Imvura nyinshi imaze iminsi igwa mu mirenge ya Gahunda na Rugarama yo mu karere ka Burera, Intara y’Amajyaruguru yasenye ingo zigera ku 197 ndetse inangiza Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rugarama, inatwara imyaka yari mu mirima y’abaturage imiryango myinshi isigara iheruheru.
Mu byasenywe n’iyi mvura idasanzwe kandi harimo n’imihanda, ibiraro (amateme), n’ikigo cy’amashuri cya Kigarama nk’uko bishimangirwa n’abaturage bo muri iyi mirenge yagezweho n’ibi biza.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwamariya Florence, yavuze ko nabo ibi biza byabatunguye cyane ko uburyo iyi mvura yaguyemo budasanzwe aho yihanganishije iyi miryango yagezweho n’ibiza, anabizeza ubuvugizi ku bafatanyabikorwa bakorana.
Yagize ati “Ubu muri raporo dufite y’agateganyo amazu 197 niyo yangirijwe n’ibiza, Urwibutso rwa Rugarama n’ibindi bikorwa remezo, ubu rero icyo turimo gukora ni ubuvugizi bwihuse mu bafatanyabikorwa dusanzwe dukorana tukareba uburyo twafasha iyi miryango, kandi twarabitangiye iki kibazo kizakemurwa vuba, naboneraho kubihanganisha mbizeza ko tuzababa hafi.”