AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibitaravuzwe ku bya Kaminuza ya Gitwe : Umunyeshuri yemeza ko yemerewe ruswa ya 2.500.000

Ibitaravuzwe ku bya Kaminuza ya Gitwe : Umunyeshuri yemeza ko yemerewe ruswa ya 2.500.000
7-06-2018 saa 14:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 16092 | Ibitekerezo

Mu nkuru ikinyamakuru Ukwezi cyatambukije kuwa Gatandatu tariki ya 2 Kamena 2018, twavugaga bimwe mu byo abirukanywe muri Kaminuza ya Gitwe bayishinja ndetse n’ibibazo bitandukanye bayivugagamo, bemeza ko bombori bombi, amacakubiri icyenewabo n’amanyanga byayokamye. Nyamara hari ibitaravuzwe bishobora kuba ari byo byihishe inyuma y’ibyo abirukanywe bavuga, dore ko hari n’umunyeshuri wivugira ko yemerewe ruswa ya miliyoni ebyiri n’igice ngo ajye kugambanira iyi Kaminuza.

Mu nkuru yabanje, Uwari umuyobozi wa Kaminuza, Dr Rugengande Jered, yavuze ko yirukanwe ku mpamvu avuga ko zishingiye ku kuba yarashakaga kugaragaza ukuri, bigatuma bamushinja kugambanira Kaminuza. Dr Rugengande kandi yavuze iby’uko ikimenyane n’amasano, bikoreshwa cyane muri Kaminuza ya Gitwe ndetse anashimangira ko hari ibikoresho iyi Kaminuza yagiye itira kugirango ibyerekane mu gihe yasuzumwaga n’intumwa za Minisiteri y’Uburezi.

Dr Rugengande Jered wirukanywe ku mwanya w’Umuyobozi wa Kaminuza ya Gitwe

Undi wari wagaragaje ibibazo nk’ibi, ni Umwanankundi Marceline wari umukozi ushinzwe ishami rya Laboratwari. Uyu yavuze ko yirukanwe ashinjwa ‘Gushaka gufungisha ikigo’, anyuza uyu mugambi we wo gushaka gufungisha ikigo mu banyeshuri abaremamo amatsinda, aho ngo yabasabaga kujya mu nzego za Leta n’izishinzwe uburezi mu Rwanda kugaragaza ko iri shuri ridafite ibikoresho bihagije ndetse nta n’abarimu bafite ubumenyi bahari.

Umwanankundi Marceline wari umukozi ushinzwe ishami rya Laboratwari

Nyuma y’iyo nkuru ikinyamakuru Ukwezi.com cyari cyatangaje, hari andi makuru iki kinyamakuru cyagejejweho n’abantu batandukanye, ayo makuru ariko akaba yarabaye nk’atera urujijo kuko yumvikanaga nk’ahabanye n’ayavugwaga na bamwe mu birukanywe muri iyi Kaminuza. Ibi byatumye, mu gushira amatsiko, umunyamakuru anyarukira aho iyi Kaminuza ikorera mu karere ka Ruhango, avugana na bamwe mu bemeye kugira ibyo batangaza bazi kuri iyi Kaminuza, harimo abemeye gufatwa amajwi n’amashusho no gutangaza umwirondoro wabo hamwe n’abandi bifuje ko umwirondoro wabo wagirwa ibanga.

Urayeneza Gerard ukuriye ababyeyi bashinze Kaminuza ya Gitwe

Ku isaha ya saa moya n’igice za mugitondo, nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 90 uvuye mu mujyi wa Kigali, nibwo umunyamakuru yinjiye mu marembo ya Kaminuza ya Gitwe, abanyeshuri barimo kujya mu masomo, abandi barimo kwinjira mu mashuri batubwira ko bari mu gihe cy’ibizamini. Ku rundi ruhande abakozi na bo bari mu kazi kabo, bamwe muri bo umunyamakuru abwirwa ko bari hirya no hino mu bitaro aho bakurikiranira abanyeshuri bari mu imenyerezamwuga.

Umunyamakuru akigera muri Kaminuza ya Gitwe, yashatse kuvugana na Urayeneza Gerard uyihagarariye mu mategeko ngo atange umucyo ku byamuvuzweho maze umwarimu umwe amubwira ko uwamushaka atamubonera muri iri shuri kuko ngo nta biro afite muri Kaminuza, ngo sinaho akorera imirimo ye. Umunyamakuru yahamagaye Urayeneza Gerard kuri telefoni ye igendanwa, amubwira ko yazindukiye mu butumwa bw’akazi i Kigali aho yari afite inama, abwira umunyamakuru wa Ukwezi.com ko niba ashaka kumenya ukuri yavugisha abari i Gitwe.

Umunyamakuru yashakishije umunyeshuri witwa Leuben Ndayegamiye, uyu akaba ari umwe mu bayobozi b’abanyeshuri aho ashinzwe kuvuganira abanyeshuri no kubashakira ibituma ubuzima n’imibereho yabo bigenda neza. Hari amajwi yari yagiye hanze mu minsi ishize, uyu Leuben avugana na Umwankundi Marcelline ndetse bemeranwa bombi ko hari amafaranga uyu munyeshuri yahawe. Mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, uyu yavuze ko ubwo Umwanankundi yari agikora muri Kaminuza ya Gitwe, hari itsinda ry’abantu atamenye neza bari bafatanyije umugambi wo kugambanira Kaminuza, bakaza kumwemerera amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri n’igice (2.500.000), ariko akagira ubwoba akabyanga. Ngo bamusabaga ko yasinya ku mabaruwa agaragaza ko muri iyi Kaminuza harimo ibibazo by’urudaca, yarangiza akayajyana mu nzego nkuru z’uburezi.

Leuben Ndayegamiye avuga ko yari yemerewe ruswa ya miliyoni ebyiri n’igice

Ibi ariko, Umwanankundi we yari yatangarije Ukwezi.com ko amafaranga yahaye uyu munyeshuri yari ibihumbi cumi na bitanu (15.000) yari yamuhaye nko kumufasha ngo abone ay’urugendo ajye gutanga ibibazo yavugaga ko abanyeshuri bafite, hanyuma ngo akaza kumufata amajwi akayatangaza. Uyu munyeshuri avuga ko uyu Umwanankundi abeshya, ndetse ngo agize amahirwe yamurega akagaragaza n’ibindi avuga ko yahishura bageze mu rukiko, kuko avuga ko yasanze barashakaga koreka abanyeshuri ba Kaminuza ya Gitwe bakabicira ejo hazaza. Uyu munyeshuri yasobanuye byinshi, anasaba Leta n’inzego z’uburezi by’umwihariko, ko bahabwa umutuzo bakiga nta kubabuza amahwemo.

REBA HANO VIDEO YOSE Y’IBYO LEUBEN YATANGAJE :

Ikinyamakuru Ukwezi.com kandi cyabashije kuganira n’umwarimu wigisha mu bya Labolatwari, witwa Murangira Joseph. Uyu yatangarije umunyamakuru ko ari ibintu bitangaje kumva Umwanankundi Marceline, atinyuka kuvuga ko Kaminuza ya Gitwe nta bikoresho bihagije ifite ndetse ko hari ibyo batira bagiye gukorerwa isuzuma, nyamara ibikoresho byose bifite inyemezabwishyu z’aho byaguriwe bikanagira ibirango bya Kaminuza ya Gitwe bidashobora gusibangana. Yavuze ko n’abarimu, yazatanga urugero rw’udafite impamyabumenyi yemewe uhigisha. Avuga ko niba yarirukanywe, yakemura ibibazo bye n’abamwirukanye akareka gushaka guharabika iyi Kaminuza.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UYU MWARIMU :

Murangira Joseph yakomoje ku kuba itsinda riyoboye na Dr Papias Malimba naryo ryarasuye iyi Kaminuza bagasanga yujuje ibisabwa, icyo gihe uyu wari Minisitiri w’Uburezi akaba yarashimangiye ko ibintu byose bihagaze neza kandi ibyo akaba yarabivuze mu mezi macye ashize. Icyo gihe, na Dr Rugengande Jered yashimangiraga ko ibintu byakosowe neza uko bikwiye.

UMVA UKO DR MALIMBA YABIVUGAGA HANO :

UMVA DR JERED ATARIRUKANYWA UKO YAVUZE :

Iby’uko abahabwa akazi muri Kaminuza ya Gitwe hagenderwa ku masano byo bite ?

Abantu batandukanye baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, barimo abakora muri iyi Kaminuza, bavuga ko iby’amasano ari ukubeshya kuko mu bakozi b’ibitaro n’abarimu bose nta mwana wa Urayeneza Gerard urimo. Umwe muri bo ahubwo, yatangaje ko Dr Rugengande atari akwiye gutinyuka kuvuga iby’icyenewabo n’amasano muri iyi Kaminuza, kuko ngo n’ubwo yirukanywe kubera amakosa ye, umugore we n’ubu agikora muri iyi Kaminuza, umwana we akaba akora mu bitaro bya Gitwe, kandi ngo nabo bahawe akazi ntacyo bapfana na Urayeneza Gerard.

Undi we yagize ati : "Nonese nka Marceline we ko yari yarahawe akazi yavuga ko yari afitanye irihe sano na Urayeneza ? Nonese ubundi umuntu wamenye ko muri Kaminuza ya Gitwe harimo akazi, ntazakore ikizamini kuko afitanye isano na Urayenza Gerard n’iyo yaba ari amasano ya kure dore ko nta n’umwana we ukoramo hano ? Numva ibyo ari amatiku kandi bidakwiye guhabwa agaciro"

Andi makuru yizewe ikinyamakuru Ukwezi.com cyahawe n’umuntu ukora muri Minisiteri y’Ubuzima, ni uko n’ubwo haboneka umuntu ufitanye isano na Urayeneza Gerard ari umuganga mu bitaro bya Gitwe, bitashoboka ko haba harabayemo itangwa ry’akazi hashingiwe kuri ayo masano kuko ngo abaganga bakora muri ibi bitaro akenshi bakanafasha abiga iby’ubuganga mu masomo yabo, baba baroherejwe mu bitaro na Minisiteri y’Ubuzima nk’abakozi bagengwa bakanakurikiranwa na MINISANTE.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA