AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

‘Amasengesho ni uguterekera’ Pasteri Mpyisi

‘Amasengesho ni uguterekera’ Pasteri Mpyisi
5-07-2019 saa 12:24' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1919 | Ibitekerezo 2

Umusaza w’ inararibonye mu by’ iyobokamana Pasteri Ezira Mpyisi uzwiho kuvuga ibintu adaca ku ruhande yavuze ko gusenga no guterekera ari bimwe ko igitandukanye ari amazina bihabwa.

Past Mpyisi wemeza ko nawe yatekereraga mu myaka myinshi ishize , avuga ko uyu munsi adaterekera kuko yamenye ikibiruta.

Mu kiganiro yagiranye n’ umunyamakuru Gerard Mbabazi yagize ati “Amasengesho ni uguterekera. Uba ubuga iki se? uba utabaza Imana ngo igufashe. Inkoko ikakubwira amakuba ugiye kugira”.

Uyu musaza w’ imyaka irenga 90 ngo ntiyicuza kuba yaraterekereye kuko bitari icyaha. Ngo ntabwo yari aziko ari icyaha. Ati “Cyari icyaha se ko ntari mbizi? Ubu mbigize niho nakwicuza kuko namenye ikibiruta kandi ntaho navuye ntaho nagiye. Abanyarwanda babyitaga guterekera, abanyamadini babyita amasengesho. Ni kimwe ni amazina atandukanye. Ni amazina atandukanye naho ubundi igikorwa ni kimwe”.

Pasiteri Mpyisi akunze gukundisha abantu gusoma bibiliya ndetse ahamya ko atajya akoresha Whatsapp ko ahubwo umwanya munini awumara asoma bibiliya.

Kimwe mu bintu yavuze byatangaje abantu ni uko yavuze ko yavuze ko umuntu uhitamo umugore akwiye kureba umwiza ku isura, kuko nta muntu ufite ubushobozi bwo kureba ku mutima.

Iyi mvugo abantu barayikemanze bakeka ko ashobora kuba ari ibyo abantu bamuhimbiye, ariko yemeza ko yabivuze kandi ko ariko abibona.

‘Guterekera’ ni ijambo rikomoka ku muga abiri, irya mbere ni: Guteka [Bivuga kwicara k’umwami cyangwa se kwicara kw’abakomeye] rikunganirwa n’irindi rivuga: Gutereka [Bivuga gufata ikintu ukagishyira mu mwanya wacyo cyangwa se guterura ibinyobwa ukabizanira abatumirwa]. Ayo muga yombi yavuyemo ijambo guterekera yari abumbiye hamwe ibisobanuro by’ibyakorwaga mu muhango wo Guterekera.

Undi musaza w’ inararibonye muri Kiriziya Gatolika Mgr Smaragde Mbonyintege nawe yigeze kuvuga ko guterekera ari ugusenga.

Muri iyi minsi mu Rwanda hadutse abantu bashishikariza abantu gusenga Imana y’ i Rwanda bavuga ko gusenga ari uguterekera Imana ya Israel basize iy’ i Rwanda kandi ari Imana imwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Pascal Kuya 8-07-2019

uwo musaza w’inararibonye muby’iyobokamana yarabibonye.ariko se we ukuri yabonye ni ukuhe?

dada Kuya 6-07-2019

uyu musaza ndamwera avugisha ukuri.yemera ko kera baterkeraga ubu keretse ubikora nushaka ko abatabizi bapfa.niho usanga mumiryango bamwe bapfa bishwe n ababo kuko hari abagiterekera abandi batabizi.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...