AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Gitifu n’aba ‘Agronome’ bakekwaho kunyereza imbuto n’ifumbire batawe muri yombi

Gitifu n’aba ‘Agronome’ bakekwaho kunyereza imbuto n’ifumbire batawe muri yombi
22-05-2020 saa 06:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1463 | Ibitekerezo 2

Kanyarwanda Eugène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru n’aba agronomes batatu batawe muri yombi bakekwaho kunyereza imbuto y’ibirayi n’ifumbire mvaruganda byari bigenewe abahinzi.

Kanyarwanda Eugène uyobora Umurenge wa Kivu yatawe muri yombi ku wa 21 Gicurasi 2020.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB rwatangaje ko aba bombi batawe muri yombi aho bagiye gukurikiranwa bakaryozwa ibyo bakoze.

Bose bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu gihe iperereza rikomeje kugirango hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje umuntu wese unyereza iby’abaturage atazihanganirwa.

Yakomeje agira ati “Ntituzihanganira uwariwe wese unyereza iby’abaturage.umuyobozi mwiza n’ucyemura ibibazo by’abayobora, si urya ibyabo."

Uretse Gitifu Kanyarwanda watawe muri yombi kandi hari na ba Agronome b’Imirenge ya Nyabimata, Kivu na Ruheru nabo baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bimwe n’iby’umuyobozi w’Umurenge.

Itegeko n°54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya mu ngingo yaryo ya 10, ivuga ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’umutungo yanyereje.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Mammy Kuya 22-05-2020

Uyu mu meya usigaye uhora mu itangazamakuru naza twiter yigamba koharabo yafunze ubu nigusa, yabibonyemo akazi kazamura abaturagebe bazavanwa mubukene nogufunga abantu?? Uyu meya ashaje ubwa mpyisi nawe najye mukiruhuko ajye yirirwa yiganirira navanyamakuru

serge Kuya 22-05-2020

ibi ababayobozi bakoze baba barabibonye kuri bagenzi babo bikarangira bafashwe,gusa dushimiye ababigizemo uruhari ngobafatwe;nibibama bazabihanirwe by’intangarigero

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...