AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Huye : Abakozi babiri b’ishuri bakurikiranyweho kunyereza mudasobwa n’ibindi bikoresho

Huye : Abakozi babiri b’ishuri bakurikiranyweho kunyereza mudasobwa n’ibindi bikoresho
18-11-2020 saa 20:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 992 | Ibitekerezo

Ubuyobozi bw’ishuri ryisumbuye rya Regina Pacis riherereye mu murenge wa Tumba mu karere ka Huye buravuga ko bufite impungenge ko abanyeshuri baryo batazongera kubona ireme ry’uburezi uko bikwiye bitewe n’uko iri shuri ryabuze mudasobwa 18 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byarifashaga kwigisha amasomo y’ikoranabuhanga.

Mu kiganiro umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira Thierry yagiranye na UKWEZI yavuze ko RIB yataye muri yombi umucungamutungo w’iri shuri witwa Uwirangiye Pacifique n’umwarimu kuri iri shuri witwa Nsabimana Jean Baptiste.

RIB ivuga ko aba batawe muri yombi tariki 29 Ukwakira 2020. Dr Murangira ati “Bakurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo gihanwa n’ingingo ya 10 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa. Dosiye yabo ikaba yarashyikirijwe ubushinjacyaha tariki 2 Ugushyingo 2020.”

Iri shuri ryabuze mudasobwa 18, ububiko bumwe (serveur), CPU eshanu (5) na Flat TV imwe (1).

Muhorakeye Isabelle, Umuyobozi w’ Ishuri rya Regina Pacis rya Tumba avuga ko amakuru y’uko ibi bikoresho byabuze bayamenye ubwo bari bari gukora isuku bitegura isubukurwa ry’amasomo yari yarahagaze kubera icyorezo cya Covid-19.

Agira ati “Tariki 29 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka nibwo twamenye ko mudasobwa zibwe, bibonywe n’umwarimu wari ukinguye kugira ngo bakore isuku kuko twarimo twitegura ko abanyeshuri baza kuwa Mbere wari gukurikiraho. Twari dufite flat screen, urumva winjiye niyo wahitaga ubona, umukozi wari ukinguriye ukora isuku ahita abona ko itarimo. Nibwo rero yagize amakenga arareba asanga hari machines zitarimo, kuko ashinzwe ICT ahita ampamagara ambaza ati ‘Ese ko hari machinse mbuze na flat screen ikaba itarimo mwaba mwarazijyanye kuzisana ntabizi ?”.

Ubuyobozi bw’iri shuri bwahise bwitabaza abashinzwe umutekano bata muri yombi umucungamutungo Uwiragiye na mwarimu Nsabimana.

Muhorakeye avuga ko ibura ry’izi mudasobwa 18 n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bizagira ingaruka ku ireme ry’uburezi ababyeshuri biga kuri iri shuri bahabwaga kuko babuze mudasobwa nyinshi.

Muhorakeye Isabelle, Umuyobozi w’ Ishuri rya Regina Pacis rya Tumba

RIB ivuga ko Uwiragiye na Nsabimana baramutse bahamijwe n’urukiko icyaha cyo kunyereza umutungo w’iri shuri bahanishwa igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu y’agaciro gakubye inshuro eshatu agaciro k’ibi bikoresho byabuze.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA