AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Augustin Bizimana washakishwaga akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi byemejwe ko hashize imyaka 20 apfuye

Augustin Bizimana washakishwaga akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi byemejwe ko hashize imyaka 20 apfuye
22-05-2020 saa 16:45' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2818 | Ibitekerezo

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, Serge Brammertz, yatangaje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rw’abakekwaho jenoside yakorewe Abatutsi, iperereza bakoze basanze yarapfiriye muri Congo Brazaville.

Uru rwego rutangaza ko kwemeza urupfu rwa Bizimana bishingiye ku iperereza rwakoze, aho rwagiye ku mva ye iri i Pointe Noire muri Repubulika ya Kongo, bagafaya bimwe mu bice by’umubiri we bakabikorera ibizamini bagasanga koko ari we.

Uru rwego rutangaza ko ibizamini byafashwe ndetse n’iperereza ryakozwe byerekanye ko Bizimana yapfuye muri Kanama 2000.

Kuva muri Nyakanga 1993 kugera ku itariki ya 17 Nyakanga 1994, Augustin Bizimana yari Minisitiri w’Ingabo muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi.

Nka minisitiri w’ingabo muri guverinoma y’inzibacyuho mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Bizimana yashyiriweho impapuro zimurega n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashiriweho u Rwanda muri 1998.

Yashinjwaga ibyaha cumi na bitatu bya jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, gutsemba, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, n’ibindi bikorwa bibangamiye uburengazira bwa muntu, gutoteza, ubugome no kutubahiriza agaciro bwite k’umuntu, byose bijyanye n’ibyaha byakozwe mu gihe cya jenoside muri 1994.

Mu byaha yaregwaga, Bizimana yashinjwaga kuba yaragize uruhare rukomeye mu iyicwa ry’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe Agathe Uwilingiyimana, n’abasirikare icumi b’Ababiligi b’Umuryango w’Abibumbye bari bashinzwe kubungabunga amahoro ndetse n’iyicwa ry’abasivili b’abatutsi muri perefegitura ya Gisenyi, iya Ruhengeri, Butare, Kibuye na Cyangugu.

Ku itariki ya 29 Mata 2013, Umucamanza umwe rukumbi, Vagn Joensen, yasohoye urwandiko rwo gufata Bizimana n’itegeko ryo kumwimura bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kumushakisha, kumufata no kumushyikiriza Ishami rya IRMCT riri Arusha, aho Bizimana azafungirwa muri Gereza y’Umuryango w’Abibumbye.

Urwego rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruvuga ko iki cyemezo cy’urupfu gisoza ubushakashatsi n’iperereza ryimbitse ryakozwe n’ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), hakoreshejwe ikoranabuhanga rihanitse hamwe no gusura ahantu hatandukanye hakekwaga kuba harabaye ibikorwa by’ingenzi, kandi bikaba byararanzwe n’ubufatanyabikorwa bw’intangarugero bw’inzego z’u Rwanda, Repubulika ya Kongo, u Buholandi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

RBA


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA