AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

BREAKING : Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe

BREAKING : Amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo muri Kigali yafunzwe
17-01-2021 saa 18:25' | By Editor | Yasomwe n'abantu 9973 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amashuri y’Incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali yaba aya Leta n’ayigenga ; abaye afunzwe kuva kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021 kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Bikubiye mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Uburezi ku gicamunzi cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Mutarama 2021.

Minisiteri y’Uburezi ishishikariza aya mashuri yo mu Mujyi wa Kigali gukomeza kwigisha yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga, yatangaje ko iki cyemezo gishingiye ku gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abiga bacumbikiwe muri aya mashuri mu Mujyi wa Kigali, bazaguma mu bigo bagakomeza guhabwa serivisi z’ingenzi.

Iki cyemezo ntikireba amashuri yo mu Ntara kuko yo azakomeza kwiga uko bisanzwe ariko anakomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Minisiteri y’Uburezi itangaza ko izi ngamba zizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri habanje gukorwa isuzuma ry’uburyo icyorezo kizaba gihagaze.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA