AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ikihishe inyuma yo kuba amamiliyoni y’ibiti by’imbuto ari gusazira mu bihoho mu turere 14

Ikihishe inyuma yo kuba amamiliyoni y’ibiti by’imbuto ari gusazira mu bihoho mu turere 14
26-02-2020 saa 09:00' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3383 | Ibitekerezo

Mu turere 14 tw’ u Rwanda haragaragara ba rwiyemezamirimo mu buhinzi bataka ibihombo kubera ko ingemwe z’ibiti batunganyije zirimo gusazira muri za pepineyeri.
Ni mu gihe Leta y’ u Rwanda isaba ko buri rugo ko rutera nibura ibiti bitatu by’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi. Habura iki ngo izi mbuto zihabwe abaturage bazitere, ko Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’ ubuhinzi gukurikirana iki kibazo ?

Iyo ugeze kuri izi pepiniyeri uhasanga abakozi bashinzwe kuzitaho bavuga ko bamaze igihe bakora badahembwa. Umugore ushinzwe kwita kuri pepiniyeri yo mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara yatubwiye ko abo akorera bamugezemo amafaranga ibihumbi 75 ndetse ko abakozi bafatanya kwita kuri izi mbuto bahagaritse akazi kubera kudahebwa.

Uko byatangiye

Mu kwezi kwa 5 umwaka ushize wa 2019, kampani yitwa CCID yegereye abahinzi bafite ubushobozi bo mu turere 14 ibaha isoko ryo gutunganya igemwe z’ibiti by’imbuto ziribwa.

Abo bahinzi barazitunganyije ariko kugeza ubu babuze uwabagurira izo mbuto ngo bagaruze ayo bashoye. Rwiyemezamirimo watunganyije ingemwe zo mu karere ka Gisagara yatangarije UKWEZI ko uyu mushinga yashoyemo amafaranga arenga miliyoni 100 arimo ayo yagujije muri banki, ayo yatse abo mu muryango we.

Ati “Ubu nahindutse bihemu mu muryango na banki irimo kunyishyuza kandi ingemwe natunganyije ntabwo CCID irimo kunyishyura ngo nzihe abahinzi bazitere, mbone amafaranga yo kwishyura banki, kwishyura abo nagujije no guhemba abo nakoresheje”.

Uyu rwiyemezamirimo avuga ko mu ngemwe ibihumbi 500 yatunganyije, ibihumbi 92 byonyine aribyo yahaye abaturage kandi nabyo ngo ntabwo yishyuwe amafaranga yabyo. Bivuze ko izindi ngemwe ibihumbi birenga 400 mu karere ka Gisagara honyine ziri kwangirikira muri pepeniyeri.

Mu ngemwe ibihumbi 92 uyu rwiyemezamirimo yahaye abaturage ngo batere atishyuwe avuga ko harimo n’izo Minisitiri w’ Intebe Dr Edouard Ngirente yateye mu murenge wa Kansi ubwo aheruka gusura akarere ka Gisagara.

Sibomana Jean Baptiste , rwiyemezamirimo wo mu karere ka Rulindo avuga ko yatunganyije ingemwe ibihumbi 500. Nawe yagiranye na CCID amasezerano ya miliyoni 100 azishoramo.

Ati “Ingorane twagize iya mbere ni rusange : Ibiti byagombaga kugirira akamaro abanyarwanda birimo kwangirikira muri pepiniyeri, iya kabiri bagombaga kuduha amafaranga tugashobora kubagurira ibiti birimo amavota n’imyembe nabyo birimo kwangirikira aho ngaho ni ibiti bimaze gukura bifite metero mu bugejuru”.

Sibomana avuga ko kugira ngo ashyire mu bikorwa uyu mushinga yari yafashe ideni rya banki, agwatiriza inzu ye ati “Nabuze ubwishyu inzu ndayigurisha kuko nari maze kugira ubukererwe bugeze mu minsi 100 ubu ndi mu bukode njye n’umugore n’abana batanu”.

Pasiteri Serutozi Joseph niwe watunganyije ingemwe zo mu karere ka Rubavu, kimwe na bagenzi be nawe arataka ibihombo kubera ko ingemwe yatunganyijwe abisabwe na CCID itazitwaye ngo imwishyure.

Uyu muvugabutumwa mu itorero rya ADEPR avuga ko kimwe mu bimubabaje ari uko ari guhinduka bihemu aho atuye kandi umukozi w’Imana. Avuga ko imodoka ye ya RAV4 yayigurishije kugira ngo yikiranure n’abo mu muryango we yari yaragujije amafaranga gusa birumvikana ko imodoka ya miliyoni enye itaziba icyuho cy’igishoro cya miliyoni 100. Hari benshi akibereyemo imyenda.

Ati “…Ubuyobozi bukuru bw’igihugu budufashe kutwishyuriza aba bantu (CCID) basa n’aho ari ba bihemu, mbese baje ari nk’abatekamutwe”.

Video ya ba rwiyemezamirimo basobanura ibihombo batewe na CCID

CCID yabuze iki ?

Babona Migisha Pacifique, Visi Perezida wa CCID aganira na UKWEZI yavuze ko bagenzuye bagasana mu Rwanda hari ikibazo cy’imirire mibi kandi ko icyaba umuti ari uko abaturage batera imbuto ziribwa.

Bahise bajya mu turere 14 bareba abahinzi b’intangarugero babona igishoro cyo gutunganya ingemwe ibihumbi 500 muri buri karere babaha isoko ryo kuzitunganya. Byari biteganyijwe ko izi mbuto zizaterwa mu mpera za 2019.

Avuga ku mpamvu izi mbuto zitatewe yagize ati “Twari twizeye ko MINAGRI (Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi)izazigurira abaturage bakazitera for free”.

CCID yemera ko ijya gutunganya izi ngemwe nta masezerano yabanje kugirana na Leta, gusa ivuga ko icyo yari igamije ari ugufatanya na Leta kuzamura imibereho y’umuturage.

Babona ati “Abaturage ni aba Leta natwe CCID turimo, twibwiraga ko Leta ariyo ifite imbaraga zo kuba biriya biti yabigurira abaturage, twumvaga Leta iradufasha ikabiha abaturage nk’uko tubona badukorera imihanda mwiza, bakadukorera ubusitani butwongerera umwuka mwiza mu mihanda. Twibwira ko nimbuto baziduhaye twese hamwe, niko twabyumvaga byakorwa”.

Perezida Kagame yasabye Leta gufasha CCID

Mu ihuriro ngarukamwaka rihuza urubyiruko na Perezida Kagame ryabaye tariki 14 Nzeli 2019, Babona Migisha Pacifique yabwiye Perezida Kagame ko bafite ingemwe z’ibiti by’imbuto amoko 6 bigera kuri miliyoni 7 , ndetse ko bakeneye ubufasha bwa Leta kugira ngo izi ngemwe zigere ku baturage.

Icyo gihe Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’ Ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana gufasha CCID, Minisitiri ati “Abo bantu turabazi tuzakorana Your Excellence”

Ku monota wa 20 w’ iyi video, niho Perezida Kagame yavuze kuri izi ngemwe

Tariki 23 Gashyantare 2019, ubwo Pacifique yaganiraga na UKWEZI yavuze ko icyo MINAGRI yabafashije ari ukubasura no kureba izo mbuto gusa, nyamara ngo ubufasha bari bakeneye ni uko Leta ibagurira izo mbuto ikaziha abaturage.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA