AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Iby’ ingenzi mu masezerano u Rwanda na Isiraheli basinyanye

Iby’ ingenzi mu masezerano u Rwanda na Isiraheli basinyanye
7-01-2019 saa 19:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1049 | Ibitekerezo

U Rwanda na Leta ya Isiraheli, basinye amasezerano yerekeye ingendo zo mu kirere azafasha RwandAir kujya ikoresha ikibuga Mpuzamahanga cy’indege cyo muri Isiraheli cyitwa Ben Gurion.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Mutarama 2019, Rutabana Joseph, uhagarariye u Rwanda muri Isiraheli yavuze ko ayo masezerano agizwe n’ amapaji menshi gusa avuga ibintu bibiri by’ ingenzi biyakubiyemo.

Yagize ati “Ibikubiye muri aya masezerano ni byinshi kuko ibijyanye n’ ubwikorezi bwo mu kirere bibamo amategeko menshi. Ariko muri make ni ibintu bikubiyemo ko igihugu kiba gishaka uburenganzira bwo kuba indege zacyo zaca hejuru y’ ikindi gihugu batarinze gushaka andi masezerano bacaho. Ni ibyo ngibyo ariko harimo n’ ibindi bijyanye n’ amategeko mpuzamahanga”

Yakomeje abwira Radiyo Rwanda ati “Ikindi ni ukuba indege za kimwe muri ibyo bihugu zahagarara mu kindi”

Rutabana yavuze ko iby’ amasezerano Perezida Kagame yabiganiriyeho na Minisitiri w’ Intebe wa Israel Benjamin Nethanyahu ubwo bahuriraga muri Kenya.

Abanyarwanda n’abandi bakerarugendo bo mu karere bifuza gusura Umujyi wa Yeruzalemu muri Isiraheli ubitse amateka menshi ya Yesu/Yezu, bagiye kuzajya bawusura bakoresheje indege ya RwandAir.

Ikibuga cy’indege cya “Ben Gurion” kizwi nka “Natbag”, ni cyo kibuga mpuzamahanga kinini muri Isiraheli, kikaba ari na cyo cyakira indege nyinshi mu gihugu cyose, giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Lod, ni mu bilometero 45 mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Yeruzalemu .

Umushinga wa Rwandair wo gukorera mu gihugu cya Isiraheli si mushya. Muri Gashyantare 2018, Rwandair yatangiye ibikorwa byo kwiga isoko rya Isiraheli inashyiraho umukozi uyihagarariye mu by’ubucuruzi muri icyo gihugu.

Mu kwezi k’Ukwakira 2018, Raphael Morav, Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, Ethiopia n’u Burundi yahuye na Yvonne Makolo, baganira uko Rwandair yatangira gukorera ingendo zayo i Tel Aviv muri uyu mwaka wa 2019.

Barangije ibiganiro, Amb. Raphael Morav yanditse kuri twitter ati , “Ni ibyishimo bidasanzwe guhura na Yvonne Makolo, Umuyobozi mukuru wa RwandAir, tukaganira ku itangira ry’ingendo za Rwandair i Tel Aviv muri Isiraheli”.

Kugeza ubu, RwandAir ijya ahantu 26 hirya no hino ku isi. Ku itariki 27 Ukuboza 2018, yatangaje ko guhera muri Mata uyu mwaka, izajya ikora ingendo hagati ya Kigali na Addis-Abeba inshuro eshanu mu cyumweru .

Ingendo za Rwandair ziteganijwe muri uyu mwaka ni i Guangzhou mu Bushinwa, i Tel Aviv muri Isiraheli, i Bamako muri Mali na Conakry muri Guinnee.

RwandAir kandi, irateganya kwijira ku isoko ryo muri Amerika ikazajya ikorera ingendo zayo mu Mujyi wa New York.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA