AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Batsinze akarere ka Huye mu rukiko ariko hashize imyaka 6 katarashyira mu bikorwa imyanzuro yarwo

Batsinze akarere ka Huye mu rukiko ariko hashize imyaka 6 katarashyira mu bikorwa imyanzuro yarwo
30-11-2019 saa 13:01' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2545 | Ibitekerezo

Imwe mu miryango yo mudugudu wa Rwabuye Akagari Gatobotobo mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye ikomeje gutakambira ubuyobozi ngo buyirenganure kuko yaguze amasambu n’ akarere ka Huye kakaba kari kuyirukana muri ayo masambu katabahaye ingurane.

Muri 2013 nibwo imiryango ine yareze akarere ka Huye mu rukiko rw’ isumbuye rwa Huye iragatsinda. Akarere kategetswe kutimura aba baturage katabahaye ingurane , kanategekwa kwishyura ibihumbi 100 y’ igihembo cy’ umwavoka.
Aba baturage barimo Mutambuka Leonard, Nzamwita Benoit, Hategekimana Charles na Ntihigirwa Tharcisse bavuga ko nubwo hashize imyaka 6 batsinze akarere ka Huye na n’ubu katarashyira mu bikorwa ibyo kategetswe n’ urukiko.

Umuyobozi w’ Akarere ka Huye Ange Sebutege avuga ko Leta iri gushaka amafaranga ngo aba baturage bimurwe kuko aho batuye ari mu mbibi z’ igishanga.

Ikibabaje aba baturage ni uko nta gikorwa na kimwe bemerewe gukorera ku butaka bwabo ndetse ngo hari n’ abapangayi bigeze gufungwa bazira ko bakodesheje n’ aba baturage inzu zo kubamo.

Bavuga ko ubuyobozi bw’ akarere ka Huye bwari bukuriwe na Muzuka Eugene bwahoraga bubatoteza ndetse harimo n’ abavuga ko bafunzwe.

Aba baturage barimo abaguze n’ icyahoze ari komine Mbazi banafite inyemezabuguzi, bakabamo n’ abaguze nabo.

Mutambuka Leonard w’ imyaka 62 yaguze ubutaka n’ icyahoze ari komine Mbazi, ubu ni mu karere ka Huye. Yabuguze mu cyamunara miliyoni 1,5 mu mwaka wa 2000 nk’ uko bigaragara ku cyangombwa UKWEZI dufitiye kopi.

Aho yaguze ni naho atuye, gusa kimwe na bagenzi be akarere ka Huye kamubujije kugira igikorwa na kimwe yongera gukorera kuri ubwo butaka. Yahakoreraga imirimo y’ ububaji, gusya ibinyampeke, no gutonora umuceri kuko yari afitemo n’ imashini itonora umuceri ariko ngo Leta yarayimwatse.

Akarere ka Huye kabwira aba baturage ko aho baguze ari muri ntuye nabi. Gusa abaturage bibaza impamvu Leta yabagurishije ahantu ngo bahature bahakorere none ikaba iri kuhabimura nta ngurane bahawe.

Mutambuka ati “…Ubwo rero si natinya kuvuga ko badushutse bakatugurisha ubutaka bwabo nyuma bakaza kuduhinduka bavuga ngo ntihakwiye guturwa”.


Ayari amazu y’ ubucuruzi ubu arafunze

Nzabamwita Benoit nawe aho atuye yari yahaguze na Komine Mbazi ahishyura ibihumbi 750 mu cyamunara. Kimwe na bagenzi be yahaguze hari inzu imwe ashyiramo andi mazu.

Ati “Hashize iminsi amafaranga yacu barayariye baravuga ngo ntidukwiriye kuhaba, dusaba ko baduha ingurane y’ ibyacu barabyanga ahubwo bakajya bashyiraho ibyo kuza kudushyiraho iterabwoba no kutwirukana”.

Nzamwita avuga ko bajya kuhagura Leta itigeze ibabwira ko ari muri ntuye nabi ati “Baraharataga bavuga ko tuzahakorera tukamererwa neza, bahamamaza nk’ undi wese wamamaza ibintu by’ ubucuruzi bwe”.

Aba baturage bavuga ko bafite amabaruwa bandikiwe n’ ubuyobozi bw’ akarere bubirukana muri ubu butaka, ibi byanemejwe n’ urukiko.

Tuyiragize Beatha, umugore wa Ntihigirwa Tharcisse avuga ko isambu akarere kari kubirukanamo bayiguze nako muri 2002, bayigura ibihumbi 300. Bamaze kuyigura bubatsemo amazu arimo ayakodeshwaga n’ abapangayi.

Ati “Kuva bavuga ko ari muri ntuye nabi hataye agaciro nta n’ umupangayi wemerewe kuza kuhaba, hari n’ igihe cyageze baraza bafata abapangayi bajya kubafunga”.

Tuyiragize avuga ko iyo arebye aho batuye asanga atari muri ntuye nabi nk’ uko bivugwa n’ akarere, akabishingira ku kuba ngo n’ iyo imvura yaguye nta mwuzure ujya uhaba.

Akomeza avuga ko kuba akarere karavuze ko ari muri ntuye nabi bituma abanyarugomo babatera bakangiza ibintu ibindi bakabyiba bitwaje ko akarere kavuze ko ari muri ntuye nabi.

Urukiko rwisumbuye rw’ akarere ka Huye rushingiye ku ngingo ya 29 y’ itegeko nshinga ivuga ko umutungo w’ umuntu ari ntavogerwa, rwanzuye ko aba baturage batagomba kwimurwa badahawe ingurane.

Aba baturage icyo basaba ubuyobozi ni uko bubareka bakaguma mu masambu yabo kandi bagakomeza kuhakorera ibikorwa byabo cyangwa ubuyobozi bukababarira ingurane y’ ibyabo bakimurwa nk’ abimurwa ku mpamvu z’ inyungu rusange.


Amazu y’ aba baturage bo mu kagari ka Gatobotobo ntacyo ba nyirayo bemerewe kuyakoreramo

Meya Sebutege avuga ko barimo gushaka amafaranga yo kwimura aba baturage. Agira ati “Ni abaturage batuye mu gishanga bagomba kuhimurwa ariko nk’ uko wari ubivuze ko kugira ngo bahimurwe hari ibisabwa bitaraboneka niyo mpamvu bagihari. Icyo twemeranyije nabo ni uko bagomba kuva hariya hari ahandi bajya”

Avuga ko akarere kari gushaka aho kabimurira bijyanye n’ ibikorwa bari bafite cyangwa niba babaha ingurane bakajya gushaka ahandi batura.

Ati “Ntabwo babimura ubushobozi bwo kubimura butaraboneka, icyo turiho turakora ubushobozi nibuboneka nibwo twabamenyesha nabo bakabona uko babishyira muri gahunda zabo kuko icyo gihe iyo ubushobozi bwabonetse bihita bikorwa kandi umuntu akimuka. Nta kindi biba bisaba”.

Ku ikubitiro abarebwaga n’ iki kibazo cyo kwimuka muri aya masambu yari imiryango 44, imwe muri yo yahawe amazu nk’ ingurane. Mu miryango isigaye itarahabwa ingurane harimo ine yareze akarere ka Huye ikanagatsinda.

Meya Sebutege avuga ko atarasoma imyanzuro y’ urukiko igaragaza uko abo baturage batsinze . Agira ati “Ngira ngo imyanzuro ntabwo ndayisoma y’ urwo rubanza ariko umuntu yayisoma noneho akareba ibikubiyemo kuko amategeko agomba kubahirizwa”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...