AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Batatu bakoreraga BK bahamijwe gukoresha inyandiko mpimbano bakatirwa imyaka 6 na Miliyoni 15

Batatu bakoreraga BK bahamijwe gukoresha inyandiko mpimbano bakatirwa imyaka 6 na Miliyoni 15
25-02-2021 saa 07:47' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5307 | Ibitekerezo

Abakozi batandatu Banki ya Kigali (BK) baregwaga ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano, bahamijwe ibyaha, batatu muri bo bahanishwa gufungwa imyaka itandatu no gutanga ihazabu ya miliyoni 15 Frw kuri buri umwe.

Abahanishijwe gufungwa iyi myaka itandatu ni uwitwa Ndabaramiye Jimmy, Nyagasaza Nathasha na Robert Bagambiki naho Uzamushaka Mediatrice, Mulinda Elie, Uwizeye Marthe Petite bo bahanishwa gufungwa Imyaka 5 n’amezi 3 n’ihazabu ya miliyoni 1,5 Frw kuri buri umwe.

Muri uru rubanza ruregwamo abantu 15, abandi icyenda baregwaga hamwe n’aba, bagizwe abere. Abo ni Carine Kanangire, Sandari Vestine, Agnuska Joyanna, Astride Mpinganzima, Chantal Uwineza, Robert Nshimiyimana, Claudine Umurerwa, Solange Mukabagwiza na Mukamusoni Emerthe.

Umucamanza wasomye icyemezo cy’urukiko kandi yavuze ko bane muri bariya bantu ari bo Ndabaramiye Jimmy, Nyagasaza Natacha, Robert Bagambiki na Uzamushaka Mediatrice bahamwa n’icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano n’icyaha cyo kwakira cyangwa gutanga indonke.

Naho abandi ari bo Mulinda Elie na Uwizeye Marthe Petite, bo bahamwa n’icyaha cya Ruswa.

Urukiko kandi rwategetse ko bariya bahoze ari abakozi ba BK ari bo Ndabaramiye Jimmy, Nyagasaza Natacha na Robert Bagambiki bagomba guha BK agera kuri 5 000 000 Frw nk’indishyi yo gushorwa mu rubanza ikigo bakoreraga kandi bitari ngombwa.

UKO IBYAHA BYAKOZWE :

Muri Kanama 2018 Banki ya Kigali (BK) yatangije inguzanyo yise “Zamuka Mugore” mu mashami yayo ya Muhanga, Kimironko, Nyamata, Karenge, no kuri BK yo mu isoko rya Nyarugenge.

Abari n’abategarugori bari mu bucuruzi buciriritse bakaba barahabwaga inguzanyo y’amafaranga agera kuri miliyoni 5 Frw, aya bayahabwaga nta ngwate batanze, kandi ntabwo byari ngombwa ko baba ari abakiliya ba BK.

Iyi nguzanyo uwayihabwaga yagombaga kuyishyura mu myaka 2, agatanga inyungu ya 18%.

Kugira ngo inguzanyo itangwe, umukozi ushinze inguzanyo n’ukuriye ishami rya BK mu Turere twavuzwe haruguru basuraga uwasabye inguzanyo kugira ngo harebwe koko niba asanzwe ari umucuruzi.

Inguzanyo zose zatanzwe muri ayo mashami ya BK zigera kuri miliyari 1,8 Frw.

Ubushinjacyaha buvuga ko ariya mafaranga yatanzwe mu buryo bufifitse, bituma abayatanze bakurikiranwa. Bafashwe muri Nzeri 2019, bavuga ko hari inzira z’amategeko zishwe mu ifungwa ryabo.

Ivomo : Umuseke

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA