AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gatsibo : Uwari SEDO w’Akagali yishwe n’umugore we amukubise umwuko mu mutwe

Gatsibo : Uwari SEDO w’Akagali yishwe n’umugore we amukubise umwuko mu mutwe
2-07-2021 saa 17:18' | By Editor | Yasomwe n'abantu 8661 | Ibitekerezo

Umugore wo mu Kagali ka Gituza Umurenge wa Kageyo mu Karere ka Gatsibo, akurikiranyweho kwica umugabo we wigeze kuba umukozi ushinzwe iterambere (SEDO) mu Kagari, amukubise umwuko mu mutwe.

Uyu mugore witwa Abayisenga wiyemerera ko yishe umugabo we Kamizikunze Pierre w’imyaka 51, akimara kumwica yahise yijyana kuri Polisi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira Thierry, avuga ko uriya muryango wari umaze igihe ubana mu makimbirane.

Dr Murangira yagize ati “Uyu mugore arabyemera yamaze kumwica ajya kuri Polisi ati “Nishe umugabo wanjye,” bati “Umujijije iki ?” Ati “Mujije amakimbirane.”

Umugabo we ngo yari amaze igihe agiye gushakisha imibereho mu Ntara y’Amajyepfo.

Dr Murangira Thierry avuga ko ubutumwa aha abantu ari uko nta we ukwiye kwica uwo bashakanye bishingiye ku makimbirane y’igihe kirekire.

Ati “Bakwiye kwifashisha inzego za Leta mu kuyakemura byakwanga bakaza muri RIB, uko kubibika ni byo bivamo kwicana.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA