AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bikingiranye mu gipangu cy’abakire bahahindura akabari, Polisi ije banga gukingura

Bikingiranye mu gipangu cy’abakire bahahindura akabari, Polisi ije banga gukingura
18-01-2021 saa 07:30' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 32147 | Ibitekerezo 18

*Nyiri uru rugo ati “Bari baje kumfasha ikiriyo”, CP Kabera ati “Uyu mugabo arabeshya”

Polisi yerekanye abantu 13 bafatiwe mu rugo rw’umuturage w’i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo bakoresheje ibirori bari kunywa inzoga. Aba bantu kandi baranashinjwa kwigomeka ku nzego kuko ubwo abapolisi bazaga kubafata babanje kwanga kubakingurira.

Tuyizere Fidèle, umukozi ushinzwe kurinda umutekano kuri ruriya rugo, yabwiye itangazamakuru ko yari yahawe amabwiriza yo kutagira uwo akingurira.

Yavuze ko abapolisi baje bagakomanga na we agakomeza kubahiriza amabwiriza yahawe na boss ku buryo yakinguriye aba bashinzwe umutekano nyuma y’igihe.

Nyiri uru rugo witwa Ndayiragije Prosper, uri mu bafashwe, yavuze ko bariya bantu bari baje kumufasha ikiriyo ngo kuko yagize ibyago.

Uyu mugabo avuga kandi ko bariya bantu 13 bari baryamye kuko bari abashyitsi barara.

Ku byo kubanza kwanga gukingurira abapolisi, yagize ati “Iyo umuntu akomanze ku gipangu ntumenya ko ari polisi cyangwa ari undi muntu uhageze.”

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera yavuze ko ibivugwa n’uriya mugabo atari ukuri.

Yagize ati “Uriya mugabo arabeshya kandi igituma mu bizatuma abantu bahora bakora amakosa no kutisubiraho no kutubahiriza amabwiriza, ni uguhimba ibinyoma.”

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :

CP John Bosco Kabera avuga ko ibyakozwe na bariya bantu ari ukurenga ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego muri iyi minsi.

Yaboneyeho gutanga ubutumwa ku baturarwanda boze, agira ati “Ukoze ibikorwa nk’ibi aba bafatiwemo umunsi umwe ntafatwe akibaza ko we yabimenyereye atazafatwa, aba yibeshya kuko ashobora kubikora bwa kabiri agafatwa.”

Avuga kandi ko bariya bantu bashobora no guhanwa nk’abakoze icyaha cyo kwigomeka ku nzego kuko hazakorwa iperereza niba baranze gukingurira abapolisi ku bushake ku buryo bashobora guhabwa ibihano birimo igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’umwaka.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 18
Bagorwanubuss Kuya 19-01-2021

Police irakabije no kwivaga,nibahe abaturarwanda amahoro,Leta numuturage .umurage adahari ntiyaba ikibaye Leta,nibarekegukandamiza abantu doreko ibibera mu Rwanda ntahandi biri.ese Corona iba mu Rwanda gusa kuki mufata ingamba mukarenza ibindi bihugu ,aweeee mwisubireho muhe abaturarwanda amahoro rwose ,ariko muba mwabuze icyo mukora,akazi nukwirirwa mufunga abantu.

djozlyinnocentho Kuya 19-01-2021

Njye ntamakosa mbona kbsa, none se kwifatany numuvandimwe mukibazo nabyo bihindutse ikosa raa !!!???, Igihe bafatiwe umubare wemerewe ku kiliyo wari 30 personnel,, nonese banyarwanda ikosa ririhe kandi

djozlyinnocentho Kuya 19-01-2021

Njye ntamakosa mbona kbsa, none se kwifatany numuvandimwe mukibazo nabyo bihindutse ikosa raa !!!???, Igihe bafatiwe umubare wemerewe ku kiliyo wari 30 personnel,, nonese banyarwanda ikosa ririhe kandi

djozlyinnocentho Kuya 19-01-2021

Njye ntamakosa mbona kbsa, none se kwifatany numuvandimwe mukibazo nabyo bihindutse ikosa raa !!!???, Igihe bafatiwe umubare wemerewe ku kiliyo wari 30 personnel,, nonese banyarwanda ikosa ririhe kandi

Gaby Kuya 18-01-2021

Abantu bagombye kwubaha amabwiriza duhabwa n’ubuyobozi kuko covid 19 irahari kdi irica. Ntabwo irobanura peeee. Abitwa ko basobanukiwe nibo barenga Kumabwiriza. Birababaje cyane. Imana ikomeze idufashe twunvire inzego Zacu zituyobora kuko abayobozi Baritanga kugirango tubeho. Let’s atleast respect our leaders’ sacrifice for our wellbeing. They put all their efforts in our survival. Bantu batarumva ubukana bwa covid 19 sinzi ikizabemeza. Tumaze gupfusha abanyarwanda benshi rwose. Lets not waste time in useless activities to spread the virus more to our fellow Rwandans. Abantu bihangane bumvire inzego. Ubuzima bwacu n ’ubw’abandi biratureba. Imana ikomeze iturindeiki cyago.

Kalisa Kuya 18-01-2021

Police muzajya murenganya abantu

Kalisa Kuya 18-01-2021

Police muzajya murenganya abantu

Mwami Kuya 18-01-2021

Kuba bafatiwe mu rugo banywa inzoga icyaha kirimo ni ikihe koko ? Ndabona iyi vovid 19 irimo ihinduka igikoresha cyo gukanga no gukandagira abantu pe.Niba n’aba ni abanyamategeko bazahagarare kigabo bishingikirije ku mategeko nyine niba nta lundi kibiri inyuma bazatsindsa

Ruben Kuya 18-01-2021

Arko ndumva umuzamu ntakosa afite kuko boss yari yavuze ibyo byakabajijwe umu boss zamu bamureke numu cancuro,

Ruben Kuya 18-01-2021

Arko ndumva umuzamu ntakosa afite kuko boss yari yavuze ibyo byakabajijwe umu boss zamu bamureke numu cancuro,

Ruben Kuya 18-01-2021

Arko ndumva umuzamu ntakosa afite kuko boss yari yavuze ibyo byakabajijwe umu boss zamu bamureke numu cancuro,

Ruben Kuya 18-01-2021

Arko ndumva umuzamu ntakosa afite kuko boss yari yavuze ibyo byakabajijwe umu boss zamu bamureke numu cancuro,

Ruben Kuya 18-01-2021

Arko ndumva umuzamu ntakosa afite kuko boss yari yavuze ibyo byakabajijwe umu boss zamu bamureke numu cancuro,

Bahizi Kuya 18-01-2021

Ndabona abanyarwanda bamwe batarumva ubukana bw’iki cyorezo. Ni akumiro 🤭ubu rero mwikomye polisi niyo yakosheje ? Tegereza muzahura nayo kabisa.

Luc Kuya 18-01-2021

Hahah niba mbona neza ! Mwitegereze ku mapine y.imwe muri izi modoka hariho iherena !bimwe police igendana ifunga imodoka ziparitse nabi nonese ubu bivuzeko bazazihavana bayatanze ! Hahahh isi irashaje kabisa aha harimo kwifuza police rekeraho gucuruza

garigantuwa Kuya 18-01-2021

ubundi se polisi yemerewe kwinjira mu rupango rw’umuntu igihe ishakiye cg igira amasaha yemerewe kujyamo ?
murebe neza bariya bantu bataba baburana n’uca urubanza ?
ikibazo iyo umuntu afunzwe, abe batangira kumukurikirana, bakabeshywa ko batanga ruswa ugasanga baracicikana ahantu hose kuberako amategeko abantu baba batayizeye ahubwo baba bizeye ikimenyane.
ibi bizacika ryari ngo abantu bizere gusa amategeko ?

Ntareyakanwa Kuya 18-01-2021

Abantu bari 13 ( umubare wemewe mu itabaro)

Inzoga banywaga bazinyweraga mu rugo si mu kabari

Aha harimo tena si gusa pe !

Imana ibacyure amahoro kabisa.

Theo Kuya 18-01-2021

Nyabuneka Kabera ca inkoni izamba ni abantu basanzwe batanga umusanzu wo kubaka igihugu.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA