AMAKURU

UKWEZI
pax

Amazi ava mu nkambi ya Kigeme ataburura imirambo ishyinguye mu irimbi ryo munsi yayo

Amazi ava mu nkambi ya Kigeme ataburura imirambo ishyinguye mu irimbi ryo munsi yayo
26-05-2020 saa 10:34' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6582 | Ibitekerezo

Imirambo ishyinguye mu irimbi ryo munsi y’inkambi ya Kigeme mu karere ka Nyamagabe iri gutabururwa nk’inkangu iri gucibwa n’amazi ava muri iyi nkambi icumbikiwe impunzi z’Abanyekongo.

Abakoze imiyoboro y’amazi ava mu nkambi ya Kigeme bayigarukirije hagati mu misozi. Aho imiyoboro y’amazi yagarukiye niho hahereye inkangu zicika munsi y’inkambi ugana mu kabande.

Uretse kuba izi nkangu zibangamiye abaturage bazituriye kuko zisenya amazu yabo, zikanatwara amashyamba yabo zinabangamiye ababifite ababo bashyinguye mu irimbi riri munsi y’iyi nkambi kuko amwe mu masanduku ashyinguyemo imirambo asigaye agaragara kuko igitaka cyatwawe n’amazi.

Abaturage bavuga ko iyi nkangu iri kwangiza irimbi igenda ikura kandi inaguka mu burere.

Umwe muri bo ati “Nk’ubu hahoze umuhanda ugenda ugahura n’ikibuga kiri hariya, aho inkambi iziye amazi ntabwo bari kubona ahandi bayayobora, data aza kubaha banyuzamo umuyoboro, amazi aza guca inkangu imeze gutya. Kiri kugwa kigatigisa inzu nanjye mfite ubwoba ko nshobora gupfana n’abana banjye”.

Akomeza agira ati “Nk’ubu dore nk’imibiri hariya iragaragara dore nk’uriya ni umuntu, uri mu isanduka yashwanyutse”.

Uko gitenguka niko amasanduka ashyinguyemo abantu agenda ajya ahagaragara.

Uretse iki kibazo cyo kuba amasanduku ajya ahagaragara hari n’ikibazo cy’impungenge z’ubuzima bw’abana bagikinira iruhande rwacyo n’abahanyura.

Umwe mu babyeyi bahafite abana, ati “Dufite imbogamizi ko abana bagwamo tudahari kuko tuba tuzinduka tujya guca inshuro. Buri saha kiba kiriduka. Abantu baragaragara”.

Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonavanture yabwiye TV1 ko iki cyobo bari bagisannye kirongera kirangirika, ariko ngo bateganya kongera kugisana mu buryo burambye bafatanyije na Minisiteri ishinzwe ibiza.

Ati “Hari umushinga wa MINEMA uri gukorwa cyari cyasanzwe mu buryo buciriritse ubu noneho tuzagisana mu buryo bukomeye ubwo ingengo y’imari yabonetse”.

Meya Uwamahoro avuga ko uyu mushinga ufite ibyiciro bitandukanye, kuri ubu ngo hari ibyatangiye gukorwa.

Imiyoboro ikura amazi muri iyi nkambi iyo iza gukorwa ku buryo amazi amanuka akagera mu kabande ntabwo yari kuba aritagura imisozi ngo hacike inkangu.

Inkuru bifitanye isano :Amazi ava mu nkambi ya Kigeme abangamiye abatuye munsi yayo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...