AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Idamange imbere y’urukiko ku ifungwa ry’agateganyo

Idamange imbere y’urukiko ku ifungwa ry’agateganyo
2-03-2021 saa 10:52' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2996 | Ibitekerezo

Idamange Iryamugwiza Yvonne ukurikiranyweho ibyaha bine birimo guteza imvururu muri rubanda, kuri uyu wa Kane aragezwa imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ruzamuburanisha ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Uyu mugore wavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amagambo aremereye yakoreshaga mu biganiro yatangaga kuri Youtube yavugwagaho gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, aherutse gutabwa muri yombi.

Agiye kugeza imbere y’urukiko bwa mbere ruzamumenyesha ibyaha aregwa ubundi rumuburanishe ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo ubwo Ubushinjacyaha buzagaragaza impamvu bumusabira kuburana afunzwe.

Uyu mugore akurikiranyweho ibyaha bine ari byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, icyo konona cyangwa gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside cyangwa ahashyinguye imibiri y’abazize Jenoside ndetse n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake yakoze ubwo yaajyaga gufatwa agakubita icupa umupoli mu mutwe.

Ku wa Mbere w’icyumweru gishize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwashyikirije dosiye ye Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere inkiko.

Idamange waburiwe kenshi ko ibyo yariho akora bigize ibyaha kandi ko yabihanirwa, yatawe muri yombi amaze gutambutsa ibiganiro bisa nk’ibihabanye n’ukuri ndetse bimwe muri byo yanagamagariye abantu kujya gukora imyigaragambyo ku biro by’Umukuru w’Igihugu.

Benshi baramuneze kubera kuvuga ku mukuru w’Igihugu, nka Ingabire Marie Immaculee wavuze ko nta mukuntu ukwiye gukinisha kuvuga nabi Perezida kuko iyo hari “umuhangaye uba uhangaye Abanyarwanda twese twamutoye.”

Idamange akimara gutabwa muri yombi, bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga, biraye mu mihanda ngo basaba ko arekurwa kuko bo bamufata nk’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Abasesenguzi mu bya politiki mu Rwanda, bavuga ko Leta y’u Rwanda yubahiriza ihame ry’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo ariko ko ubwo burenganzira bugira nyirantarengwa bityo ko ntawukwiye kubwitwaza ngo akwirakwize ibihuha cyangwa ngo apfobye amateka y’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA