AMAKURU

UKWEZI
pax

Gisagara : Igishanga giherutse guhombya abahinzi toni 1000 z’umuceri kigiye gutunganywa kuri miliyari 6

Gisagara : Igishanga giherutse guhombya abahinzi toni 1000 z’umuceri kigiye gutunganywa kuri miliyari 6
29-06-2020 saa 16:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 717 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi ifatanyije n’Ikigo cy’Abanyakoreya KOICA bagiye gutunganya igishanga cya Kagina giherutse kuzura amazi akarengera umuceri wari uhinzemo.

Ni igishanga kinini gikora ku mirenge ya Mamba, Gikonko na Nyanza. Igice kinini cy’iki gishanga gihingwamo umuceri kuri hegitari 324 nk’uko bitangazwa na Nsabiyeze Vincent Perezida wa koperative COPRORIZ Nyiramageni.

Nsabiyeze yabwiye UKWEZI ko kuba iki gishanga kitari gitunganyije byabahombyaga cyane kuko cyarengerwaga n’amazi umuceri wose ukangirika.

Yagize ati “Twarahahingaga kubera ko hadatunganyije umwuzure waza umuceri wose ikawutwara abahinzi bagahomba”.

Avuga ko imvura y’umuhindo yabahombeje toni 500 z’umuceri, iy’ itumba ibahombya izindi toni 500 kubera ko kampani z’ubwishingizi zitishingira ibishanga bidatunganyije.

Ati “Izi kampani z’ubwishingizi ibishanga bidatunganyije ntabwo babyemera baba bazi ko bifite ibyago byinshi byo guteza ibihombo. Ahari mu bwishingizi ni hegitari 80 gusa ahandi kampani zanze kuhishingira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerome aganira na UKWEZI yavuze ko ubuso bw’iki gishanga bugiye gutunganywa ari hegitari zirenga 600, iyi mirimo izarangira itwaye miliyari zirenga 6 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye cyane ku baturage b’Umurenge wa Gikonko, Mamba n’igice cy’Umurenge wa Nyanza. Abaturage bishimiye uyu mushinga kandi bazawugiramo uruhare mu buryo butandukanye”.

Meya Rutaburingoga avuga ko imirimo yo gutunganya iki gishanga izatangira mu kwezi kwa 10 uyu mwaka. Kuri ubu abatekinisiye bari gupima iki gishanga bareba ingano y’amazi. Igishushanyo mbonera cy’iyi damu cyamaze gukorwa. Uretse damu hazanakorwa imihanda ijya muri iki gishanga kugira ngo abaturage boroherwe no kugeza umusaruro ku isoko.

Biteganyijwe ko iki gishanga kizaba cyamaze gutunganywa bitarenze umwaka umwe n’igice uhereye mu kwezi kwa 10. Meya Rutaburingoga ati “Twumva twishimiye ko uwo mushinga uzateza imbere abaturage”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...