AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Ibiciro byo gusuzuma ibinyabiziga (Controle Technique) byazamuwe, na moto zizajya zisuzumwa

Ibiciro byo gusuzuma ibinyabiziga (Controle Technique) byazamuwe, na moto zizajya zisuzumwa
15-02-2020 saa 11:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 35080 | Ibitekerezo 20

Ibiciro byo gusuzuma ibinyabiziga mu Rwanda (Controle Technique) byazamuwe ndetse hamwe na hamwe byikuba kabiri, hanongerwamo agashya kajyanye no kuzajya hasuzumwa na moto mu gihe ubusanzwe hasuzumwaga imodoka gusa. Ibi biciro bishya bigaragazwa n’Iteka rya Minisitiri N° 001/20/MINICOM ryo ku wa 13/02/2020 rishyiraho igiciro ntarengwa cyo kugenzura imiterere y’ikinyabiziga, iri teka rikaba ryarasohotse mu mu igazeti ya Leta No idasanzwe yo ku wa 13 Gashyantare 2020.

Iri teka ryatangiye gukurikizwa tariki 13 Gashyantare 2020 ubwo ryasohokaga mu Igazeti ya Leta, risobanura ko Ipikipiki ifite cyangwa idafite intebe ku ruhande n’ikinyabiziga cy’amapine atatu (3) kitarengeje ibiro magana atanu (kg 500), igiciro cyo kubisuzuma kizajya kiba ari amafaranga y’u Rwanda 6.000 kandi kigasuzumwa buri mwaka. Mu gihe bene iki kinyabiziga kizajya gitsindwa kigasabwa ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 1.200.

Iri teka kandi rivuga ko Imodoka zakorewe gutwara abantu zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi zifite imyanya itarenga umunani (8) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, zizajya zisuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 20.000 mu gihe ubusanzwe yari 10.000 Frw. Izi zizajya zisuzumwa buri mwaka hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 4.000.

Imodoka zakorewe gutwara abantu mu buryo bwishyura cyangwa zikora indi mirimo y’ubucuruzi zitarengeje uburemere bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi zifite imyanya itarenga umunani (8) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 20.000 mu gihe ubusanzwe yari 10.000 Frw. Izi zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 4.000.

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5), zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000 hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi zitarengeje imitambiko ibiri, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 40.000 hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 8.000.

Imodoka zakorewe gutwara ibintu zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi zirengeje imitambiko ibiri, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 50.000 hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 10.000.

Imodoka zikurura kandi zifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t
3.5) kandi zitarengeje imitambiko ibiri (2), zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000 hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Imodoka zikurura kandi zifite uburemere burenga toni eshatu n’igice (t
3.5) kandi zirengeje imitambiko ibiri (2), zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 50.000 hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 10.000.

Imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya cumi n’umunani (18) yo kwicarwamo, hatabariwemo uw’umuyobozi, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya hagati y’imyanya makumyabiri n’itanu (25) na mirongo itatu (30) utabariyemo uw’umuyobozi, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 40.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 8.000.

Imodoka zakorewe gutwara abantu kandi zifite imyanya irenga mirongo itatu (30) utabariyemo uw’umuyobozi, zizajya zisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 50.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 10.000.

Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5), izajya isuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 10.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 2.000.

Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi ifite imitambiko itarengeje ibiri (2), izajya isuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Rumoroki cyangwa makuzungu ifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi ifite imitambiko irengeje ibiri (2), izajya isuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 60.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 12.000.

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere ntarengwa bwa toni eshatu n’igice (t 3.5), bizajya bisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri (2), bizajya bisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 40.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 8.000.

Ibinyabiziga byagenewe gutwara ibikoresho by’ubutabire n’ibishobora kugurumana bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi bifite imitambiko irengeje ibiri (2), bizajya bisuzumwa buri mezi atandatu hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 60.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 12.000.

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere butarengeje toni eshatu n’igice (t 3.5), bizajya bisuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 20.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 4.000.

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi bifite imitambiko itarengeje ibiri (2), bizajya bisuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Ibinyabiziga by’ubutabazi bifite uburemere burengeje toni eshatu n’igice (t 3.5) kandi bifite imitambiko irengeje ibiri (2), bizajya bisuzumwa buri mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 30.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 6.000.

Izindi mashini zikora mu mirimo itandukanye, zizajya zisuzumwa rimwe mu mwaka hishyuwe amafaranga y’u Rwanda 60.000, hanyuma mu gihe hasabwe ko habaho gusubirishamo isuzumwa, bizajya bikorwa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri kandi hishyurwe andi mafaranga y’u Rwanda 12.000.

Mu gihe uzaba wamaze gukoresha isuzuma kuri kimwe mu binyabigiza byavuzwe haruguru ariko ukibwa cyangwa ugata inyandiko igaragaza ko wakoresheje iryo suzuma, Inyandikonshungu ya Vinyeti y’igenzura ry’ibinyabiziga n’icyemezo cy’igenzura uzajya uyihabwa umaze kwishyura amafaranga y’u Rwanda 10.000.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 20
karangwa Kuya 23-02-2020

ese koko ibyo bavuga ngo imodoka zakozwe mbere 1990 ntizizongera guhabwa controle nibyo?

karangwa Kuya 23-02-2020

ese koko ibyo bavuga ngo imodoka zakozwe mbere 1990 ntizizongera guhabwa controle nibyo?

Kanamugire Kuya 18-02-2020

Ibyo mwitotombamo byose ntacyo bivuze kuko uwazamuye ibi biciro n’aho mwagira mitego ntiyakwisubiraho kuko ajili nabereye sindabona ibyemezo bifatwa ngo bisubirwemo. His Excellency ahora avuga ngo umuturage agire uruhare mu byemezo bimufatirwa ariko sinzi uko bigenda. Gukuba kabiri koko? Ahaaaaaaaa mbiswa nicecekere

Rutembesa Kuya 16-02-2020

Ikibazo ni ingaruka twe nk’abaturage tuzagira kuko ibiciro kumasoko bizazamuka kurusha uko byazamutse muri iyiminsi tubona, amafaranga y’ingendo kubagenzi no gutwara ibintu bitandukanye bizazamuka bikabije nyamara iyo bagiye kuzamura ibiciro ntibareba ibyo abarebwa nibibiciro amafaranga binjiza, cg abakozi babikoresha. mbese ko bazamura ibiciro imishahara yo ntizamuke bishatse kuvuga iki? turaza kumarwa n’inzara tu.

Claude Kuya 16-02-2020

Ndabizi ?

Ruti Kuya 16-02-2020

Ibi biciro nibirebire cyane kdi ndumva bajaginbye kubigabanya ahubwobutabyitabiriye bakaba ariho bakubirwa kabiri naho nibirenga ibihano Batangas bizaba kindi kibazo ubundibngirango iriya control yakabaye ifasha abanyarwanda kugirango ibinyabiziga byacu bijye kunuringi bikore kandi bisore none rwose babigavanye pe
Ikifuzo nanjye baganiriza abagenerwa bwishyu kugirango nabo bunguke .
Ikindi ntabwo umuntu wikorera kugiti cye bamwoherereza nawe agashyuraho cg akagura iyi mashini nawe akanjya afasha police gupima ibinyabiziga?

FRANK Kuya 16-02-2020

Hari igihe mbona uburyo tubayeho nkumva mpindutse ikiragi! Iteka ryose ibiciro byazamuwe nyamara sindumva umushahara wa ba rubanda rugufi wazamuwe :Ndavuga mwarimu,umufundi,umuhinzi n’abandi kd ahanini abo nibo bahura n’ingaruka z’ibi bibazo . Ese ubu ba badepite birirwa batubeshya batumariye iki ?

Mugisha Kuya 16-02-2020

controle technique ubusanzwe ni nziza kuko ituma ikinyabiziga kiba nta makemwa ariko se
Nka moto yinjiyemo ite koko?
Uziko hazagera aho hakajyamo nibisuguma
Amafaranga kuyongeza nabyo bazadusobanurire impamvu
Ikindi ko twajyaga ku murongo wimodoka hakaba akavuyo
Moto ubwo zigiyemo tuzajya tujya gucumbika I kigali?
Cg no mu ntara bazahashyira ahakorerwa controle
murakoze

Alfa Kuya 16-02-2020

Buriya ubwo byageze ku mamoto mwitegure amagare, ibigurudumu by’abana n’amacugutu yo mu majyaruguru tutibagiwe n’inkweto kuko byose bikoresha umuhanda kandi bititondewe byateza impanuka ! Naragenze ndabona!

Ern1 Kuya 16-02-2020

njye ndabona ibi bintu bifite akamaro murwego rwo guteza imbere igihugu cyacu kuko bizongera amafaranga yinjiraga mu isanduku ya Leta,ariko bari no gufasha abaturage kubaho ntamafaranga kuko amafaranga umuturage asabwa.mumezi atandatu arimo imisoro... controle, etc ari menshi cyane. byaba byiza harebwe uburyo umunyarwanda yafasha igihugu cye gutera imbere ariko nacgo kikamufasha gufunga amafaranga kimugabanyiriza expenses

Dieudonne Kuya 16-02-2020

Ariko ko ntari numva bazamura umushahara wumukozi? Rwose biriya biciro kubikuba kabiri birakabije muraje mubone amanyanga agiye kubamo mba ndoga Rwasamirera

Gapfizi Kuya 15-02-2020

Ibyo biciro bizamuwe kugirango mutuelle de sante irusheho gutera imbere.

Emmanuel Kuya 15-02-2020

Nonese Mubyukuri kongeza ni biciro byahindutse kwisoko mpuzamahanga cyangwa nuko iwacu ariko ywitereye ahobukera kataraza kaza gusa mubyukuri ibintu mugihugu babizamura ukobishakiye mbese biterwa nuko baramutse gukuba2 nuko ntagitekerezo wasanga yabaye icyo dusabwa nukubasha kwakira gusa ubundi ibiganza byacu bijye bihora byiteguye kwakira ibidufatirwahw’imyanzuro

Emmanuel Kuya 15-02-2020

Nonese Mubyukuri kongeza ni biciro byahindutse kwisoko mpuzamahanga cyangwa nuko iwacu ariko ywitereye ahobukera kataraza kaza gusa mubyukuri ibintu mugihugu babizamura ukobishakiye mbese biterwa nuko baramutse gukuba2 nuko ntagitekerezo wasanga yabaye icyo dusabwa nukubasha kwakira gusa ubundi ibiganza byacu bijye bihora byiteguye kwakira ibidufatirwahw’imyanzuro

Emmanuel Kuya 15-02-2020

Nonese Mubyukuri kongeza ni biciro byahindutse kwisoko mpuzamahanga cyangwa nuko iwacu ariko ywitereye ahobukera kataraza kaza gusa mubyukuri ibintu mugihugu babizamura ukobishakiye mbese biterwa nuko baramutse gukuba2 nuko ntagitekerezo wasanga yabaye icyo dusabwa nukubasha kwakira gusa ubundi ibiganza byacu bijye bihora byiteguye kwakira ibidufatirwahw’imyanzuro

Emmanuel Kuya 15-02-2020

Nonese Mubyukuri kongeza ni biciro byahindutse kwisoko mpuzamahanga cyangwa nuko iwacu ariko ywitereye ahobukera kataraza kaza gusa mubyukuri ibintu mugihugu babizamura ukobishakiye mbese biterwa nuko baramutse gukuba2 nuko ntagitekerezo wasanga yabaye icyo dusabwa nukubasha kwakira gusa ubundi ibiganza byacu bijye bihora byiteguye kwakira ibidufatirwahw’imyanzuro

KOMEZUSENGE Gilbert Kuya 15-02-2020

Igitekerezo: Cyokora ni uko iri zamurwa ry’ibiciro rikorwa hatabanje kubazwa ba Nyiribinyabiziga, ariko mbona ikihutirwaga atari ukuzamura ibiciro bya controle technique. Kuko kuzamura igiciro cya controle njye mbona bishobora guteza ibibazo byinshi kurusha icyo byakemura. Bari gushaka uko hashyirwaho controle technique y’abatwara ibinyabiziga kandi igakorwa ku 0 frw. Ndetse byaba byiza hakaganywa igiciro cyari gisanzwe. Naho ubundi gushyiramo Moto, ndumva biri kototera n’amagare.... gushyiraho amafranga angana kuriya, bizagira ingaruka mbi ndabarahiye... ikindi kandi ubutaha hajye habanza habeho kubaza ba nyiri ibinyabiziga. Murakoze.

Xavier Kuya 15-02-2020

Murwanda ibyaho nukuzamura ibiciro gusa! Sindumva aho babigabanyije!

Ubukene buratwishe, nabo barazamura ibiciro

Xavier Kuya 15-02-2020

Murwanda ibyaho nukuzamura ibiciro gusa! Sindumva aho babigabanyije!

Ubukene buratwishe, nabo barazamura ibiciro

Xavier Kuya 15-02-2020

Murwanda ibyaho nukuzamura ibiciro gusa! Sindumva aho babigabanyije!

Ubukene buratwishe, nabo barazamura ibiciro

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...