AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Bizimana yagonzwe n’ ikamyo avuye gufata ikanzu yo kwambara yarangije Kaminuza yashyinguwe

Bizimana yagonzwe n’ ikamyo avuye gufata ikanzu yo kwambara yarangije Kaminuza yashyinguwe
7-11-2019 saa 11:39' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 11371 | Ibitekerezo 2

Umuhango wo gushyingura Bizimana Pierre witabye Imana avuye gufata ikanzu yari kwambara kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2019 yashyinguwe mu irimbi riri iwabo mu karere ka Kamonyi mu mu marira menshi.

Uyu munyeshuri wari urangije muri Kaminuza y’ u Rwanda ishami rya Huye ibijyanye na Finance yagonzwe n’ ikamyo ku wa 4 Ugushyingo ubwo yari avuye I Kigali gufata ikanzu yo kwambara ku munsi wo kurangiza kaminuza ‘graduation’.

Ikamyo yamugonze ubwo yari ageze mu gace iwabo batuyemo ari mu muhanda agiye kugura ibikoresho byo kuzakoresha mu birori bya ‘graduation’.

Mbere yo gushyingurwa habanje amasengesho yabereye mu rusengero rw’ abadivantiste arinaryo dini yasengeragamo.

Uwavuze mu izina ry’ umuryango Bizimana yavukagamo yavuze ko uyu musore yari umuntu mwiza wicisha bugufi, avuga ko babajwe no kuba agiye kare gusa yongera ko nta kundi byagenda.

Uwari uhagarariye Kaminuza y’ u Rwanda mu muhango wo yavuze ko ubutumwa afite ari ubutumwa bwo guhumurira abasigaye avuga ko Kaminuza y’ u Rwanda yifatanyije nawo muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umwana wabo.



Umunyeshuri wari urangije muri UR yitabye Imana avuye gufata ikanzu ya graduation


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
DUMBULI Kuya 8-11-2019

Abeza ntibarama umuryango we bihangane niko Imana yabishatse

Siborurema Isaie Kuya 7-11-2019

Imana imeakire mubayo these turabagenzi

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...