AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Huye: Ukora imigati n’amandazi yagobotse abo coronavirus yabujije gupagasa ati’ntibisaba kuba utunze byinshi’

Huye: Ukora imigati n’amandazi yagobotse abo coronavirus yabujije gupagasa ati’ntibisaba kuba utunze byinshi’
4-04-2020 saa 21:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3696 | Ibitekerezo 5

Hakizimana Augustin, ukora akanacuruza imigati n’amandazi yigomwe ibiro 300 bya kawunga, ibiro 150 by’ibishyimbo, ikarito atatu y’amasabune na litiro 30 z’ubuto agoboka abakoraga imirimo yahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya coronavirus.

Ibi byongeweho ibyatanzwe n’abihaye Imana bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye maze bihabwa bamwe mu batuye muri uyu murenge bari batunzwe no gupagasa.

Ntunzwenimana Abdoul Rashid, utuye mu mudugudu w’ Agakera Akagari ka Rango A wari usanzwe akora akazi k’ubumotari ariko atwara moto itari iye. Ni umwe mu bahawe ibiribwa byo kumufasha muri ibi bihe bidasanzwe bya Gumamurugo.

Aganira na UKWEZI yavuze ko mbere y’uko ahabwa ibi biribwa yari abayeho nabi anakomoza ku isomo ibi bihe bidasanzwe bizamusigira.

Yagize ati “Coronavirus yangizeho ingaruka nyinshi zirimo n’ubukene. Nabonaga icyo kurya rimwe na rimwe mvuye gusoroma imboga n’abana ntabwo bari babayeho neza”.

Uyu mugabo, ufite umugore n’abana batatu yavuze ko ibibazo ari kunyuramo kubera coronavirus yabikuyemo isomo ryo kujya arya make akizigamira, n’isomo ry’uko abantu bakwiye kurangwa n’urukundo.

Ati “Isomo kizansigira ni uko ngomba kujya nizigamira nkirinda gusesagura, nkamenya ko igihe kigomba kugera hakabaho ikintu cyatuma ntakora ako kazi nkarya muri yayandi nazigamye. Irindi somo ni ukwirinda kwica ku bantu kuko abantu nibo bagenda bafasha umuntu mu bihe nk’ibi”.

Mukarubuga Daphrose, umukobwa we wamuhahiraga yakoraga akazi ko gusuka imisatsi muri salon ubu aka kazi karahagaze kubera gahunda ya gumamurugo.

Nyuma yo kugobokwa n’inkunga yakusanyijwe n’umurenge wa Mukura yagize ati “Kubaho burya ni ukwihangana, bakaguma mu rugo Imana yabarengera nk’uku mumpaye yenda nabo bakabona imibereho y’iminsi mikeya”.

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 yavuze ko iyo arebye ukuntu abantu babayeho muri iki gihe asanga iki cyorezo ari nk’intambara. Icyo asaba abantu ni ukujya bizigamira igihe babonye uko bajya mu kazi kuko iminsi mibi idateguza.


Abagenewe ubufasha babusangishwa mu ngo

Bamwe mu bo twaganiriye bavuze ko iyi nkunga itabagezeho kandi nabo imirimo bakoraga yarahagaze.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mukura Ngabo Fidèle yavuze ko abahabwa ibi biribwa batoranywa n’itsinda ririmo inyangamugayo, umuyobozi w’umudugudu n’ abayobozi b’amasibo.

Avuga ko abantu bakwiye gusobanukirwa neza. Ngo izi nkunga zigenewe abari batunzwe no gupagasa imirimo bakoraga ikaba yarahagaze, ntabwo zigenewe abantu bose.

Avuga ko abatunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa ubucuruzi bw’ibiribwa izi nkunga zitabagenewe kuko imirimo yabo irakomeje.

Ati “Komite itanga ibi biribwa iri ku rwego rw’umudugudu ariko iri no ku kagari no ku murenge, igihe umuturage yabona ku rwego rw’umudugudu adahawe ubufasha kandi abukwiye yahamagara ku kagari no ku murenge, tukamusura tukareba uko ikibazo kimeze niba nawe yafashwa kuko gahunda ari ukuguma mu rugo”.


Ngabo Fidele, gitifu wa Mukura

Umurenge wa Mukura umaze gukusanya toni y’ibiribwa byatangiye guhabwa abari batunzwe no gupagasa. Imiryango 400 niyo imaze kubarurwa muri uyu murenge ko ikeneye gufashwa.

Ngabo Fidèle afite icyizere ko abakeneye gufashwa bazabona ubufasha kuko hari abishoboye bafite umutima wo gufasha. Ibi akabishingira kukuba hari abahamagara ubuyobozi bw’umurenge bavuga ko bashaka gutera inkunga iyi gahunda yo gufasha abo corona virus yabujije gupagasa.


Hakizimana Augustin ukora amandazi n’imigati

Hakizimana watanze ibyinshi mu byahawe abo baturanye mu mugududu w’ Agakera batakibona uko bapagasa kubera coronavirus, aganira n’itangazamakuru yavuze ko yabikoze mu rwego rwo gushima Imana kuko mu mwaka wa 2019 yakoze impanuka ikomeye Imana ikamurinda urupfu.

Asaba abifite kugira umutima wo gutanga. Ati “Umuntu wese ufite icyo afite ntabwo agomba kugitanga kuko afite byinshi cyane, agomba kureba mugenzi we baturanye udafite icyo kurya akaba yamufasha”.



Gitifu Ngabo Fidèle ashyikiriza ubufasha bamwe mu batishoboye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Nickel Kuya 6-04-2020

Mu kuri uyu musore ndababwiye ni intwari yo mu rwego rwo hejuru. Imana iguhe umugisha muvandimwe nakunze.

Nickel Kuya 6-04-2020

Mu kuri uyu musore ndababwiye ni intwari yo mu rwego rwo hejuru. Imana iguhe umugisha muvandimwe nakunze.

ishimwe Kuya 4-04-2020

Imbaraga zisaba zijye zingana nizishima,Nyagasani Asubize aho wakuye Augustin

Yyy Kuya 4-04-2020

Uyu mugabo Imana imuhe umugisha Kandi imuhe kuramba ingoma igihumbi. Iyaba n’abandi bakire bareberagaho. Yabivuze neza ati, gutanga ntibisaba gutunga byinshi. Ubukire bwambere ni kumutima

Yyy Kuya 4-04-2020

Uyu mugabo Imana imuhe umugisha Kandi imuhe kuramba ingoma igihumbi. Iyaba n’abandi bakire bareberagaho. Yabivuze neza ati, gutanga ntibisaba gutunga byinshi. Ubukire bwambere ni kumutima

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...