AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Igihembwe cya 3 ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 11,9%

Igihembwe cya 3 ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 11,9%
12-12-2019 saa 16:17' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 525 | Ibitekerezo

Minisiteri y’ Imari n’ igenamigambi yatangaje ko mu gihembwe cya 3 cya 2019 ubukungu bw’ u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 11,9% igereranyije n’ umuvuduko bwari mu gihe nk’ iki umwaka ushize.

Byatangaje kuri uyu wa 12 Ukuboza 2019, umunsi u Rwanda rwifatanyije n’ Isi yose kuzirikana akamaro k’ ibarurishamibare.

MINECOFIN yatangaje ko servisi zikomeje kuza ku isonga mu bigize umusaruro mbumbe w’igihugu aho zatanze ugera kuri 49%, ubuhinzi butanga 27%, na ho inganda zitanga 17%.

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 5% mu gihembwe cy’igihinga B na C bya 2019.

Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu uri ku rugero rwa 22% bitewe ahanini n’umusaruro w’icyayi wiyongereye ku rugero rwa 29% ndetse n’uwa kawa wiyongereye ku rugero rwa 22%.

Nubwo bimeze gutya ariko umusaruro uva mu bucukuzi bw’ amabuye y’ agaciro waragabanutse ku kigero cya 16% nk’ uko iyi Minisiteri yabitangaje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...