AMAKURU

UKWEZI
pax

Amb. Joseph Habineza yirukanywe mu kazi muri Radiant, abo bakoranaga baguye mu kantu

Amb. Joseph Habineza yirukanywe mu kazi muri Radiant, abo bakoranaga baguye mu kantu
10-08-2020 saa 14:07' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18795 | Ibitekerezo 3

Mu cyumweru gishize nibwo Amb. Joseph Habineza yahagaritswe ku kazi yari amaze igihe akora muri Radiant Yacu ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru (CEO). Gusa abakora muri iki kigo benshi baguye mu kantu bibaza icyo yazize kuko ngo babonaga atanga umusaruro uhambaye.

Bamwe mu bakozi ba Radiant batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye ikinyamakuru Ukwezi ko Amb. Joseph Habineza benshi bazi nka Joe yirukanywe ku kazi mu cyumweru gishize ariko ngo nta mpamvu bamenyeshejwe kandi byarabatunguye bagwa mu kantu.

Umwe yagize ati : "Ntawuhari natwe byaratuyobeye ntabwo tuzi icyo yazize. Bamusezereye mu cyumweru gishize"

Undi ati : "Twabonaga arimo guteza imbere ikigo bidasanzwe, azi gukorana n’abanyamakuru mbese ugasanga n’imishinga y’ikigo iramenyekana bitagoranye, kandi yakoranaga neza na buri wese, twaratunguwe ntabwo turiyumvisha icyo yazize ariko nyine uwamuhaye akazi buriya ninawe uzi ibyo yifuza ku muyobozi w’ikigo cye wenda abona atabyujuje ariko twaguye mu kantu"

Ikinyamakuru Ukwezi cyageraje kuvugana na Rugenera Marc, Umunyemari washinze ikigo cya Radiant ngo tumubaze icyo Amb. Joseph Habineza yirukaniwe ariko ntiyitabye telefone ye igendanwa n’ubutumwa bugufi twamwandikiye ntiyabusubije.

Ku rundi ruhande, Amb. Joseph Habineza nawe twagerageje kumuhamagara no kumwandikira ubutumwa ariko ntabwo nawe twabashije kumubona ngo agire icyo adutangariza.

Ambasaderi Joseph Habineza wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo ndetse akaba yarigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria, nyuma y’igihe atari mu mirimo izwi uretse ubushabitsi bw’amakaroni ya Pasta Joe, muri Gicurasi 2019 nibwo yagizwe umuyobozi mukuru (CEO) w’ikigo cy’ubwishingizi buciriritse cya Radiant Yacu Ltd


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Mandelson Kuya 17-08-2020

Ndibaza niba ntakosa ryaba ryabayeho kuko azi amategeko kdi sinkeka ko nta contract yarafite kuburyo yirukanwa gutyo gusa, habaye harikosa birumvà»ikana niyo ryaba ntaryo nawe ntiyaceceka

Justin tuyishime Kuya 11-08-2020

Nonese uwo ambr joseph nacyaha cyaba cyimugaragaraho ubwose niba umuntu akoranezakandi agatanga numusaruro yakirukanwa nawuzi icyazize byaba arikibazope ?

Karenzi Kuya 11-08-2020

Ariko umuntu wageze ku rwego rwo kuba Minister / Ambassador ntiyakagombye kuba akijya gusaba akazi, ahubwo we yakomeza gahunda yo kwikorera byashoboka agatanga akazi kubashoboye ariko batagize amahirwe nkaye. Murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA