konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Gusaranganya imirimo itinjiza ifaranga, kimwe mu byongera urukundo n’ubukungu mu muryango

Gusaranganya imirimo itinjiza ifaranga, kimwe mu byongera urukundo n’ubukungu mu muryango
8-01-2019 saa 11:18' | By Jean Claude Habimana | Yasomwe n'abantu 545 | Ibitekerezo

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 n’Ihuriro ryiga ku bukungu ku Isi ‘World Economic Forum’ bwerekana ko umugore wo mu cyaro akora amasaha 16 ku munsi imirimo itinjiza ifaranga yiganjemo gukubura, koza amasahani, kumesa, gutashya, guteka, gukarabya abana, gusasa no kujyana abana ku ishuri. Ubu bushakashatsi bunerekana ko hafi 80% by’abakora ubuhinzi buciriritse usanga ari abagore n’abakobwa.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye UN yo mu mwaka wa 2016 igaragaza ko kuba umugabo afatwa nk’umutware mu rugo, akaba adakozwa bene iyi mirimo itinjiza ifaranga, biri mu bikurura ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umugore agafatwa nk’imburamukoro agakubitwa, agatukwa ndetse hakaba n’igihe akoreshejwe imibonano mpuzabitsina kugahato.

Ibi bigira ingaruka mbi zirimo ubukene bukabije mu miryango ndetse n’abana bagahahamuka, bakanga ababyeyi babo cyangwa bakikundira umubyeyi umwe gusa.

Drocella Mukasano, umubyeyi w’abana batanu wo mu Murenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza avuga ko bitewe n’imirimo yo mu rugo yirirwamo bimugora kubonera abana be ibikoresho by’ishuri mu gihe umugabo we adasiba gutaha yasinze.

Mu gahinda kenshi avuye gutashya n’udukwi mu ntoki, yagize ati “Birambabaza kuba ntabaho nk’abandi bagore ngo mbashye kugurira abana banjye imyenda y’ishuri n’ibikoresho nk’amakayi n’amakaramu. Mbyuka mu gitondo cya kare nkajya kwahirira ihene, iyo mvuyeyo mpitira ku mugezi kuzana amazi yo guteka. Buriya buba butangiye gucya nkabyutsa abana bakajya ku ishuri nanjye nkajya gushaka inkwi zo gutekesha aho ndaba ndi guhinga. Umubyizi wanjye wo guhinga urangira saa tanu nkaza niruka gutekera abana banjye.”

Drocella akomeza avuga ko iyo amaze kugaburira abana bavuye ku ishuri yongera akajya gushaka ubwatsi bw’ihene ariko anashakisha inkwi zo gutekesha iby’umugoroba.

Yagize ati “Kubera ko nkora njyenyine ntawe mba nsigana nawe. Umugabo azinduka kare agenda agataha ijoro yasinze, yemwe ntanambaza niba abana bariye cyangwa bagiye ku ishuri. Icyo nkora ni ukumureka nkita ku bana banjye. Abana banjye barankunda cyane hari n’igihe bambaza icyo papa wabo abamariye.”

Perusi Nyirakadari nawe ufite abana batatu wo mu Murenge wa Murama mu karere ka Kayonza avuga ko bitewe no kwirirwa arera abana atabasha kubona uko abasiga ngo ajye gushaka umurimo winjiza ifaranga.

Ati “Uko munsanze ni uku nirirwa n’abana banjye. Singira umuntu umfasha aba bana, umugabo wanjye amaze iminsi itari mike aza rimwe na rimwe ubundi ntaze akarara iyo mu gasozi. Hari igihe mbona umuntu arampamagaye akampa akaraka ko kubagara umurima, nuko ngafata abana banjye tukajyana mu murima.”

Perusi avuga ko kubera amakimbirane yirirwaga mu rugo umugabo ahora amukubita na gahunda ya Girinka yari yaragenewe ntiyigeze ayibona biturutse ko umugabo we yahoraga ateza umutekano muke mu rugo no mu baturanyi.

Ati “Ubu niberaho gutya singira umpa ibati ngo nsakare ahava, singira ungurira ibikoresho by’ishuri by’abana banjye na Mituelle mfite nayihawe n’abagira neza. Umugabo wanjye yambereye ikigusha anyangisha abantu, noneho abana banjye baramubona bakamuhungu nta n’umwe wamwegera.”

Mu bushakashatsi bwakoze n’Umuryango w’Abibumbye wita ku bagore UN Women mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko igihe umugore asaranganyije bene iriya mirimo itinjiza ifaranga n’umugabo we byongera urukundo hagati y’abana n’ababyeyi ndetse n’ubukungu bukiyongera.

Laurence Ingabire na Semagori Edison batuye mu Murenge wa Save mu karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ni umwe mu miryango imaze kwiteza imbere kurwego rushimishije nyuma yo gusobanukirwa n’ihame ryo gusaranganya imirimo itinjisha ifaranga yo mu rugo.

Semagori avuga ko yumvise neza ihame ry’uburinganire mu muryango bityo bituma abasha kubana neza n’umugore we kandi abana be bakaba bamwiyumvamo aho bamubona bakaza bamusanga.

Ati “Njyewe biranshimisha iyo mu gitondo mbyukije madamu wanjye akajya gutunganya igikoma n’imyenda y’ishuri y’umwana wacu mu gihe nanjye ndi kumubyutsa njya kumwuhagira. Umugore wanjye ahisha igikoma natwe tumaze kwitegura nkamushyira ku igare nkamujyana ku ishuri.”

Semagori akomeza avuga ko iyo umugore we yagiye gucuruza bitamubuza gutaha agafata ibyo kurya agateka.

Ati “Buriya abagabo benshi bumva ko guteka ari umurimo w’abagore nyamara si ko biri. Njyewe iyo madamu wanjye yatinze gutaha bitewe n’abakiriya benshi, ndataha ngafata ibyo kurya ngateka umwana wanjye akarya ndetse na madamu yaza agasanga bihiye.”

Semagori Edison avuga ko yamaze kumenya inyungu zo gufashanya imirimo yo mu rugo

Ingabire Laurence, avuga ko kuba afite umugabo ukunda umuryango byatanze ubukungu ndetse n’urukundo mu muryango.

Ati “ Njyewe n’umugabo wanjye dushyira hamwe iyo ndi guteka nawe aba ari gusasa cyangwa se iyo ntetse nawe aba asubirishamo umwana amasomo yize. Biranezeza iyo ndi kumva umwana na se bari gukina mu ruganiriro baseka bishimye, bituma numva ko mfite umuryango ngomba kwitaho neza.”

Akomeza agira ati “Gushyira hamwe rero tukumvikana byatumye tubasha kwiyubakira inzu yacu, twigurira inka n’amatungo magufi, twaguze n’imirima. Ibi byose bituruka mu kubana neza kwacu dusaranganya imirimo yo mu rugo n’iduteza imbere.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Clémence Gasenyagire avuga ko buri gihembwe bahemba imiryango yabashije kwesa imihigo ijyanye n’iterambere ry’urugo kandi bo nk’akarere bazakomeza gushimangira umuryango uzira ubukene n’amakimbirane, aho bifuza ko abana bavukira bakanakurira mu miryango yuzuye urukundo.

Ministri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Solina Nyirahabimana avuga ko igihe cyose mu muryango hatarimo ubwumvikane, bigira ingaruka zikomeye ku bana.

Ati “Iyo umugore n’umugabo batavuga rumwe mu rugo, umugabo akumva ko ifaranga akorere agomba kurisiga mu kabari cyangwa mu nshoreke, umugore akiridwa yita ku bana, abatekera, abasukura, ajya gutashya, ajya guhinga nta kabuza uru rugo ruzaba rumeze nk’inzu ifashwe n’inkingi imwe gusa isaha n’isaha umuyaga uza ukayihirika.”

Akomeza avuga ko akenshi bene izi ngo arizo usangamo ubukene bukabije, kugwingira kw’abana, kutiga kw’abana, kujya mu mihanda no kwiheba kw’abana.

Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije gahunda yo kwifashisha imiryango yiteje imbere ibikesha gufatanya ikajya kwigisha indi hirya no hino mu gihugu ikigaragaramo amakimbirane.

Ubushakashatsi bw’ Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi n’ umuco UNESCO bugaragaza ko umwana ukuriye mu muryango urimo ubukene bukabije, amakimbirane akabije, gusinda no gukomeretsanya bihahamura umwana bigatuma nawe akura yumva ko gusinda cyangwa kurwana atari icyaha.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko umwana uvukiye mu muryango urimo urukundo no gufashanya hagati y’ababyeyi akurana ubwenge n’umuco wo gukora, kuba abantu no gufatanya n’abandi kandi no mu ishuri ngo aba ari umunyabwenge.

Drocella Mukasano,ashimangira ko umugore n’umugabo bafashanye imirimo yo mu rugo byagirira umuryango umumaro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...