AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Babiri bakehwaho kwica uwize ku Nyundo ngo bari basanzwe basangira agacupa

Babiri bakehwaho kwica uwize ku Nyundo ngo bari basanzwe basangira agacupa
26-07-2021 saa 13:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1700 | Ibitekerezo

Abo mu muryango wa Bukuru David uherutse gusangwa mu cyuzi cya AIDER gihuza Imirenge ya Shyogwe muri Muhanga na Byimana muri Ruhango, baravuga ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi bakaba bari basanzwe ari inshuti za nyakwigendera ndetse bakaba barasangiraga agacupa.

Bukuru David warangije mu ishuri rya muzika ku Nyundo akaba yari asanzwe atuye mu Mudugudu wa Nyagahama, mu Kagari ka Burima mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Ruhango, bamusanze muri kiriya cyuzi tariki 18 Nyakanga 2021.

Ubwo baherukaga nyakwigendera, ngo yabanje kuvugana n’umugore we kuri telephone amubwira ko agiye kubonana n’umuntu w’i Muhanga wamushakaga ariko ngo kuva icyo gihe ntiyongeye kumubona kugeza ubwo umurambo we wabonekaga muri kiriya cyuzi.

Umwe mu bagize umuryango wa nyakwigendera aratangaza ko hari abantu babiri bamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bakurikiranyweho kumwica.

Uyu wavugaga ko abo bantu bari mu maboko ya RIB, yagize ati “Hatawe muri yombi abantu babiri basangiraga agacupa.”

Ikinyamakuru Umuseke, kivuga ko abatawe muri yombi ari Alexis Nizeyimana na Thomas Nkeramugaba bombi batuye mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga akaba ari na ho nyakwigendera yigeze gutura mbere atarajya mu Ruhango.

Bariya bantu babiri ngo basangiraga inzoga na nyakwigendera muri imwe muri motel yo mu Karere ka Ruhango kandi ko umubiri we wari ufite ibikomere ku buryo bakeka ko atiyahuye ahubwo yaba yarishwe.

Yasize yandikiye agapapuro umugore we kariho nomero z’abantu n’amazina yabo yakenera bibaye ngombwa we igihe yaba adahari, anandika izina ry’umwana uzavuka kuko yasigiye umugore we yari yashatse bwa kabiri inda y’imvutsi.

Bamwe mu bagize umuryango we bavuga ko impamvu yasize yanditse ako gapapuro bishoboka ko abo bantu yari agiye guhura na bo atari abizeye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA