AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gicumbi : Bafatiwe mu rugo baruhinduye akabari biteretse utuvido banywa inzoga yitwa Dundubwonko

Gicumbi : Bafatiwe mu rugo baruhinduye akabari biteretse utuvido banywa inzoga yitwa Dundubwonko
14-07-2021 saa 08:53' | By Martin | Yasomwe n'abantu 1214 | Ibitekerezo 1

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gicumbi yafashe abantu 17 bari mu rugo rw’umuturage baruhinduye akabari banywa inzoga y’inkorano na yo itemewe yitwa Dundubwonko.

Aba baturage bafashwe ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga ahagana saa tatu z’ijoro, bafashwe n’abapolisi bakorera mu Karere ka Gicumbi muri sitasiyo ya Rutare ubwo bari mu rugo rw’uwitwa Ntezimana w’imyaka 37 utuye mu Kagari ka Kiziba, Umurenge wa Nyamiyaga.

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gicumbi, Superintendent of Police (SP) Jean Bosco Minani yavuze ko ku mugoroba wa tariki ya 12 Nyakanga abaturage batanze amakuru ko kwa Ntezimana himuriwe akabari. Abapolisi bagiyeyo basanga koko hariyo akabari abantu barimo kunywa inzoga barenze ku mabwiriza yose.

Ati “Tukimara kumenya ayo makuru twagiye mu rugo rwa Ntezimana ahagana saa tatu z’ijoro, igihe ingendo ziba zitemewe (Curfew). Twahasanze abantu 17 barimo kunywa inzoga nayo itemewe ikunze kwitwa Dunda ubwonko. Nyiri urugo (Ntezimana) yahise acika hafatwa umukozi we wamucururizaga izo nzoga witwa Tuyisenge Donati w’imyaka 19.”

SP Minani yashimiye abaturage batanze amakuru ariko agaya bariya barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19.

Ati “Bariya bantu bari barenze ku mabwiriza menshi yo kurwanya COVID-19. Kubera ko utubari tutemewe bafashe urugo baruhindura akabari byongeye nako gacuruza inzoga zitemewe mu Rwanda, bari barengeje amasaha yo kuba bageze mu ngo zabo (Curfew), nta gapfukamunwa bari bambaye nta n’intera yari hagati y’umuntu n’undi.”

Yakomeje avuga ko urebye ahantu barimo kunywera izonga ubwaho hakorohereza icyorezo cya COVID-19 gukwirakwira bitiwe n’ukuntu bari begeranye kandi hashyushye.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro by’Umurenge wa Nyamiyaga kugira ngo baganirizwe ku bukana bw’icyorezo cya COVID-19 n’uko barushaho kukirinda. Nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande, bajyanwa mu kato kugira ngo bapimwe harebwe ko hatarimo abanduye COVID-19.

Nyiri urugo aracyarimo gushakishwa ariko uwacuruzaga inzoga ari we Tuyisenge yaciwe amande angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ndetse afungwa iminsi 7 nk’uko amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu Karere ka Gicumbi abiteganya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Jaques Kuya 14-07-2021

Ndabona amabwiriza yarabaye ambwiriza, mu gitero cya kabiri muzashyiremo no kubahiriza amategeko mibura nk’ uko mwubahiriza amabwiriza, nubwo aricyarinigitero cya mbere.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA