AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gakenke : Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi uhambiriye mu mufuka

Gakenke : Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi uhambiriye mu mufuka
3-11-2018 saa 09:34' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3509 | Ibitekerezo

Umurambo w’umugabo witwa Niyonzima Jean Pierre watoraguwe mu mugezi wa Gaseke mu Murenge wa Rusasa mu Karere ka Gakenke , uhambiriye mu mufuka, bikaba bikekwa ko yishwe.

Umurambo w’uyu mugabo watoraguwe ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018, ubonywe n’abaturiye uyu mugezi wa Gaseke.

Abaturanyi ndetse n’abo mu muryango wa nyakwigendera bavuga ko ibimenyetso babonye ku muramboi bigaragaza ko ashobora kuba yarishwe n’abagizi ba nabi hanyuma bakamuhambira mu mufuka bakajugunya mu mazi.

Abo mu muryango wa nyakwigendera Niyonzima batangarije TV1 dukesha iyi nkuru ko bamuherukaga ku wa Kabiri ubwo yavaga mu rugo agiye gufata amafaranga ibihumbi y’u Rwanda 250 yari yasaguriwe ku cyamunara yari aherutse guterrezwa.

Bakomeza bavuga ko ubwo yavaga gufata ayo mafarana yahitiye mu kabari kari mu gasanteri ka Gaseke , bikaba bikekwa ko abagizi ba nabi bamwishe avuye kuri ako kabari.

Umuyobozi w’Akagari ka Rumbi, Nsabimana Samel, nyakwigendera yari atuyemo yemeza ko mu bimenyetso bigaragarira amaso ari uko yishwe kuko bamusanze azirikiye mu mufuka harimo n’ibuye bigaragara ko uwamwishe yari afite umugambo wo kugira ngo umurambo w’ibire mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Yagize ati “Umurambo wa nyakwigendera twawusanze uhambiririye mu mufuka, harimo n’ibuye, bigaragara ko yiushwe maze bakamusyira mu mufuka bageretseho ibuye kugira ngo umurambo wibire mu mugezi.”

Abatuye muri aka gace bavuga ko ubwicanyi muri aka gace bumaze gufata umurego, ngo kuko atari uwa mbere uhiciwe muri ubu buryo, ngo kuko hamaze kwicirwa abantu batanu mu myaka itatu gusa.

Aba baturage basaba inzego z’umutekano ko zakita cyane kuri aka gace bityo abagizi ba nabi bahatwarira ubuzima bw’abantu bakaba bafatwa bagahanwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA