AMAKURU

UKWEZI
pax

‘Covid-19 yatugizeho ingaruka mu bukungu ariko icy’ingenzi ni uko turi bazima’ Meya Habitegeko

‘Covid-19 yatugizeho ingaruka mu bukungu ariko icy’ingenzi ni uko turi bazima’ Meya Habitegeko
1er-07-2020 saa 17:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 681 | Ibitekerezo 1

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko icyorezo cya covid-19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’akarere gusa ngo icyo kwishimira ni uko abaturage b’akarere ari bazima.

GORILLA GAMES

Yabitangarije mu kiganiro aka karere kagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 01 Nyakanga 2020, nyuma y’umunsi umwe hasojwe umwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.

Iki cyorezo cya covid-19 cyakomye mu nkokora imishinga itandukanye y’aka karere irimo imihanda,inzu za Leta, n’imishinga yo kugeza amazi meza ku baturage.

Mu mishanga yadindiye kubera covid-19 harimo iyubakwa ry’Ibitaro bya Munini Perezida Paul Kagame yemereye, Meya Habitegeko ati “byamaze igihe kitari gito bihagaze ariko ubu imirimo yarasubukuwe”.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Munini Dr Muvunyi Bienvenue avuga ko byari biteganyijwe kuba byaruzuye muri uyu mwaka ushize w’ingengo y’imari. Magingo aya imirimo yo kubyubaka irakomeje gusa iragana ku musozo.

Avuga ko ibi bitaro bizakemura ikibazo cy’ubucukike kuko amazu ibitaro bisanzwe bikoreramo afite umwanya muto agereranyije n’abarwayi bakira n’abakozi bahakorera.

Dr Muvunyi avuga ko bitaro bishya biri kubakwa bizatuma banoza serivise baha ababaganga kuko ngo hari abarwayi bajyaga basezererwa batarakira neza kubera ikibazo cy’ibitanda byabaga bike mu gihe abarwayi biyongereye.

Imihanda n’amateme

Umuhanda Huye-Kibeho-Munini, byari biteganyijwe ko uzaba wuzuye bitarenze ukwezi kwa 10, nawo waradindiye kubera ko mu gihe cya gahunda ya Guma mu rugo imirimo yo kuwubaka yari yarahagaze.


Umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66 ni kimwe mu bikorwa byadindijwe na covid-19

Mu yindi mishinga yadindiye kubera iki cyorezo harimo Umuhanda Nyagisozi, Ngera Rusenge, umuhanda Munini -Gashingwe-Nshiri, amateme yuzuye atinze kubera iki cyorezo, imishinga yo kubaka imiyoboro y’amazi.

Meya Habitegeko yagize ati "Harimo igihombo ariko ikiza twarokoye ubuzima bw’abaturage, nubwo twabigizemo igihombo mu buryo by’ubukungu ariko abaturage bacu ni bazima".

Muri gahunda ya guma mu rugo ibikorwa by’ubwubatsi byari biri mu bikorwa byari byarahagaritswe.


Ibitaro bya Munini bigeze mu kiciro cyo gusiga amarange

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020 akarere ka Nyaruguru kari kagenewe ingengo y’imari ya miliyari 20.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
JEMUS, Kuya 1er-07-2020

Nibyiza kwiterambere ryurwanda

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...