yahamijwe icyaha cyo gutanga Sheki zitazigamiwe ahanishwa gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya Miliyoni 892,2Frw.

Uyu mugabo umaze amezi 14 afunze, akaba anaherutse kugaruka mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba guhanagurwaho ibyaha, ubu hari imitungo ye yashyizwe muri Cyamunara ngo hishyurwe miliyoni 24,7 Frw.

Ni imitungo itatu igizwe n’amasambu aherereye mu Murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali arimo isambu yahawe agaciro ka Miliyoni 15,8 Frw mu gihe indi ibiri yahawe agaciro kari munsi ya Miliyoni 5 Frw.

Amakuru avuga ko iyi mitungo yashyizwe mu cyamunara kugira ngo hishyurwe uwitwa Musoni Evariste nk’uko byategetswe n’Urukiko rw’ubucuruzi.

Iyi mitungo iri gutezwa cyamunara hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga busanzwe bukoreshwa muri ibi bikorwa aho gupiganirwa iriya mitungo ku cyiciro cya mbere byagombaga gufungwa kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nzeri 2021 saa tanu.

Umuhesha w’inkiko Tuyiringire Gilbert, uri kurangiza uru rubanza, yemereye Ikinyamakuru Taarifa aya makuru ko hategerejwe niba haza kubona utsindira iriya mitungo nk’uko byemezwa na ririya koranabuhanga.

Mu ntangiro z’uku kwezi kwa Nzeri 2021 ubwo Dr Damien Habumuremyi aheruka imbere y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yongeye kuvuga ko kuba yaratanze Sheki zitazigamiwe atari ikibazo kuko n’ubundi yari yazitanze nka garanti yemeza ko abo yari yazihaye azabishyura umwenda yari abafitiye kandi ko ngo ibyo bisanzwe bikorwa.

Yanavugaga ko Kaminuza ya Christian University ikwiye gutandukanywa na we bityo ikaba yaregwa ukwayo kuko na we ari umunyamigabane ariko ibyakozwe n’iriya kaminuza bidakwiye kumujya ku gahanga.

Ubushinjacyaha bwo bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugumishaho kiriya gihano cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ndetse ahubwo ngo ruriya Rwisumbuye rukanamuhamya icyaha cy’ubuhemu yari yahanaguweho.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA