AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye:Umugore wacuruzaga mu isoko yiyahuye biteza urujijo mu baturage

Huye:Umugore wacuruzaga mu isoko yiyahuye biteza urujijo mu baturage
19-01-2019 saa 23:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4818 | Ibitekerezo

Niyonsaba Monique w’ imyaka 28 wo mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye umubyeyi babanaga yatunguwe no gusanga yimanitse mu mugozi.

Byabaye ahagana saa sita z’ amanywa kuri uyu wa 18 Mutarama 2019, bibera mu mudugudu w’ Ubwiyunge Akagari ka Kimana.

Umubyeyi wabanaga na Niyonsaba twavuga ko yari amubereye nyirakuru kuko yari umwuzukuru w’ umugabo we yabwiye UKWEZI ko babyutse uko babanaga ari batatu buri wese akigira mu kazi ke. Uyu mubyeyi ni umuhinzi, undi babanaga akora mu mujyi wa Huye naho Niyonsaba we yabyutse nyuma ajya mu isoko rya Rango kurangura ibyo acuruza.

Uyu mubyeyi avuga ko yahinguye yagera mu rugo akajya kuzana urufunguzo k’ umuturanyi kuko ariho barusigaga yagera mu rugo yakingura igikoni agasanga Niyonsaba yimanitse mu mugozi.

Yahise atabaza abaturanyi barahurura, ndetse n’ ubuyobozi na polisi nabo baza kureba. Umuturanyi niwe wababwiye ko nka saa tanu aribwo Niyonsaba yatashye yagera mu rugo ntahatinde, agahita asubirayo arinabwo bamuheruka.

Icyo uwo muturanyi avuga ko atamenye ni uko Niyonsaba kwikoza mu rugo akongera agahita agenda yari agiye kugura ikiziriko cyo kwiyahuza.

Umubyeyi wabanaga na Niyonsaba yavuze ko ikiziriko uyu mugore wari ufite abana babiri yiyahuje cyari gishyashya. Akomeza avuga ko igiteye urujijo ari uko nta muntu bari bigeze bavugana nabi.

Ati “Nkubwiye ko hari uwo bari bavuganye nabi naba nkubeshye ari njye nta kibazo twari dufitanye ari undi mwana tubana aha nawe nta kibazo bigeze bagirana”

Ubwo umunyamakuru yageraga mu rugo Niyonsaba yabagamo yasanze umurambo aribwo ukiva gukorerwa ikizami cya autopsy gusa ba nyir’ umurambo bavuze ko ntacyo ibitaro bya CHUB byabatangarije nubwo babaciye ibihumbi 40 bavuga ko ari ibyishyuye icyo kizami.

Niyonsaba yari amaze imyaka 3 atandukanye n’ umugabo

Kagabo Emmanuel wahoze ari umugabo wa Niyonsaba kuva muri 2010 kugera muri 2015 yabwiye UKWEZI ko nawe nta kibazo yari afitanye n’ uwahoze ari umugore we.

Ati “Nubwo twari twaratandukanye twari tubanye neza, yajyaga azana abana bakansura, ndetse yiyahuye hashize iminsi mike umwana wacu mukuru tumutangije ishuri”

Abaturage barimo Bapfakurera Jean Damascene bari batabaye bari basanzwe bazi uyu mugore bavuze ko nta kibazo bazi yaba yari afite cyaba cyamuteye kwiyahura. Gusa hari abaturage bavuze ko Niyonsaba yigeze kugira ikibazo cyo mu mutwe ariko ngo bari bamaze igihe babona yarakize ku buryo batabiheraho bavuga ko aribyo byamuteye kwiyahura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA