AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Arakiruka ku kazi yatsindiye mu myaka itatu ishize muri RBA ntagahabwe

Arakiruka ku kazi yatsindiye mu myaka itatu ishize muri RBA ntagahabwe
22-05-2019 saa 20:19' | | Yasomwe n'abantu 6519 | Ibitekerezo

Umusore witwa Nyandwi Mathieu utuye mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo, avuga ko yarenganyijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), aho ngo rwanze kumuha akazi yatsindiye muri Nzeri 2016.

Akazi uyu musore avuga ko yatsindiye ni ak’ubunyamabanga (secretary), aho ngo yiyambaje inzego zitandukanye ariko kugeza ubu akaba atarigeze agahabwa.

Avuga ko ubuyobozi bwa RBA bwarenze ku mategeko bukamwima akazi yatsindiye, aho ngo byamugiyezeho ingaruka zitandukanye zirimo guhora asiragizwa.

Imvano y’ikibazo

Muri Gashyantare 2016, RBA yashyize hanze itangazo rihamagararira ababyifuza bose gupiganira imyanya y’imirimo y’abanyamabanga batatu (secretaries), aho kimwe n’abandi, Nyandwi yumvise ko yujuje ibisabwa ashyiramo dosiye ye.

Muri Gicurasi uwo mwaka ngo ni bwo bakoze ikizamini cyanditse, aza kugitsinda ku manota 37 kuri 50.

Byasabye amezi 4 kugira ngo bakore ikizamini cyo mu buryo bw’ikiganiro, muri Nzeri ni bwo cyabaye, aza kukigiramo amanota 34 kuri 50. Bivuze ko muri rusange yagize amanota 71 ku 100. Nk’uko yakomeje abisobanurira umunyamakuru w’Umuseke mu izina rya UBUMWE MEDIA Group, ihuriro rya Umuseke.rw, Ukwezi.com, Bwiza.com na Umuryango.rw.

Ngo kuko hari hakenewe abakozi batatu b’abanyamabanga, ngo byatumye batatu bari bagejeje ku manota 70 bemezwa ko ari bo bagitsinze, we akaba yari yagize amanota ya gatatu ; bikaba byari byitezwe ko bose bazashyirwa mu kazi.

Ngo si ko byaje kugenda, kuko ngo mu Gushyingo 2016, babiri mu bo bakoranye ikizamini, ni ukuvuga uwari wagize aya mbere n’uwagize aya kabiri, ni bo bahawe akazi, we asigarira aho.

Amanota y’ikizamini

Uyu musore yahise yigira inama yo kwegera RBA kugira ngo abaze impamvu abandi batangiye akazi we agasigara.

Icyo gihe ngo yabandikiye ibaruwa ayicisha mu iposita ariko ngo ntibagira icyo bamusubiza, aho yaketse ko ishobora kuba itarabagezeho.

Tariki 30 Mutarama 2017 ngo yongeye kwandika indi asaba ko yashyirwa mu mwanya na cyane ko abandi bari baramaze gushyirwamo, ayigereza ku biro bya RBA.

Ibaruwa Nyandwi Mathieu yanditse asaba ko yashyirwa mu mwanya
Aho kugira ngo asubizwe mu nyandiko, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubutegetsi n’abakozi muri RBA witwa Domina Kaniziyo ngo yamuhamagaye kuri telefoni, amusaba ko yazajya mu biro bakaganira.

Uyu muyobozi ngo yamubwiye ko adakwiye kugira impungenge ngo kuko impamvu atashyizwe mu mwanya ku gihe byatewe n’uko bahisemo ko azakora muri serivisi nshya batari basanzwe bafite y’ubunyamabanga rusange (Central secretariat), aho ngo bari bategereje ibikoresho bizava muri RDB kugira ngo babashe kugira ibiro bishya.

Muri Werurwe, Kaniziyo ngo yaramuhamagaye amusaba ko yajyana dosiye ye yuzuye, aho ngo yari yiteze ko akazi agiye kukabona. Avuga ko hashize amezi menshi akomeza kwibutsa ubuyobozi bwa RBA ariko ntibugire icyo bukora, aho yabwirwaga ngo ukwezi gutaha ngo azatangira akazi, kwagera ntagahabwe.

Muri Nyakanga 2017 ngo yaje kugisha inama Komisiyo Ishizwe Abakozi ba Leta, imubwira ko yakongera kwandikira ubuyobozi bwa RBA abwibutsa kumushyira mu kazi. Ngo yanamubwiye ko nihashira icyumweru adasubijwe yazandikira komisiyo.

Tariki ya 2 Kanama 2017, ni bwo yongeye kwibutsa RBA ariko ngo biba iby’ubusa ntibagira icyo bamubwira. Tariki 10 Kanama 2017 ngo yahise yandikira komisiyo ayisaba ko yamufasha muri icyo kibazo.

Ibaruwa yo kwibutsa ko yatsindiye umwanya

RBA yabwiye komisiyo ko nta ngengo y’imari ifite

Komisiyo yinjiye muri icyo kibazo ngo RBA ngo yayibwiye ko yagize ikibazo cy’ingengo y’imari, ngo niboneka bazahita bashyira uwo mukandida mu mwanya.

Tariki 15 Nzeri 2017, RBA yanandikiye Nyandwi imubwira ko impamvu atashyizwe mu kazi byatewe n’ikibazo cy’ingengo y’imari.

Yabwiye Umuseke ko yatunguwe no kumva ko RBA nta ngengo y’imari ifite kuri uwo mwanya w’umurimo, mu gihe iteka rya Perezida rigenga ibijyanye no gushaka abakozi rivuga ko urwego rujya gushaka abakozi rufite ingengo y’imari.

Tariki ya 24 Ukwakira 2017, mu kumusubiza, komisiyo na yo ngo yamusubije ko RBA yagaragaje ko nta ngengo y’imari ifite, aho ngo komisiyo yasabye ko niyibona azahabwa akazi.

Nyandwi avuga ko atigeze arambirwa, kuko muri Mutarama 2018 ubwo ingengo y’imari yari imaze iminsi ivuguruwe mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo yategereje ko RBA izamuhamagara araheba.

Mu ntangiriro za Gashyantare 2018 ngo yongeye kujya muri Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta yibutsa ikibazo.

Tariki 16 Gashyantare 2018, komisiyo yongeye kwandikira RBA iyisaba ko yayisobanurira mu gihe kitarenze iminsi 15 aho igeze ikemura ikibazo cy’uwo mukandida. Nyandwi avuga ko yanahawe kopi y’iyo baruwa.

Tariki 20 Kamena 2018, hashize amezi 4 RBA itarasubiza, Nyandwi yongeye kwandikira komisiyo ayisaba kwibutsa RBA ko agomba gushyirwa mu mwanya ; atanga kopi muri RBA, MINALOC nk’urwego rureberera RBA ndetse na MIFOTRA.

RBA yaje gusubiza ibaruwa ya komisiyo nyuma y’amezi 5, iyibwira ko umwanya w’umurimo Nyandwi yari yaratsindiye ko utakiri ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo ya RBA bitewe n’uko hari amavugururwa yabaye muri Gicurasi 2018.

Iki ni na cyo gisubizo komisiyo yamwandikiye imugaragariza ko umwanya yatsindiye utakibaho.

Avuga ko yatunguwe n’icyo kemezo

Yagize ati “Nabyakiriye nk’urwitwazo ntabwo bisobanutse, ntabwo wasobanura ukuntu umwaka n’amezi umunani, ashobora gushira warishe amategeko agenga uburyo ibintu bigomba kuba bikorwa ngo nurangiza ubwire umuntu ngo umwanya wawe wakuwe ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo.”

Yunzemo ati “Nabifashe nk’urwitwazo ngo tugaragaze ko n’umwanya utagihare, areke gukomeza kuburana.”

Avuga ko ibyo RBA yakoze harimo ukwivuguruza gukomeye, aho ngo ivugurura ry’imyanya y’imirimo ritigeze ribatungura, akumva nta mpamvu yo kuba bari baragaragaje mbere ko ikibazo cy’uko atashyirwaga mu mwanya cyaratewe no kuba nta ngengo y’imari bari bafite.

Avuga ko komisiyo itakoze akazi kayo uko bikwiye, aho ngo yakabaye yarahaye amabwiriza RBA, aho kugendera mu nzira imwe na yo, agasanga nta kintu kigaragara yigeze ikora kugira ngo abashe kurenganurwa.

Kuba atarabonye ako kazi ngo byamugizeho ingaruka ngo kuko igihe agatsindira ngo yari yatsindiye n’akandi mu Karere ka Kirehe arakareka yizeye ko azabona ako. Harimo no kuba yarasiragijwe bikomeye bikarangira ntacyo izo nzego zimufashije.

Ibaruwa ya nyuma RBA yandikiye Komisiyo

RBA iti “Nta karengane karimo”
Umuyobozi Mukuru wa RBA, Arthur Asiimwe avuga ko kuri bo basanga Nyandwi atararenganye kuko ngo na komisiyo itigeze igaragaza ako karengane.

Yavuze ko hari amavugururwa yabaye bigatuma hari imyanya y’akazi ivamo, aho umwanya w’uwo mukandida na wo wavuye ku mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo.

Ku byo kuba RBA yararenze ku biteganywa n’Iteka rya Perezida rigenga uko inzego za Leta zishaka abakozi, aho risaba ko hagomba kuba hari ingengo y’imari, yavuze ko RBA nk’urwego rukora ubucuruzi, ingengo y’imari yayo ituruka mu byo yinjije ingana na 80% na ho Leta ikayiha angana na 20%.

Yagize ati “Iyo twicaye tukareba ko dukwiye kugabanya amafaranga dukoresha mu ishami runaka, dushingira ku mafaranga turi bwinjize cyangwa amafaranga ahari, tukavuga ngo bino bintu runaka tugomba kubigendamo buhoro kuko ik’ingenzi ni umushahara. Kuzana umuntu ntumubonere umushahara urumva ikibazo cyaba kirimo.”

Nyandwi Mathieu uvuga ko yarenganyijwe na RBA

Gukora ivugurura ngo byari bigamije kureba abakozi bakeneye. Ati “Kuzana umutu akicara aha ngaha nta kazi afite ntacyo byaba bimaze.”

Yavuze ko kuba hari abandi bakandida bahawe akazi, ngo hashobora kuba haragendewe ku manota babonye bagashyirwa mu myanya.

Yanavuze ko kwitwa umukozi wa RBA ari uko uba umukandida aba yabonye ibaruwa imushyira mu mwanya, aho ashimagira ko gutsinda ikizamini bidahagije ubwabyo.

Yagize ati “Ushobora gutsinda ikizamini mu kigo, icyo kigo kigahita kivaho. Nta karengane karimo kereka iyo tuba dufite uwo mwanya ukaba waragiyemo abandi.”

Icyo komisiyo ivuga

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Abakozi ba Leta, Muganza Angelina, yavuze ko aho komisiyo ihagaze kuri icyo kibazo biri mu ibaruwa bandikiye uwo mukandida ivuga ko umwanya yatsindiye utakiri ku mbonerahamwe y’imirimo.

Ku bijyanye no kuba RBA yaragombaga gushaka umukozi ifite ingengo y’imari nk’uko amategeko abiteganya, Muganza avuga ko umukozi wa Leta umushahara we udashobora kubura kuko uba warateganyijwe mu ngengo y’imari.

Yagize ati “Ndumva byararangiye gutyo, kereka RBA ifite undi mwanya ikaba yamushyiramo, nk’umuntu wigeze kubasaba akazi.”

Gusa agasobanura ko wenda RBA nk’ikigo cya Leta gikora ubucuruzi gishobora kugira igihe kikabura imishahara. Gusa avuga ko atabihamya.

Yanavuze ko inama yagira uwo mukandida ari uko atacika intege, ahubwo yakomeza agakora ipiganwa ahantu hatandukanye, ngo kuko abakeneye abakozi ari benshi.

Kuba RBA yarasubizaga itinze cyane amabaruwa ya komisito yavuze ko ari ingeso yeze henshi.

Ati “Ibyo bibazo turacyabifite, nushaka uzashake akanya uzaze tubiganireho, tujya tubivuga no mu kiganiro ko umuntu wese, noneho n’umukozi wa Leta aba agomba gusubiza umwandikiye no mu gihe cyagenwe. Ariko hari benshi batinda. Ni wa muco wa planning na monitoring (iteganyabikorwa n’igenzurabikorwa) utari wacengera cyangwa ubushake buke simbizi.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo Ishinzwe Abakozi ba Leta, Angelina Muganza

Umunyamategeko ati ‘akarengane karimo’

Me Uwayo Jephtah yabwiye Umuseke ko muri iki kibazo hagaragaramo akarengane bitewe n’uko umukandida yaratsindiye akazi ntagahabwe.

Yagize ati “Ikibazo nkibona kuri RBA yashyize hanze imyanya y’imirimo itari tayari kwakira abakozi yapiganishije. Yaravuze ngo ishaka abakozi batatu, ifata babiri kandi hari batatu batsinze ibizamini byose. Ibyo RBA byose yavuga, byaba ari ukuvuga ngo nta bikoresho ifite cyangwa se ibiro ntabwo byaba igisobanuro.”

Yanavuze ko kuba umwanya warakuwe mu mbonerahamwe y’imyanya y’imirimo atari igisobanuro RBA yakabaye iha uwatsindiye umwanya kuko mbere y’uko biba itigeze iwumushyiramo.

Yavuze ko aramutse ari uwo mukandida yababwira bakamwishyura icyo byamutwaye byose, yiruka kuri ako kazi.

Yavuze ko RBA itigeze yubahiriza ibikubiye mu iteka rya Perezida rigena bwo gushaka abakozi ba Leta, aho hari aho risaba ko ushyira imyanya y’imirimo hanze aba afite ingengo y’imari yayo.

Ku birebana n’uburyo komisiyo yitwaye muri iki kibazo Me Uwayo avuga ko yabigenzemo biguruntege bitewe n’imiterere ya RBA nk’ikigo gisa nk’ikigenga kandi ari icya Leta, kuko uwapiganiye umwanya ngo ntiyabasha kujya ku rutonde rw’abatsinze ibizamini ntibabone imyanya rutungwa na MIFOTRA kugira ngo abe yashakirwa ahandi.

Yavuze ko aho bigeze nta yindi ngingo irengera uwarenganye kereka agannye urukiko akaregera ibyo yatanze yiruka kuri uwo mwanya atahawe.

Jean-Claude NDAYISHIMYE


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA