AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gisagara : Batse inguzanyo muri SACCO bategekwa kuyubakamo amazu none ntibazi aho ubwishyu buzava

Gisagara : Batse inguzanyo muri SACCO bategekwa kuyubakamo amazu none ntibazi aho ubwishyu buzava
31-07-2020 saa 21:20' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8360 | Ibitekerezo

Bamwe mu baturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe mu Murenge wa Kigembe Akarere ka Gisagara bavuga ko bahangayikishije no kubona ubwishyu bw’inguzanyo y’ibihumbi 100 Frw batse muri SACCO ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabategeka kuyubakamo amazu aho gushyira mu bikorwa imishinga bakoze mbere y’uko baka iyi nguzango.

Umwe mu bahawe aya mafaranga witwa Hakizimana Jean Pierre avuga ko yari yakoze umushinga wo gucuruza inkoko n’inkwavu, gusa ngo mu gihe cyo kujya gufata amafaranga ubuyobozi bw’akagari bwamutegetse kubaka amazu.

Yagize ati “Nakoze umushinga wo gucuruza amatungo magufi inkoko n’inkwavu nshiramo n’igare. Bagiye kuyaduha badutegeka kubaka amazu, none ubu rero barimo baratwishyuza kandi nta handi hantu yava. Iyo baza kuyaduha twari gucuruza tukubaka ibyo bikoni tugahahira n’umuryango ariko ubu nta kintu turiho n’abana barashonje kandi bitwa ngo baduhaye amafaranga bakanayatwishyuza kandi nta handi twayavana”.

Avuga ko bakoze imishinga bayijyana ku murenge barayijonjora, batoranyamo igomba guhabwa amafaranga. Ngo ubuyobozi aho kubaha ayo mafaranga bwabategetse kubakamo amazu ayo mafaranga ahita ashira imishinga iburiramo kandi ayo mafaranga ni inguzanyo bagomba kwishyura.

Hakizimana Jean Pierre wari wakoze umushinga wo gucuruza inkoko n’inkwavu akazu yategetswe komeka kuyo yari asanzwe abamo, ibihumbi 100 by’inguzanyo byashize kataruzura

Iki kibazo agihuriyeho na bagenzi barimo na Safari Alphonse.

Ubwo umunyamakuru wa UKWEZI yageraga kwa Safari Alphonse yasanze uyu mugabo adahari, gusa umugore we yavuze ko bafite impungenge z’amafaranga SACCO irimo kubishyuza kandi batarigeze bayafata mu ntoki ngo bayakoreshe icyo bayasabiye.

Buri muturage mu bemerewe iyi nguzanyo yari afite ikayi akajya ashyiraho abafundi bakamwubakira inzu, hanyuma abo bafundi bakajya ku kagari ubuyobozi bukabishyura ayo mafaranga agakurwa ku muturage wasabye inguzanyo bikandikwa mu ikayi ye ko ayo mafaranga avuye mu nguzanyo yatse.

Yagize ati “Barababwiye ngo nibakore imishinga babagurize amafaranga, umushinga yari yakoze ntabwo ari uw’ubwubatsi. Bagiye kuyafata numva ngo byahindutse ngo ni ukubakamo inzu”.

Uyu mugore akomeza agira ati “Impungenge dufite ni uko bazaza bakatubwira ngo twishyure kandi tubona ntabwishyu. None se ko twayubakishije ?”.

Safari Alphonse nawe inguzanyo ya VUP yatse muri SACCO yashiriye mu kubaka icyo ’ubuyobozi bwita ikiraro’ umushinga yari yakoze uburiramo

Gasharaza Florence, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigembe aganira na UKWEZI yavuze ko gusaba aba baturage kubaka amazu byakozwe mu rwego rwo kubarinda kurarana n’amatungo.

Yagize ati “Twe nta mafaranga y’umuturage dukoraho, amafaranga anyura kuri konte y’umuturage, ariko icyo dukora ni ubujyanama, hari n’uzagenda wa mugani akavuga ati ‘reka mpite mporofita nongere inzu, ariko icyo sicyo twababwiye’”.

Gitifu Gasharaza akomeza agira ati “Wenda icyo twakurikirana ni ukugera kuri abo baturage tukareba ariko icyo twababwira ni uko nta muturage twigeze dutegeka kuba annexe y’inzu twamubwiraga kubaka ikiraro kijyanye n’itungo agiye korora kugira ngo batagura itungo badafite aho kuriraza bakazararana naryo mu nzu kuko nabyo byaba bibaye ikindi kibazo”.

Abagera kuri 70 bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri nibo SACCO yahaye iyi nguzanyo y’ibihumbi 100 kuri buri muntu wakoze umushinga ugatoranywa.

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko ubuyobozi bwaborohereza kwishyura ibi bihumbi 100 kuko ari nabwo bashinja ko bwatumye iyi nguzanyo idakoreshwa icyo bayisabiye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA