AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Abashakashatsi basanga inka z’inyarwanda zizimye u Rwanda rwaba ruhombye

Abashakashatsi basanga inka z’inyarwanda zizimye u Rwanda rwaba ruhombye
24-01-2020 saa 16:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2294 | Ibitekerezo 1

Abashakashatsi na ba rwiyemezamirimo bakora akazi ko kongerera agaciro ibikomoka ku nka basanga inka za Kinyarwanda haribyo zirusha inka za kizungu n’ubwo iza kizungu zirusha inyarwanda umukamo.

Inka z’inyarwanda by’umwihariko inyambo zifite umwihariko wo kugira amahembe manini avamo ibikoresho birimo inkongoro, amasahane,amaherena n’ ibindi. Uretse amahembe kandi izi nka zifite ngo zifite uruhu rukomeye ku buryo igikoresho kibambishijwe uruhu rwazo kiba gikomeye ugereranyije n’ ikibambishijwe uruhu rw’inka za kizungu.

Ibi byemeza na Gwaneza Emmanuel, Perezida wa koperative y’ abanyabukorikori ikorera mu karere ka Huye.

Muri iki gihe Abanyarwanda bashishikajwe no korora inka za kizungu kuko arizo zitanga umukamo mwinshi, ndetse zikaba zigura amafaranga menshi ugereranyije n’inyarwanda. Ibi bituma hari abakekwa ko inka z’inyarwanda zishobora kuzacika buru mu myaka iri imbere.

Gwaneza avuga gucikwa nk’inka z’inyarwanda zaba ari igihombo kuko zifite ibizikomokaho bifite ubwiza buruta ibw’inka z’inzugu.

Agira ati “Gucika kw’inka z’inyarwanda byateza igikombo kubera ko uretse n’ibyo by’ibikoresho biva ku bizikomokaho, bakubwira ko amata y’inka za kizungu ataryoha kimwe n’ay’inka z’inyarwanda…za nka zacu za kera zisa n’izifite umwimerere w’ubwiza muri zo ubwazo”.

Uyu munyabukorikori avuga ko mu gihe Abanyarwanda bakomera ku nka z’amahembe bakanga ko zizimira mu gihe kiri imbere zazagira agaciro kenshi cyane kuko zaba zisigaye ari umwihariko w’u Rwanda.

Avuga ko mu ihembe rimwe havamo ibyo bita sous-verre, isahane, n’amaherena. Sous-verre ni ibikombe bimeze nk’ibirahure banywesha ariko bikoze mu ihembe, sous-verre imwe igura ibihumbi 15. Isahane iva mu ihembwe igura ibuhimbi 10, bivuze ko amahembe y’inka yonyine ashobora kuvamo ibihumbi birenga 40.

Gwaneza avuga ko muri iki gihe amahembe yabuze agakeka ko byaba ari ikimenyetso cy’ uko inka z’inyarwanda zatangiye gucika.

Rutabagisha Gaspard, umuhinzi mworozi wo mu karere ka Huye ukora ifumbire yifashishije uruvangavange n’amayezi n’ibindi bisigazwa bikomoka ku matungo avuga ko inka za Kinyarwanda zidakwiye gucika.

Avuga ko inka za Kinyarwanda ari inka zoroshye kuzorora agereranyije n’inka z’inzugu. Ngo mu gihe Leta y’u Rwanda ishaka koroza umuturage udafite ubushobozi buhambaye bwo korora yajya ahabwa inka y’inyarwanda kuko hari igihe ahabwa inzungu ikicwa n’umukeno igapfa kandi uwo muturage yashoboraga guhabwa inka y’inyarwanda ikamugirira akamaro.

Ati “Inka y’inyarwanda igira imbaraga zo kurwanya irwara zinyuranye. Urebye mu mirire inyarwanda irya bikeya ikanyurwa ariko inzungu irya byinshi utishoboye ntabibone ikazogobya ikazira inzara igapfa”.

Musirikare Amandin umukozi ushinzwe ibikorwa na gahunda mu kigo cy’ igihugu cy’ubushakashatsi no guteza imbere inganda NIRDA avuga ko bafite gahunda bise ‘a cow in a car’ inka mu modoka, iyi gahunda igamije kongerera umusaruro ibikomoka ku nka.

Agaragaza ko inka y’inzungu ifite akamaro bitewe n’icyo umuntu ayishakamo n’inyarwanda ikagira akamaro bitewe n’icyo umuntu ayishakaho.

Ati “Ucuruza amata agira dividend n’ucuruza uruhu agira dividend izo entreprise zombi iyo zunguka ku buryo bungana nta kibazo kirimo. Noneho iyo zisaba bikeya biva hanze byungukira n’ ubukungu bw’igihugu”.

Musirikare avuga inka y’inyarwanda niba koko igira inyama iryoshye cyane bishoboka ko yagira agaciro muri hoteli na resitora hakabaho igiciro cy’inyama y’inka y’inyarwanda n’igiciro cy’inka y’inzungu.
Akomeza avuga ko mu byo ubushakashatsi bugaragaza ko bishobora kubyazwa mu bikomoka ku nka harimo kole (iva mu binure), gelatin, iva mu ruhu rw’inka (akantu gafobagana gakorwamo ibinini ushyira ku zuba bigashonga).

NIRDA iri gushaka abantu bafite imishinga yo guteza imbere ibikomoka ku nka ngo ibafashe kuyishyira mu bikorwa.

Mu gihe byagaragara ko hari imishinga ikeneye kubyaza umusaruro ibikomoka ku nka za Kinyarwanda ku buryo uzorora akabona inyungu nyinshi birumvikana ko izi nka zasubirana agaciro zahonye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
iganze Kuya 27-01-2020

Aba bantu bakoze ubushakashatsi barakoze cyane. Jye amata nayavuyeho rwose kuko numva ay’inzugu atari amata nta cyanga, nta mpumuro nziza. Nahisemo kuyavaho pe.
Mbona bakwiye kuyashakira irindi zina si amata nk’ayo nakuze nywa.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...