AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gatsibo : Abantu 119 barimo abari mu bukwe n’abasengaga bafashwe barenze ku mabwiriza

Gatsibo : Abantu 119 barimo abari mu bukwe n’abasengaga bafashwe barenze ku mabwiriza
5-04-2021 saa 08:09' | By Editor | Yasomwe n'abantu 867 | Ibitekerezo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Gatsibo yafashe abantu 119 bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 barimo 65 bafashwe basengera mu nzu y’umuturage mu gihe abandi 54 bari mu muhango wo gusaba no gukwa.

Aba bantu uko ari 119 bafashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru twaraye dusoje mu Mirenge ya Gitoki na Muhura yo muri kariya Karere ka Gatsibo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko habanje gufatwa abantu 65 ahagana saa yine n’igice za mugitondo. Bafatirwa mu cyumba cy’uruganiriro mu nzu ya Nyarwaya utuye mu Murenge wa Gitoki mu Kagari ka Bukomane.

Yagize ati” Abaturanyi ba Nyarwaya utuye mu Mudugudu wa Nyakayaga nibo bahamagaye abapolisi bababwira ko hari abantu barimo gusakuza basenga. Abapolisi bahise bajyayo basanga bari mu nzu kwa Nyarwaya bicaye begeranye cyane kuko icyumba ni gito, nta dupfukamunwa bari bambaye, ndetse nta kandagira ukarabe iba muri urwo rugo.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko bariya bantu uko 65 bari baturutse mu matorero atandukanye yo mu mirenge ya Kiziguro, Rwimbogo, Rugarama na Gitoki yose yo mu Karere ka Gatsibo.

Pasiteri witwa Butera Theogene usanzwe ufite itorero ryitwa ubumwe bw’abana b’Imana rikorera mu Murenge wa Kiziguro niwe wari uyoboye amasengesho.

CIP Twizeyimana yakomeje avuga ko ahagana saa sita z’amanywa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego mu Murenge wa Muhura mu Kagari ka Gakorokombe, Umudugudu wa Kinihira basanze abantu 54 mu rugo rwa Mutuyimana Clementine habereye umuhango wo gusaba no gukwa. Ni mugihe nyamara amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19 atemerera abantu gukora uyu muhango.

Mu rugo rwa Mutuyimana Clementine hafatiwe abantu 54 bari mu muhango wo gusaba no gukwa

CIP Twizeyimana yagize ati “Hari bimwe mu bikorwa byakomorewe harimo amasengesho n’ubukwe, ariko ibyo byose bifite amabwiriza abigenga kugira ngo bikorwe. Ubukwe buremewe ariko butarengeje abantu 20, amabwiriza avuga ko nta muntu wemerewe gukora imihango ijyanye no gusaba no gukwa no kwiyakira. Amasengesho agomba gukorerwa mu nsengero zujuje ibisabwa kandi abarimo ntibarenge 30% by’umubare usanzwe ukwirwa muri urwo rusengero."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yaboneyeho kongera kwibutsa abantu ko icyorezo ntaho cyagiye bakaba basabwa gukaza ingamba zo kukirinda.

Bagakomeza kwambara agapfukamunwa neza, guhana intera, gukaraba mu ntoki n’amazi meza n’isabune bakanubahiriza amabwiriza yose agenda atangwa.

Yavuze ko bariya bantu bose uko ari 119 bafatiwe mu Karere ka Gatsibo nta bwiriza na rimwe ryo kwirinda COVID-19 bari bubahirije kuko hari abatari bambaye agapfukamunwa, nta ntera yari hagati y’umuntu n’undi nta n’ubukarabiro bari bafite.

Yashimiye abaturage batanze amakuru, asaba n’abandi bose kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye abantu barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 cyangwa barimo gukora ibindi byaha.

Abafashwe bahise bajyanwa ku biro bya Sitasiyo za Polisi ya Kabarore na Muhura kugira ngo baganirizwe nyuma inzego zibishinzwe zibace amande.

Ivomo : Urubuga-RNP

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA