AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Amanota y’abarangije secondaire arasohoka uyu munsi

Amanota y’abarangije secondaire arasohoka uyu munsi
24-02-2020 saa 10:31' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5087 | Ibitekerezo 2

Minisiteri y’ Uburezi yatangaje ko amanota y’ ibizamini bya Leta by’abarangije amashuri yisumbiye 2019 atangazwa kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2020

Ni mu gihe hari abakoze ibi bizami batangiye kurambirwa gutegereza kuko hagiye gushyira amezi abiri amanota y’abarangije umwaka wa 6 w’amashuri abanza, n’ayabarangije ikiciro rusange tronc commun asohotse.

Abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye 2019 ni 51 291 bivuze ko biyongereyeho 11% ugereranyije n’abagikoze muri 2018.

Mu mwaka wa 2018 abanyeshuri basoje S6 batsinze ku kigero cya 88,2% , magingo aya Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko kureba uko abakoze muri 2019 batsinze cyane ko mu byatumye umubare w’abakoze wiyongera harimo abiga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12 biga bataha iwabo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Ndatimana Jean felix Kuya 20-02-2020

Ni ukuri REB nigire vuba kuko hashije igihe kinini Kandi amatsiko aratwishepe!

Kizito mihigo Imana imwakire mubayo.

Ndatimana Jean felix Kuya 20-02-2020

Ni ukuri REB nigire vuba kuko hashije igihe kinini Kandi amatsiko aratwishepe!

Kizito mihigo Imana imwakire mubayo.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...